Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Police FC igitego 1-0 mu mukino w’ikirarane waberaga ku kibuga cya Kicukiro kuri uyu wa Kane. Igitego cyatsinzwe na Irambona Eric Gisa ku munota wa 62’ nyuma yo kwinjira asimbuye Tidiane Kone.
Muri uyu mukino, Karekezi Olivier utari ufite Usengimana Faustin, Kwizera Pierrot na Nahimana Shassir, yahisemo gukoresha Mutsinzi Ange Jimmy, Manzi Thierry, Mugabo Gabriel na Eric Rutanga Alba mu bwugarizi.
Yannick Mukunzi na Niyonzima Olivier Sefu bakina hagati bari inyuma ya Manishimwe Djabel. Nova Bayama yacaga ku ruhande rumwe, Bimenyimana Bonfils Caleb agaca ku rundi (ibumoso) bose bahuriza kwa Tidiane Kone.
Gusa iyi gahunda yaje kuyihindura mu gice cya kabiri ubwo yari amaze kwinjiza Nyandwi Saddam asimbuye Manishimwe Djabel. Muri iyo minota, Mutsinzi Ange Jimmy yahise ajya hagati mu kibuga akina akingiriza abugarira (Holding Midfielder) bityo Yannick Mukunzi na Nionzima Olivier Sefu bari bafite umunaniro basa naho bisunika bagana imbere gato.
Seninga wari wakiriye umukino, yatangiye igice cya mbere afite Habimana Hussein, Twagizimana Fabrice, Ishimwe Issa Zappy na Muvandimwe Jean Marie Vianney mu bwugarizi. Nizeyimana Mirafa, Mushimiyimana Mohammed na Nzabanita David bari hagati mu kibuga. Biramahire Abeddy aca uruhande rumwe, Muzerwa Amin agaca ku rundi (iburyo), Mico Justin asatira izamu.
Nyuma amaze kubona ko bitari gutanga umusaruro yaje guhita akuramo Nzabanita David ashyiramo Eric Ngendahimana. Ngendahimana yahise atangira gukinana na Nizeyimana Mirafa bityo Mushimiyimana Mohammed atangira gukinana na Ndayishimiye Antoine Dominique wari winjiye asimbura Biramahire Abeddy.
Nyuma y’umukino Seninga Innocent yavuze ko abakinnyi be bataragira ikintu cyo gutinyuka kuko ngo iyo bagiye guhura na Rayon Sports bagira igihunga bityo ko agiye kubicaza akongera akabumvisha ukuntu iyi kipe yambara umweru n’ubururu ari kimwe n’izindi bajya bakina.
Muri uyu mukino, Police FC yari mu rugo yakoze amakosa atandatu (6) yabyaye amakarita ane y’umuhondo mu gihe Rayon Sports yakoze amakosa 15 mu mukino hakavamo ikarita imwe y’umuhondo yahawe Mukunzi Yannick wari wanahushije penaliti ku munota wa 30’.
Ku ruhande rwa Police FC, Biramahire Abeddy, Habimana Hussein, Twagizimana Fabrice Ndikukazi na Nizeyimana Mirafa bose buri umwe yahawe ikarita y’umuhondo. Rayon Sports yateye koruneri umunani (8) kuri imwe ya Police FC yari ku kibuga yitorezaho cya Kicukiro.
Mu gusimbuza, Seninga Innocent yatangiye akuramo Nzabanita David bita Saibadi ashyiramo Ngendahimana Eric, Muzerwa Amin asimburwa na Nsengiyumva Moustapha naho Ndayishimiye Antoine Dominique asumbura Biramahire Abeddy.
Karekezi wari ufite abakinnyi bane gusa ku ntebe y’abasimbura, yatangiye akuramo Tidiane Kone ashiramo Irambona Eric Gisa, Nyandwi Saddam asimbura Manishimwe Djabel mu gihe Mugisha Gilbert yasimbuye Niyonzima Olivier Sefu.
Police FC yagumye ku mwanya wa kane n’amanota 12 mu mikino umunani, inota rimwe imbere ya Rayon Sports ya 5 n’amanota 11 mu mikino itandatu imaze gukina. Rayon Sports ifite ibindi birarane izahuramo n’Amagaju FC ku Cyumweru i Nyamagabe ndetse n’undi mukino izahuramo na Musanze FC.
Abasimbura batatu muri bane Rayon Sports yari ifite
Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC
Isengesho rya Rayon Sports
Staff technique ya Rayon Sports
Staff technique ya Police FC
Abasimbura ba Police FC
Abasifuzi b'umukino baseruka mu kibuga
Abakinnyi bagera ku kibuga
Abakinnyi basuhuzanya
Manzi Thierry wa Rayon Sports asuhuzanya na mugenzi we Tidiane Kone
Karekezi Olivier asoma ku mazi
Rayon Sports yari ifite abasimbura bane gusa kuko abandi ntibarabona ibyangombwa
Eric Rutanga Alba yereka bagenzi be uko bahagarara mu kibuga
Mico Justin mu kirere na Manzi Thierry wa Rayon Sports
Mushimiyimana Mohammed hagati mu kibuga n'umupira
Mushimiyimana Mohammed ahura na Niyonzima Olivier Sefu
Habimana Hussein wa Police FC mu kirere na Tidiane Kone
Manishimwe Djabel yisaka ishoti
Bisengimana Justin umutoza wungirije muri Police FC uri no mu kwezi kwa buki yari yagarutse mu kazi
Seninga Innocent ahanura Ishimwe Issa Zappy
Biramahire Abeddy umwe mu bakinnyi batafashije Police FC kuba yakwikura imbere ya Rayon Sports
Nubwo atabonye igitego, Bimenyimana Bonfils Caleb yakinnye neza
Niyonzima Olivier Sefu mu kirere na Mushimiyimana Mohammed
Tidiane Kone ahunga Twagizimana Fabrice Ndikukazi
Habimana Hussein wa Police FC agenzura umupira
Ubwo abakinnyi ba Police FC bari bamaze gutsindwa igitego
Aha Tidiane Kone yari asunitse Habimana Hussein
Nzarora Marcel na Mugabo Gabriel bakinanye muri Police FC
Bashatse kunigana Hakizimana Louis wari uyoboye umukino ajya hagati
Nzarora Marcel yazengurutse ngo asange Mugabo
Byaje guhosha Nzarora atangiza umukino
Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi azamura umupira
Habimana Hussein wa Police FC na Tidiane Kone bashaka umupira
Ishimwe Issa Zappy ashyira hasi Manishimwe Djabel
Nzabanita David abunza inzira Niyonzima Olivier Sefu
Maniraguha Claude umutoza w'abanyezamu ba Police FC ategura Bwanakweli Emmanuel kugira ngo abe yasimbura Nzarora Marcel
Bisengimana Justin umutoza wungirije muri Police FC aganiriza Nizeyimana Mirafa
Mushimiyimana Muhammed afata amasomo
Nzabanita David akururwa na Rutanga Eric Alba
Tidiane Kone agora Habimana Hussein na Twagizimana Fabrice
CIP Mayira Jean de Dieu umunyamabanga akaba n'umuvugizi wa Police FC
Habimana Hussein wa Police FC vs Nova Bayama wa Rayon Sports
Mico Justin abuzwa inzira
Ndayishimiye Eric Bakame atera umupira
Mutsinzi Ange Jimmy yitanga
Eric Ngendahimana ashaka igitego
Nova Bayama abuza inzira Mushimiyimana Mohammed
Abafana ba Rayon Sports
Ndayishimiye Eric Bakame akoresha umupira icyo ashaka mu minota ya nyuma
Nyandwi Saddam myugariro wa Rayon Sports abuza inzira Nsengiyumva Moustapha wahoze muri Rayon Sports
Biramahire Abeddy utatanze umusaruro yasimbuwe
Mushimiyimana Mohammed arwana ku ikipe vs Mutsinzi Ange Jimmy
Mico Justin na Habimana Hussein 20 baganira n'abatoza bababwira uko byagenze
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Police FC XI: Nzarora Marcel (18, GK), Ishimwe Issa Zappy 26, Muvandimwe JMV 12, Habimana Hussein 20, Twagizimana Fabrice (6,C), Nizeyimana Mirafa 4, Nzabanita David 16, Mushimiyimana Mohammed 10, Biramahire Abeddy 23, Muzerwa Amin 17 na Mico Justin 8.
Rayon Sports XI: Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C, 1), Mutsinzi Ange Jimmy 5, Rutanga Eric Alba 3, Manzi Thierry 4, Mugabo Gabriel 2, Niyonzima Olivier Sefu 21, Mukunzi Yannick Joy 6 , Manishimwe Djabel 28, Nova Bayama 24, Bimenyimana Bonfils Caleb 7 na Tidiane Kone 19.
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO