Saa tanu zuzuye ku masaha ya Kigali (11h00’) nibwo Le Court de Billot Olivier ukinira ikipe y’ibirwa bya Maurices ahaguruka akazenguruka ibirometero 3.3 bakamubarira ibihe ari bukoresha (Individual Time Trial) bityo n’abandi bakagenda bakurikirana haciyemo intera y’umunota umwe.
Muri uku kuzenguruka abakinnyi bose biraza kugeza ku isaha ya saa sita n’iminota 20 (12h20’) ubwo hari buze kuba hahaguruka Ndayisenga Valens, umunyarwanda ukinira ikipe ya Tirol Cycling Team muri Autriche kuko niwe nimero ya mbere bitewe n'uko ariwe wayegukanye umwaka ushize.
Abaterankunga , ibitangazamakuru mpuzamahanga abafite imirimo itandukanye muri iri rushanwa bamaze kwitegura buri kimwe ku buryo igisigaye ari ifirimbi ya komiseri kugira ngo abakinnyi batangire bakine.
Dore uko bihagaze mbere y'uko abakinnyi batangira kwigaragaza mu muhanda:
Umutekano urahagije ku bashaka kureba abahanga mu gutwara igare
Uruganda rwa SKOL umwe mu baterankunga b'umukino w'amagare mu Rwanda
Ushaka kunywa SKOL yicaye intebe zirahari
Ateruye SKOL
Mu marembo ya sitade Amahoro
Bayingana Aimable (Ibumoso) uyobora ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda (FERWACY) asuhuzanya na Jean Butoyi (iburyo)umunyamakuru wa RBA
Umufana
Ikibumbano cya SKOL gisa n'umuntu utwaye igare
Umuhanda uva ku cyicaro gikuru cya AIRTEL ugana kuri sitade Amahoro
Abategereje ko abakinnyi batangira
N'Hash umushyushyarugamba wa SKOL muri Tour du Rwanda 2017
Abafana bahabwa ibikoresho bibafasha gufana
Abantu bose barahuze
Ruhumuriza Abraham wasezeye gukina kuri iyi nshuro azaba atwara moto y'uwushinzwe kubara iminota y'abakinnyi (Time-Keeper)
Imyiteguro igeze kure kuko umukinnyi wa mbere arahaguruka saa Tanu (11h00') mu gihe uwa nyuma ahaguruka saa sita na 20'
AMAFOTO: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO