Amakipe y’u Rwanda (Abagabo n’abagore) yageze muri kimwe cya 2 cy’irangiza mu mikino ya nyuma Nyafurika ya Volleyball y’Abafite ubumuga (Para-Volleyball) aho ikipe y’u Rwanda (Abagabo) itsinze Morocco amaseti 3-0 naho abagore batsinda Kenya amaseti 3-0.
Ikipe y’u Rwanda y’abagabo yabonye itike yo gukina ½ itsinze Morocco amaseti 3-0 (25-18;25-23 na 25-13) mu mukino usoza iyo mu itsinda A ari nako Algeria yatsindaga DR Congo amaseti 3-0 (25-13;25-12 na 25-14) mu gihe Kenya yasezereraga Afurika y’Epfo amaseti 3-0 (25-15;25-11 na 25-16).
Ikipe y’u Rwanda yasoje imikino yo mu matsinda iyoboye itsinda rya mbere(A) ikaba izahura na Algeria yazamutse ari iya kabiri mu itsinda rya kabiri(B) kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Nzeli 2017 saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (18h00’) nyuma yuko Morocco yabaye iya kabiri mu itsinda rya mbere(A) izaba imaze gukina na Misiri yazamutse iyoboye itsinda rya Kabiri(B) ku isaha ya saa kumi (16h00’ ) muri sitade nto ya Remera. Kenya izakina na DR Congo mu bagabo bakinira umwanya wa Gatanu ku isaha ya saa yine za mu gitondo (10h00’).
Mu cyiciro cy’abali n’abategarugori, ikipe y’u Rwanda yatsinze Kenya biyigoye amaseti 3-0 (25-8;25-21; na 30-28) byahise biyiha kuyobora itsinda ikaba iza kuba ikina na DR Congo yasoje ku mwanya wa kane(4) muri kimwe cya kabiri kuri uyu wa Gatandatu saa 12h00’.
Ku rundi ruhande Misiri yanyagiraga DR Congo amaseti 3-0 (25-17;25-15 na 25-9) iracakirana na Kenya yabaye iya kabiri muri kimwe cya kabiri cy’irangiza ku isaha ya saa Munani z’umugoroba(14h00’) .
Ikipe y’u Rwanda y’abagore ikomeje gushimangira ko iyoboye Afurika mu mukino wa Volleyball y’abafite ubumuga (Sitting volleyball).
Uko imikino ya yagenze:
Kuwa Gatanu 15 Nzeri 2017:
ABAGABO
-Kenya 3-0 Afurika y’Epfo
-Algeria 3-0 DR Congo
-Rwanda 3-0 Morocco
ABAGORE
-Misiri 3-0 DR Congo
-Rwanda 3-0 Kenya
Kuwa Gatandatu 16 Nzeri Imikino ya ½:
ABAGORE
-Rwanda vs DR Congo:12h00’
-Kenya vs Misiri:14h00’
ABAGABO
Gukinira umwanya wa 5&6
-Kenya vs DR Congo:10h00’
Imikino ya ½:
-Misisri vs Morocco:16h00’
-Rwanda vs Algeria:18h00’
Ikipe y'u Rwanda (Abagabo)
Ibendera ry'u Rwanda
Ikipe y'igihugu ya Maroc
Umukino w'u Rwanda na Maroc
DR Congo (Abagore) yatsinzwe na Misiri amaseti 3-0 umukino wa gatatu yatsindwaga
Ikipe ya Misiri (Abagore) nayo yabashije gutsinda DR Congo kuko yatsinzwe na Kenya n'u Rwanda mu mikino ibiri iheruka
Kenya (Abagabo) yatsinze Afurika y'Epfo amaseti 3-0
Afurika y'Epfo nta mukino yigeze itsinda mu matsinda
Algeria (Abagabo) yatsinze DR Congo amaseti 3-0
Ikipe ya DR Congo (Abagabo) yatsinzwe amaseti 3-0
Abakobwa ba Kenya basuhuza ab'u Rwanda
Ikipe y'u Rwanda (Abagore) yatsinze imikino yose ikaba igomba guhura na DR Congo
Ikipe y'igihugu ya Maroc (Abagabo)
Ibendera ry'u Rwanda
Umukino u Rwanda rwatsinzemo Maroc amaseti 3-0
Bernard Makuza perezida wa Sena y'u Rwanda asabana n'abakinnyi bahaye igihugu intsinzi
Abakinnyi b'u Rwanda bishimira intsinzi
Yanditswe na: IRADUKUNDA Yvonne
AMAFOTO: Saddam MIHIGO-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO