RFL
Kigali

APR FC yakuye amanota atatu kuri Etincelles FC

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/03/2018 16:26
1


Ikipe ya APR FC yatsinze Etincelles FC igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 22' gitsinzwe na Nsabimana Aimable. Igice cya mbere APR FC yisanzemo cyane bitewe n'uburyo abakinnyi bahagaze mu kibuga.



Ni umupira yateresheje umutwe nyuma yo kuwuhabwa na Bizimana Djihad wari uteye koruneri. Nsabimana Aimable ari gukina umukino we wa kabiri muri shampiyona y'uyu mwaka kuko umukino aheruka ni uwo APR FC yanganyijemo na Miroplast FC kuri Sitade ya Kigali.

Mu buryo bw'imikinire, Nsabimana Aimable yafatanyaga na Rugwiro Herve mu mutima w'ubwugarizi. Ombolenga Fitina akagenzura iburyo, Imanishimwe Emmanuel agaca ibumoso. Mugiraneza Jean Baptiste Miggy ari gukina hagati afasha abugarira bityo Bizimana Djihad akaba akina hagati ahengamira iburyo anafashwa na Buteera Andrew.

Hakizimana Muhadjili yakinnye imbere ya Buteera na Bizimana ari nako Nshuti Innocent aba ashaka ibitego ari imbere ya Hakizimana. Ngabonziza Albert ari guca ku ruhande rw'ibumoso agana izamu. Muri iki gice, Tuyisenge Hackim bita Diemme wakinaga hagati yahawe ikarita y'umuhondo cyo kimwe na Mumbele Saiba Claude wayihawe azira gutega Bizimana Djihad.

Ku munota wa 42' ni bwo Ruremesha Emmanuel yakoze impinduka akuramo Mbonyingabo Regis wakinaga inyuma iburyo amusimbuza Nsengiyumva Irshad. Bitewe n'uko Nsengiyumva Irshad akina hagati yahise ahajya bityo Akayezu Jean Bosco bita Welbeck wakinaga hagati yahise ajya inyuma ahagana iburyo.

Hagati mu kibuga ha Etincelles FC batangiye bakina ari Akayezu Jean Bosco na Tuyisenge Hckim bakina inyuma ya Gikamba Ismael. Mu bakinnyi batari bahari ku mukino banganyijemo (1-1) , bamwe muri bo bagarutse cyane cyane Hakizimana Muhadjili wari ufite ikibazo cy’umugongo ariko akaba yarakoze imyitozo yitegura guhura n’ikipe yiganjemo abakinnyi bakuranye.

Ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa gatanu (5) n’amanota 22. Mu gihe yaba itsinze uyu mukino yahita igira amanota 25 n’ubundi ikaba yaguma kuri uyu mwanya mu gihe yaba itarengeje ibitego bitatu (3) kuko Sunrise FC iri ku mwanya wa kane n’amanota 25 ikaba izigamye ibitego bitatu (3).

Etincelles FC iri imbere y’abafana bayo, iri ku mwanya wa karindwi (7) n’amanota 21. Mu gihe aba basore ba Ruremesha Emmanuel batsinda, barara ku mwanya wa Gatanu (5) n’amanota 24.

Abakinnyi ba APR FC nka Butera Andrew, Ngabonziza Albert na Nsabimana Aimable babanje mu kibuga mu gihe Iranzi Jean Claude na Buregeya Prince Aldo babanje hanze. Ku ruhande rwa Entincelles FC nabo bahinduyemo gacye bituma Nsengiyumva Irshad abanza hanze bityo Tuyisenge Hackim bita Diemme abanzamo.

APR FC XI: Kimenyi Yves (GK, 21), Ombolenga Fitina 25, Imanishimwe Emmanuel 24, Rugwiro Herve 4, Ngabonziza Albert 3, Aimable  Nsabimana 13, Bizimana Djihad 8, Mugiraneza Jean Baptiste (C,7), Buteera Andrew 20, Muhadjili Hakizimana 10 na Nshuti Innocent 19.

Abafana ba APR FCAbafana

Abafana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • steve6 years ago
    Congratulations to APR FC gukura amanota 3 i rubavu ntibiba byoroshye ariko nyamukandagira yabigeze Ho, ariko abafana ba Etincelles FC bo muri Vision Funs Club bakosore ibyo banditse ku cyapa cyabo bandikeho Vision Fans Club gusa nabo bateye imbere mugufana kuko barusha Mukura na Kiyovu mu kuvuza fanfare





Inyarwanda BACKGROUND