RFL
Kigali

AJSPOR yakinnye imikino ya gishuti n’ibitaro by’i Ndera mu kwizihiza imyaka 50 bamaze bita ku buzima bw’abantu-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/02/2018 12:49
0


Mu mpera z’iki cyumweru dusoje nibwo ibitaro by’indwara zo mu mutwe n’izijyanye n’imyakura cyo kimwe n’ubundi burwayi biherereye mu murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo (CARAES Ndera), bakinnye imikino ya gishuti n’ishyirahamwe ry’abanamakuru b’imikino mu Rwanda (AJSPOR) mu kwizihiza yubile y’imyaka 50 ibi bitaro bimaze.



Ni imikino ya Volleyball n’umupira w’amaguru yakinwe ku mugoroba wo kuwa Gatanu ku bibuga biri i Ndera. Muri Volleyball, CARAES Ndera yatsinze AJSPOR amaseti 2-1 mu gihe mu mupira w’amaguru AJSPOR yatsinze CARAES Ndera  ibitego 3-2. Ibitego bya AJSPOR byatsinzwe na Nshimiyimana Richard, Ndibyariye Jean de Dieu (Jado Max) na Paul Mucureezi.

Nyuma y’iyi mikino, Jean Butoyi perezida wa AJSPOR yashimye cyane ubushuti Caraes Ndera yubatse hagati yayo n’abanyamakuru ku buryo bakwemera ko bakina imikino ya gishuti muri gahunda yo gusabana no gusangira ibyishimo hishimirwa ibyagezweho.

Umuyobozi w’ibitaro bya CARAES Ndera (Director General), Fr. Nkubili Charles yavuze ko mu busanzwe bakunda gukurikira imikino biciye mu bitangazamakuru bitandukanye. Ibirori bya Yubile y'imyaka 50 Caraes Ndera imaze ikora izaba nyirizina tariki 15 Kamena 2018.

Abakinnyi ba AJSPOR bishimira igitego batsindiwe na Jado Max

Abakinnyi ba AJSPOR bishimira igitego batsindiwe na Jado Max

Jean Butoyi umuyobozi wa AJSPOR areba uko abasore be bigaragaza

Jean Butoyi umuyobozi wa AJSPOR areba uko abasore be bigaragaza

Mu mukino wa Volleyball hatsinze CARAES Ndera (umuhondo)

Mu mukino wa Volleyball hatsinze CARAES Ndera (umuhondo)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND