Dr.Wagih Azam perezida w’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare muri Afurika (CAC) akanaba Visi-perezida w’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi (UCI) kuva mu 2013, yashimye inzego zose zagize uruhare mu itera mbere ry’umukino w’amagare mu Rwanda cyane Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Ku mugoroba w’uyu wa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2018 ni bwo mu mahema ya Camp Kigali habaga umuhango wo gutangiza ku mugaragaro irushanwa mpuzamahanga mu gusiganwa ku magare aho hitabazwa amakipe y’ibihugu bya Afurika. Shampiyona Ngaruka mwaka igiye kubera mu Rwanda kuzageza kuwa 18 uku kwezi.
Bamwe mu bakinnyi ba Team Rwanda bazahatana mu cyiciro cy'abato
Imbyino za Kinyarwanda zasusurukije abantu muri uyu muhango
Mu ijambo rye, Dr.Azam yavuze ko kuva mu 2005 ubwo habaga shampiyona ya mbere bari bafite intego yuko izahoraho nta gisibya. Gusa kuri ubu arashima urwego umukino w’amagare ugezeho mu Rwanda.
“Ndashima cyane imbaraga inshuti yanjye Bayingana Aimable yakoresheje kugira ngo umukino w’amagare ube ugeze aha. Reka nshimire cyane Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku ruhare agira mu itera mbere ry’amagare mu Rwanda, si mu Rwanda gusa agubwo ni Afurika yose. Bayingana ndagutumye umutubwirire ko tumushimira cyane akazi akora mu itera mbere rya siporo”. Dr.Azam Wagih
Dr.Azam kandi yafashe umwanya ashimira cyane Uwacu Julienne Minisitiri w’umuco na siporo, komite Olempike n’izindi nzego zose zigira uruhare mu itera mbere ry’umukino w’amagare. Uyu mugabo ukomoka mu Misiri kandi yashimye abakomiseri n’abatekinisiye bazitabazwa muri shampiyona ya Afurika y’uyu mwaka.
Muri shampiyona ya Afurika 2018 igomba kubera mu Rwanda kuko ibikorwa byayo byatangiye ku mugoroba w’uyu wa Kabiri tariki 13-18 Gashyantare 2018, hazitabira ibihugu 23, abakinnyi 162 bahatanira imidali 16.
Dr.Wagih Azam perezida w’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare muri Afurika (CAC) afungura ku mugaragari shampiyona ya Afurika
Abakobwa bagaragaza umuco Nyarwanda
Dr.Wagih Azam perezida w’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare muri Afurika (CAC) avuga ko Bayingana Aimable ari inshuti ye ikomye ku buryo bazafatanya kugira umukino w'amagare urusheho kuba mwiza
Bayingana Aimable perezida w'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda atanga ikaze ku bashyitsi n'amakipe atandukanye yari yamaze kugera mu Rwanda
Team Burkina Faso yakirwa
Team Burundi
Team Algeria
Sempoma Felix (hagati) umwe mu batoza bazaba bafasha Team Rwanda gushaka imidali
Team Zambia nibo bageze Camp Kigali bwa mbere
Team Morocco
Ibirwa bya Maurice bari batarahagera
Team Ghana
Team Erythrea
Team Egypt
Team DR Congo
Team Nigeria
Team Kenya yari itarahagera
Team Uganda
Team Tanzania
Team Swaziland yari ntyibashije kugera ahabereye umuhango
Team South Africa ntabwo yageze Camp Kigali
Team Seychelles
Team Zambia
Peter Chintu wabaye umukinnyi kuri ubu akaba ari umutoza w'ikipe y'igihugu ya Zambia ni ni nawe perezida w'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare muri Zambia
Bamwe mu bakinnyi ba Team Rwanda baseruka
Bamwe mu bakinnyi ba Team Rwanda bazahatana mu cyiciro cy'abato n'abakuru (Abakobwa)
Team Rwanda
Dr.Wagih Azam perezida w’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare muri Afurika (CAC) na Bayingana Aimable bari kumwe na Team Rwanda
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO