RFL
Kigali

Polisi yatsinzwe na Etincelles, umutoza yikoma abasifuzi anatuka Fiston wihesheje ikarita y’umutuku-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/09/2017 19:03
2


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nzeli 2017 ni bwo Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yatangiraga, kuri uyu munsi amakipe anyuranye yakiganaga umunsi wayo wa mbere wa Shampiyona 2017-2018. Kuri uyu munsi mu karere ka Rubavu haberaga umukino wahuzaga Etincelles na Police FC.



Muri uyu mukino igice cya mbere ntikigeze gihira umutoza Seninga Innocent wa Police dore ko yatsinzwe na Ruremesha Emmanuel wa Etincelles ibitego bibiri kuri kimwe, aha umusore umenyerewe ku izina rya Kibonke ni we wafunguye amazamu ya Police atsindira Etincelles igitego cya mbere, Kambale Salita Gentil rutahizamu wa Etincelles ku munota wa 30 yari ashyizemo igitego cya kabiri cya Etincelle.

Ibi byasabye Police iminota umunani kugira ngo Iradukunda Bertrand abashe kuyishyurira igitego kimwe bajya kuruhuka ari ibitego bibiri bya Etincelles kuri kimwe cya Police Fc. Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yose asa n'ayakaniye umukino wakinirwaga hagati amakipe acungana, kugeza ubwo Etincelles yabonye koruneri mu minota ya nyuma maze Kambale Salita Gentil ashyiramo igitego cye cya kabiri kiba icya gatatu cya Etincelles.

Mu minota ine y’inyongera Munezero Fiston yaje gushyuha mu mutwe atuka umusifuzi bimuviramo kubona ikarita y’umutuku. Seninga Innocent umutoza wa Police udatinya guhamya ko igitutu cyamutangiye yabwiye abanyamakuru ko asanga yazize abasifuzi babogamye cyane. Abajijwe ku kutitwara neza ku ikipe ye uyu mutoza yabwiye abanyamakuru ko agiye gukosora ndetse anongeraho ko ibi atari ubwa mbere bimubayeho cyane ko n'umwaka ushize ariko byamugendekeye.

Seninga utoza Police Fc abajijwe ku ikarita y’umutuku umukinnyi we yihesheje atuka umusifuzi yavuze ko we yemera ko iriya ari iy’ubugoryi umukinnyi nka Munezero Fiston atakabaye yihesha. Umutoza wa Etincelles, Ruremesha Emmanuel we yabwiye abanyamakuru ko yishimiye gutsinda umukino we wa mbere ashimira abakinnyi be uko bitwaye asaba ubuyobozi, abafana n'abandi bose bireba kubaba hafi maze bagaha ibyishimo abatuye akarere ka Rubavu.

AMAFOTO:

ETINCELLEKambale Salita Gentil yatangiye umukino aha akazi ba myugariro ba Police fcPoliceIyo byashyushye ntaho umuntu adapfunda imitwe, Seninga yiyicariye Justin umwungirije aba ari we uyitozaETINCELLESitade ya Rubavu yatangiye shampiyona ibona abafanaPoliceWari umukino wuzuye ishyakaETINCELLERuremesha yashakaga gutsinda Police Fc hakiri karePoliceBa myugariro ba Police Fc bari babambyePoliceMunezero Fiston yahuye n'akazi k'ingutu ko gutangira ba rutahizamu ba EtincelleETINCELLEGooooooaaaallll igitego cya kabiri cya Etincelle, Kambale Salita Gentil aha ibyishimo aba nya RubavuPoliceAbakinnyi ba Etincelle mu bicu bishimira igitego cya kabiriETINCELLEUku si ugusuzugura umutoza mwa bantu mwe? abakinnyi bahitamo kwigira inama mu kibuga...PolicePolice Fc yanze kurangiza igice cya mbere batishyuyemo na kimwe ku munota wa 38 Bertrand aha ibyishimo ba AfandePolicePolicePoliceIgitego cya gatatu cyanyweye Kambale Salita gentil mu byishimoPoliceSeninga intebe ye mu gice cya kabiri yajeho amazi y'imbeho kubera kubura uyicarahoPoliceUmukino warimo ishyaka nk'iry'umuhinzi mu itumbaPoliceMu minota ya nyuma ubwoba bwari bwose mu batozaPoliceMunezero Fiston yahawe ikarita itukura

AMAFOTO: NSENGIYUMVA Emmanuel-Inyarwanda Ltd

Umva hano Seninga umutoza wa Police Fc nyuma yo gutsindwa na Etincelles

Umva hano Ruremesha Emmanuel utoza Etincelles nyuma yo gutsinda Police Fc







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alphpnse6 years ago
    Etencelle oyeee
  • Alexi6 years ago
    cyakora murabambere mukuryoshya inkuru





Inyarwanda BACKGROUND