Umukino wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’u Burayi hagatiya Serbia na Albania waje gusubikwa utarangiye, nyuma y’aho akadege kari gatwaye ibendera rya Albania kazaga kumanurwa ku kibuga maze bigateza intambara mu bakinnyi.
Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 14/10/2014 ubwo aya makipe yombi, yari yahuriye mu murwa mukuru wa Serbia Belgrade ku nshuro ya mbere kuva mu mwaka w’1967.
Byatangiye akadege gafite ibendera rya Albania kazenguruka hejuru y'ikibuga
Ubusanzwe, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi UEFA ryari ryabujije abafana ba Albania kuza kuri stade, mu rwego rwo kwirinda imvururu zaba kuri uyu mukino. Ibi ariko ntibyabujije akadege kayoborwa hifashishijwe Telekomande kugurukira hejuru y’ikibuga cyakinirwagaho umukino gatwaye ibendera rya Albania ndetse n’ikarita ya Kosovo.
Umukinnyi wa Serbia yahise amanura iryo bendera
Akadege kamanuranwe n'ibendera kari gatwaye
Abakinnyi ba Albania ntibihanganiye ibyakorewe ibendera ryabo
Ubwo aka kadege kakomezaga kuzenguruka hejuru y’kibuga, myugariro w’ikipe y’igihugu ya Serbia Stefan Mitrovic yaje gukurura ibendera rya Albania kari gatwaye,ubwo intambara iba iratangiye mu kibuga.
Abakinnyi ku mpande zombi batangiye gushyamirana
Nyuma yo kubona ibendera ryabo rimanuwe hejuru,abakinnyi ba Albania bahise basatira Mitrovic ngo barimwambure ari nako abafana bahise baza mu kibuga ngo bahangane n’aba bakinnyi b’abanya Albania.
Imvururu zatangiye ubwo
Abari hafi aho bagerageje gukiza biba iby'ubusa
Abafana nabo baje kubyivangamo
Aha umufana yari atwaye akadege kabaye intandaro y'imvururu
Umusifuzi w'umwongereza Martin Atkinson yahise afata icyemezo cyo guhagarika umukino
Ibi byaje kuba ngombwa ko Police yinjira mu kibuga mu rwego rwo guhosha imvururu z’abafana b’abanya Serbia bari batangiye kwibasira abakinnyi ba Albania.
Imirwano yaje gukomera
Abafana bari birunze mu kibuga
Byabaye ngombwa ko hitabazwa abasirikare
Abakinnyi ba Albania bakijijwe n'amaguru
Abafana ba Serbia bari bariye karungu
Abashinzwe umutekano bahuye n'akazi katoroshye
Abafana bari barakaye cyane
Abantu bari benshi cyane ku buryo polisi yagombaga gukora ibishoboka byose
Abafana ba Serbia
Iri niryo bendera ryakoze ishyano
Aka kadege kaje umukino ukiri ubusa ku busa
Abanya Albania batuye muri Kossovo nabo bari bariye karungu
Abaturage bakomoka muri Albania babikurikiraniraga hafi
Abanya Albania biraye mu mihanda mu rwego rwo kwamagana ibyakorewe ikipe yabo
Umusifuzi w’umwongereza Martin Atkinsona wari uyoboye uyu mukino, yahise awuhagarika ku munota wa 41. Abakinnyi ba Albania bahise bava mu kibuga biruka bahunga ibintu baterwaga n’abafana, ndetse n’aba Serbia barabakurikira.
Robert Musafiri
TANGA IGITECYEREZO