Ku gasusuruko k’uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Ukwakira 2017 mbere yuko hatangira amarushanwayo gusiganwa ku maguru, amarushanwa yateguwe na Gasore Serge ashyize imbaraga hamwe na Rukundo Johnson, Gatabazi Jean Marie Vianney yabanje kuzenguruka umujyi wa Musanze ari kumwe n’urubyiruko bakora siporo yo kwiruka.
Ni siporo uyu muyobozi avuga ko ari imwe mu zo akunda yanakoze akiri urubyiruko kandi ko kuba ageze ku rwego ariho byagizwemo uruhare na siporo kuko ngo kuva mu 1998 yagiye atorerwa guhagararira urubyiruko mu ngeri zitandukanye haba muri segiteri, komine na perefegitura. Uyu mugabo uvuga ko urubyiruko ari rwo zingiro ry’iterambere, yabwiye abakinnyi n’abanyeshuli bari bateraniye kuri sitade Ubworoherane ko bagomba kumenya ko gahunda iriho ari iyo kubaka u Rwanda Abanyarwanda muri rusange bifuza.
“Njyewe natangiye mba uhagarariye urubyiruko muri segiteri ngenda nzamuka kugeza ubu aho ndi umuyobozi w’intara. Mugomba kumenya gahunda iriho. Kubaka u Rwanda twifuza. Ndabasabye mukunde ishuli kandi mugire intumbero. Ujye mu ishuli wige ubishyireho umutima na siporo kuko twese tuzi ko abantu ba mbere bakorera amafaranga menshi ku isi ari aba-sportif”. Guverineri Gatabazi
Uyu muyobizo kandi yavuze ko kuwa 21 Ukwakira 2017 mu Karere ka Musanze hagomba gutangira igikorwa ngaruka kwezi azajya afatanya n’urubyiruko mu gukora siporo muri rusange nyuma akazajya agira umunsi akorana n’abana bakiri bato (urubyuruko).
Gatabazi JMV yabanje gufata ifoto ari kumwe n'abana bari baje muri siporo
Eric Karasira umutoza w'ikipe ya APR AC, Gasore Serge uyobora akanaba nyiri Gasore Serge Foundation n'umuyobozi w'intara y'amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney bitegura gusohoka muri sitade Ubworoherane
Bahaguruka muri sitade
Mu Nzira bagenda
Kuva kuri sitade Ubworoherane, bakazamuka bagana ku biro by'akarere bagakata bakagaruka umuhanda wose bagana ku isoko rya Musanze
Bamaze kwiruka gato bagoroye ingingo
Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko urubyiruko ari rwo zingiro ry'iterambere
AMAFOTO: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO