RFL
Kigali

IPRC Kigali BBC yatsinze Patriots BBC, Buhake Albert avuga ko icyaburaga cyari cyabonetse (Amafoto y’umukino)

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/12/2017 11:46
0

Ku mugoroba w’uyu wa Gatanu nibwo ikipe ya IPRC Kigali BBC yatsindaga Patriots BBC amanota 95-92 mu mukino wa gatatu wa shampiyona iyi kipe yo ku Kicukiro yakinaga muri uyu mwaka w’imikino 2017-2018.

Muri uyu mukino wakinwe guhera saa mbili z’umugoroba, IPRC Kigali BBC yatangiye iyobora n’amanota 27-22 mbere yo gukomeza umurego n’amanota 31-18 mu gace ka kabiri. Mu gace ka gatatu, Patriots BBC ibifashijwemo n’abakinnyi nka Ndizeye Dieudonne, Sagamba Sedar na Mugabe Arstide baje kurangiza babonyemo amanota 20-14. Agace ka gatatu ikipe ya Patriots BBC yaje gutsinda amanota 32 mu gihe IPRC Kigali BBC yari ifite amanota 23 ariko itabarwa n’ikinyuranyo yari yizigamye mu duce tubiri twa mbere.

Ikipe ya IPRC Kigali yari ifite intego yo gutsinda kuko kuva shampiyona yatangira bari bataratsinda kuko batsinzwe na APR BBC banatsindwa na UGB mu mukino uheruka. Barangije igice cy’umukino bafite amanota 58 kuri 40 ya Patriots BBC. Gusa Patriots BBC yagiye ikuramo ikinyuranyo biza kugera aho ikinyuranyo cy’amanota 18 asigara ari ikinyuranyo cy’amanota 12 kuko hasigaye iminota icumi nibwo Patriots BBC yari ifite amanota 60 naho  IPRC Kigali BBC ifite amanota 72.

Byaje gusa naho bikomeye mu minota itandatu ya nyuma kuko hari aho IPRC Kigali BBC yagize amanota 87 kuri 83 ya Patriots BBC. Nijimbere Guibert Umurundi w’imyaka 21 ukinira IPRC Kigali BBC yaje gukomeza gahunda yo kuzonga abakinnyi ba Patriots BBC birangira bagize amanota 93 kuri 92 ya Patriots BBC.

Nijimbere Guibert ajijumbya Sagamba Sedar wa Patriots BBC

Nijimbere Guibert ajujubya Sagamba Sedar wa Patriots BBC

Umukino wakagombye kurangira gutya kuko iminota 40’ yagezemo ari nako Patriots BBC bakorera ikosa kuri Nijimbere bityo biba ngombwa ko ahana atera kabiri mu nkangara. Uyu muhungu yaje kwinjiza amanota abiri yose birangira IPRC Kigali BBC igwije amanota 95 kuri 92 ya Patriots BBC.

IPRC Kigali BBC niyo kipe ifite abafana benshi kuko bamwe baba baje kureba abo bigana

IPRC Kigali BBC niyo kipe ifite abafana benshi kuko bamwe baba baje kureba abo bigana

Buhake Albert umutoza mukuru wa Patriots BBC yabwiye abanyamakuru ko kuba aheruka gutakaza imikino ibiri byari bigayitse kandin ko yanafashijwe no kuba abakinnyi yaburaga bari bagarutse barimo na Nijimbere Guibert. Ibi yanabikomazaga ku kuba yaratakaje abakinnyi bamufashaga bakajya muri Patriots BBC. Mu magambo ye yagize ati

Ni ukuvuga ngo baragiye ariko navuga ko ikinyuramo kirimo cya mbere nari mfite umukinnyi nari nabuze. None yakoze ikinyuranyo, yitwa Nijimbere Guibert. Ni umurundi, yamfashije cyane. Ikindi nagiye nkina mfite abakinnyi bavunitse, babiri bose bari bakize, Elvis na Fiston. Icya gatatu nari mfite Jean Paul (Ndoli) nawe muremure yari yakoze ikizamini mu mikino ishize ntabwo yakinnye, abo bose nari mbafite iki Cyumweru niyo mpamvu mbonye intsinzi.

Nijimbere Guibert yazonze Patriots BBC mu buryo bugaragara

Nijimbere Guibert yazonze Patriots BBC mu buryo bugaragara

Buhake Albert umutoza mukuru wa IPRC Kigali BBC

Buhake Albert umutoza mukuru wa IPRC Kigali BBC

Kuba muri uyu mukino IPRC Kigali yageze aho ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota hafi 20 nyuma Patriots BBC ikayagabanya, Buhake avuga ko nta mpungenge biba bimuteye kuko ngo nibyo bimufasha gutsinda ikipe baba bahanganye bitewe nuko aba yabanje kuyishyiramo ikinyuranyo bakarwana no kwishyura.

“Nshobora kuvuga ko buriya ni nacyo cyatumye ndangiza uyu mukino ntsinze. Iyo dushyizemo ikinyuranyo cy’amanota 20 nuko nabo baba bashaka kukidushyiramo. Ni ukuvuga ngo iyo twagiye imbere kugira ngo baze kugikuramo (ikinyuranyo) birabagora, ni gutya umukino urangira. Ibanga ririmo nuko twabatanze kugenda imbere mu manota, bagenda bakuramo rimwe, rimwe kugera ubwo bagiye bakora amakosa kugeza mbatsinze”. Buhake

Uyu mutoza avuga ko buri mwaka IPRC Kigali BBC itangira nabi bitewe nuko abana baba bari mu masomo n’ibizamini rimwe bikaza shampiyona igitangira. Gusa ngo uyu mwaka arashaka igikombe bidapfa bidapfusha.

Muri uyu mukino, Nijimbere Guibert wa IPRC Kigali BBC wanabaye umukinnyi w’umukino, yatahanye amanota 28 aza akurikiwe na Hagumintwali Steven wa Patriots BBC (wahoze ari kapiteni wungirije muri IPRC Kigali BC) yatsinze amanota 27.

Ndizeye Jean de Dieu wa Patriots BBC nawe wahoze muri IPRC Kigali BBC yatsinze amanota 21 yarimo n’ayo yatsinze mu buryo bwa Denke naho Hitayezu Leonard wa IPRC Kigali BBC nawe atahana amanota 15.

Abakobwa bakinira APR WBBC bafanaga IPRC Kigali BBC

Abakobwa bakinira APR WBBC bafanaga IPRC Kigali BBC

Hagumintwali Steven wahoze muri IPRC Kigali BBC yatsinze amanota 27

Hagumintwali Steven wahoze muri IPRC Kigali BBC yatsinze amanota 27

Hakizimana Lionel yafashije Patriots BBC kugabanya ikinyuranyo akoresheje gutsinda "Trois Points"

Hakizimana Lionel yafashije Patriots BBC kugabanya ikinyuranyo akoresheje gutsinda "Trois Points"

Hakizimana Lionel

Hakizimana Lionel

Undi mukino wakinwe kuri uyu wa Gatanu, Espoir BBC yisubije icyubahiro itsinda UGB amanota 91-66 mu mukino wabanje. UGB yatsinzwe uyu mukino nyuma yo kuba mu mpera z’icyumweru gishize yaratsinze IPRC Kigali BBC amanota 78-75.

Muri uyu mukino, Niyonkuru Pascal bita Kaceka umwe mu bakinnyi beza Espoir BBC isigaranye yatsinze amanota 25 mu gihe mugenzi we Gatoto Regis wahoze muri REG BBC yatsinze amanota 20 mu mukino.

Hari aho byageze amanota asigara ameze gutya

Hari aho byageze amanota asigara ameze gutya

Ndizeye Dieudonne wahoze muri IPRC Kigali BBC yatsinze amanota  21

Ndizeye Dieudonne wahoze muri IPRC Kigali BBC yatsinze amanota  21

Abakinnyi ba Patriots BBC bajya inama

Abakinnyi ba Patriots BBC bajya inama 

Mutabaruka Victoire bita Vicky abuza inzira Hagumintwali bahoranye muri IPRC Kigali BBC

Mutabaruka Victoire bita Vicky abuza inzira Hagumintwali bahoranye muri IPRC Kigali BBC

Abafana ba IPRC Kigali BBC

Abafana ba IPRC Kigali BBC

Karekezi Pascal wa Patriots BBC yari afite inshingano zo gufata Nijimbere Guibert

Karekezi Pascal wa Patriots BBC yari afite inshingano zo gufata Nijimbere Guibert

Abakinnyi ba Patriots BBC bumva amabwiriza ya Henry Mwinuka utashatse kuvugisha itangazamakuru

Abakinnyi ba Patriots BBC bumva amabwiriza ya Henry Mwinuka utashatse kuvugisha itangazamakuru

Hakizimana Lionel ashaka inzira

Hakizimana Lionel ashaka inzira  igana ku nkangara

Bruno Nyamwasa acunze Hagumintwali Steven bakinanaga

Bruno Nyamwasa acunze Hagumintwali Steven bakinanaga

Hagumintwali Steven wahoze ari kapiteni wungirije muri IPRC Kigali BBC ubu aba muri Patriots BBC

Hagumintwali Steven wahoze ari kapiteni wungirije muri IPRC Kigali BBC ubu aba muri Patriots BBC

Henry Mwinuka umutoza wa  Patriots BBC

Henry Mwinuka umutoza wa  Patriots BBC

Buhake Albert avuga ko abakinnyi be bitanga cyane

Buhake Albert avuga ko abakinnyi be bitanga cyane

Mutabaruka Victoire acika Hakizimana Lionel

Mutabaruka Victoire acika Hakizimana Lionel 

Kamilindi Olivier wa Patriots BBC aruhuka

Kamilindi Olivier wa Patriots BBC aruhuka 

Ricky Ricky umufana ukomeye wa Patriots BBC niwe uba ashyushya sitade

Ricky Ricky umufana ukomeye wa Patriots BBC niwe uba ashyushya sitade 

Kamilindi Olivier (ibumoso) na Karekezi Pascal (iburyo) bareba ibyo IPRC Kigali BBC yabakoreraga

Kamilindi Olivier (ibumoso) na Karekezi Pascal (iburyo) bareba ibyo IPRC Kigali BBC yabakoreraga

Umukino wasabaga imbaraga no kunyaruka byanga ugasigara

Umukino wasabaga imbaraga no kunyaruka byanga ugasigara

Nijimbere Guibert ahana ikosa

Nijimbere Guibert ahana ikosa

Nijimbere Guibert kuri ubu afite imyaka 21 y'amavuko

Nijimbere Guibert kuri ubu afite imyaka 21 y'amavuko

Espoir BBC (umweru) ihatana na UGB (umukara)

Espoir BBC (umweru) ihatana na UGB (umukara)

Murenzi Yves umutoza wa UGB atanga amabwiriza

Murenzi Yves umutoza wa UGB atanga amabwiriza

Niyonkuru Pascal Kaceka wa Espoir BBC azamukana umupira

Niyonkuru Pascal Kaceka wa Espoir BBC azamukana umupira

Espoir BBC

UGB yaherykaga gutsinda IPRC Kigali BBC

UGB yaherykaga gutsinda IPRC Kigali BBC

Dore uko gahunda iteye:

FT - Espoir BBC 91-66 UGB

1st QT: 13-16
2nd QT:20-08
3rd QT:26-25
4th QT:32-25
FT- IPRC-Kigali BBC 95-92 PATRIOTS
1st QT: 27-22
2nd QT:31-18
3rd QT:14-20
4th QT:23-32
Kuwa Gatandatu tariki 16 Ukuboza 2017
-IPRC South BBC vs REG BBC (Huye, 14h00')
Ku Cyumweru tariki 17 Ukuboza 2017
-Rusizi BBC vs REG BBC (Rusizi, 09h00')

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND