RFL
Kigali

Ally Niyonzima ari mu bihano yafatiwe na komite ya AS Kigali

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/04/2018 10:31
1


Ally Niyonzima umukinnyi wo hagati mu ikipe ya AS Kigali n’Amavubi kuri ubu ari mu bihano byo guhagarikwa amezi abiri adakinira iyi kipe y’umujyi nyuma yuka abatoza bamubonyeho ibikorwa biranga imyitwarire mibi.



Ubwo umukino wa AS Kigali na Mukura VS wari urangiye kuri sitade ya Kigali, abanyamakuru bashatse kumenya impamvu uyu mukinnyi atagaragaye ku kibuga nyamara ari muzima yewe ari no mu bakinnyi bafasha iyi kipe hagati mu kibuga, babajije impamvu ataboneka, Mateso Jean de Dieu umwe mu batoza bungirije ba AS Kigali yavuze ko uyu musore ari mu bihano.

“ Ally, komite yamufatiye ibihano bitewe no kwitwara nabi ku kibuga. Bamufatiye ibihano ku buryo azagaruka amaze kwifatiraho. Bizamara nk'ukwezi cyangwa abiri".Mateso

Ally Niyonzima ku  mupira abangamiwe na Biramahire Abeddy

Ally Niyonzima ku  mupira abangamiwe na Biramahire Abeddy

Agaruka ku cyo Mukura VS yabarushije, Mateso Jean de Dieu yavuze ko igice cya kabiri barushijwe bitewe nuko ubwo Bukuru Christophe wa Mukura yari yinjiye yongereye imbaraga bigatuma abo hagati ba AS Kigali batakaza umurongo wo gukomeza kugenzura umutekano wabo hagati.

Mu magambo ye yagize ati”Twangiye neza ariko mu minota ya nyuma ya 20’ abakinnyi bacu basa naho birara. Hari umwana bongeyemo witwa Bukuru niwe wabaye nkaho azana umurongo mu mukino noneho abo ku mpande bacu ntibagaruka gufasha abo hagati”.

Mateso Jean de Dieu niwe wahagarariye Eric Nshimiyimana mu kiganiro n'abanyamakuru

Mateso Jean de Dieu niwe wahagarariye Eric Nshimiyimana mu kiganiro n'abanyamakuru

Ikipe ya Mukura Victory Sports yasezereye AS Kigali iyitsinze ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura muri kimwe cy’umunani cy’igikombe cy’Amahoro 2018. Rachid Mutebi niwe watsinze ibitego byose bya Mukura naho Mbaraga Jimmy Traore atsindira AS Kigali ku munota wa 20’. Nyuma y’iyi ntsinzi, Mukura VS yahise ikomeza kuko mu mukino ubanza yatsinze ibitego 3-2 bityo biba igiteranyo cy’ibitego 5-3 mu mikino ibiri.

Ally Niyonzima yahaw igihano azamaramo amezin abiri

Ally Niyonzima yahaw igihano azamaramo amezin abiri

Sunrise FC yakomeje muri ¼ ikuyemo Espoir FC nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-0 mu gihe umukino ubanza Espoir FC yatsinze ibitego 2-1. Sunrise Fc yakomeje ku giteranyo cy’ibitego 3-2. FC Marines yakomeje ikuyemo Pepinieres FC kuko yayitsinze igitego 1-0 kuri sitade UMuganda cyaje gisanga 1-0 yayitsindiye ku Ruyenzi.

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kamana6 years ago
    Jyenda Mateso Jean de Dieu naragukundaga ugikina muri Rayon Sport. Ndifuza ko nzongera kukubona nibura mubatoza ba Rayon cg ukaba ushinzwe ikindi bintu muri Rayon Sport... Nka Tigana akwiye guhabwa akazi ko gutoza abana muri Rayon.





Inyarwanda BACKGROUND