RFL
Kigali

Dr.Wagih Azam yashimye imbaraga u Rwanda rwashyize mu mukino w’amagare mu muhango ufungura shampiyona Nyafurika 2018

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/02/2018 1:24
0

Dr.Wagih Azam perezida w’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare muri Afurika (CAC) akanaba Visi-perezida w’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi (UCI) kuva mu 2013, yashimye inzego zose zagize uruhare mu itera mbere ry’umukino w’amagare mu Rwanda cyane Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Ku mugoroba w’uyu wa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2018 ni bwo mu mahema ya Camp Kigali habaga umuhango wo gutangiza ku mugaragaro irushanwa mpuzamahanga mu gusiganwa ku magare aho hitabazwa amakipe y’ibihugu bya Afurika. Shampiyona Ngaruka mwaka igiye kubera mu Rwanda kuzageza kuwa 18 uku kwezi.

Bamwe mu bakinnyi ba Team Rwanda bazahatana mu cyiciro cy'abato

Bamwe mu bakinnyi ba Team Rwanda bazahatana mu cyiciro cy'abato 

Imbyino za Kinyarwanda zasusurukije abantu muri uyu muhango

Imbyino za Kinyarwanda zasusurukije abantu muri uyu muhango

Imbyino za Kinyarwanda zasusurukije abantu muri uyu muhango

Mu ijambo rye, Dr.Azam yavuze ko kuva mu 2005 ubwo habaga shampiyona ya mbere bari bafite intego yuko izahoraho nta gisibya. Gusa kuri ubu arashima urwego umukino w’amagare ugezeho mu Rwanda.

“Ndashima cyane imbaraga inshuti yanjye Bayingana Aimable yakoresheje kugira ngo umukino w’amagare ube ugeze aha. Reka nshimire cyane Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku ruhare agira mu itera mbere ry’amagare mu Rwanda, si mu Rwanda gusa agubwo ni Afurika yose. Bayingana ndagutumye umutubwirire ko tumushimira cyane akazi akora mu itera mbere rya siporo”. Dr.Azam Wagih

Dr.Azam kandi yafashe umwanya ashimira cyane Uwacu Julienne Minisitiri w’umuco na siporo, komite Olempike n’izindi nzego zose zigira uruhare mu itera mbere ry’umukino w’amagare. Uyu mugabo ukomoka mu Misiri kandi yashimye abakomiseri n’abatekinisiye bazitabazwa muri shampiyona ya Afurika y’uyu mwaka.

Muri shampiyona ya Afurika 2018 igomba kubera mu Rwanda kuko ibikorwa byayo byatangiye ku mugoroba w’uyu wa Kabiri tariki 13-18 Gashyantare 2018, hazitabira ibihugu 23, abakinnyi 162 bahatanira imidali 16.

Dr.Wagih Azam perezida w’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare muri Afurika (CAC)

Dr.Wagih Azam perezida w’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare muri Afurika (CAC) afungura ku mugaragari shampiyona ya Afurika 

Abakobwa bagaragaza umuco Nyarwanda

Abakobwa bagaragaza umuco Nyarwanda

Abakobwa bagaragaza umuco Nyarwanda

Dr.Wagih Azam perezida w’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare muri Afurika (CAC)

Dr.Wagih Azam perezida w’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare muri Afurika (CAC) avuga ko Bayingana Aimable ari inshuti ye ikomye ku buryo bazafatanya kugira umukino w'amagare urusheho kuba mwiza

Bayingana Aimable perezida w'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda  atanga ikaze ku bashyitsi n'amakipe atandukanye yari yamaze kugera mu Rwanda

Bayingana Aimable (hagati) yakira igihembo cyagenewe FERWACY

Bayingana Aimable perezida w'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda  atanga ikaze ku bashyitsi n'amakipe atandukanye yari yamaze kugera mu Rwanda

 Team Burkina Faso yakirwa

 Team Burkina Faso yakirwa 

Team Burundi

Team Burundi

Team Algeria

Team Algeria 

Sempoma Felix (hagati) umwe mu batoza bazaba bafasha Team Rwanda gushaka imidali

Sempoma Felix (hagati) umwe mu batoza bazaba bafasha Team Rwanda gushaka imidali

Team Zambia nibo bageze Camp Kigali bwa mbere

Team Zambia nibo bageze Camp Kigali bwa mbere

Team Morocco

Team Morocco

Ibirwa bya Maurice bari batarahagera

Ibirwa bya Maurice bari batarahagera 

Team Ghana

Team Ghana

Team

Team Erythrea 

Team Egypt

Team Egypt

Team DR Congo

Team DR Congo

Team Nigeria

Team Nigeria 

Team Kenya yari itarahagera

Team Kenya yari itarahagera 

Team Uganda

Team Uganda 

Team Tanzania

Team Tanzania 

Team Swaziland yari ntyibashije kugera ahabereyebumuhango

Team Swaziland yari ntyibashije kugera ahabereye umuhango

Team South Africa ntabwo yageze Camp Kigali

Team South Africa ntabwo yageze Camp Kigali 

Team Seychelles

Team Seychelles 

Team Zambia

Team Zambia 

Peter Chintu wabaye umukinnyi kuri ubu akaba ari umutoza w'ikipe y'igihugu ya Zambia ni ni nawe perezida w'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare muri Zambia

Peter Chintu wabaye umukinnyi kuri ubu akaba ari umutoza w'ikipe y'igihugu ya Zambia ni ni nawe perezida w'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare muri Zambia

Bamwe mu bakinnyi ba Team Rwanda baseruka

Bamwe mu bakinnyi ba Team Rwanda baseruka 

Bamwe mu bakinnyi ba Team Rwanda bazahatana mu cyiciro cy'abato

Bamwe mu bakinnyi ba Team Rwanda bazahatana mu cyiciro cy'abato n'abakuru (Abakobwa)

Team Rwanda

Team Rwanda 2018

Team Rwanda 

Dr.Wagih Azam perezida w’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare muri Afurika (CAC) na Bayingana Aimable bari kumwe na Team Rwanda

Dr.Wagih Azam perezida w’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare muri Afurika (CAC) na Bayingana Aimable bari kumwe na Team Rwanda

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND