RFL
Kigali

Abazahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika y’ingimbi bahawe ibendera na Minisitiri w’umuco na siporo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/07/2018 17:58
0


Kuri uyu wa Gatanu tarikiya 13 Nyakanga 2018 ni bwo Uwacu Julienne Minisitiri w’umuco na Siporo yashyikirije ibedera itsinda ry’abakinnyi 13 bakiri bato bazaserukira u Rwanda mu mikino Nyafurika y’ingimbi izabera muri Algeria kuva tariki 18-29 Nyakanga 2018.



Ni imikino mpuzamahanga igiye kuba ku nshuro yayo ya gatatu (3) ikaba ihuza amakipe y’ibihugu y’abakinnyi batarengeje imyaka 18. Iyi mikino izanatanga itike y’imikino Olempike y’ingimbi n’abangavu izabera muri Argentine mu 2019.

Mbere yo kubaha ibendera, Uwacu Julienne yabanje kubihanangiriza ababwira ko ibendera ry’igihugu kuribaha atari ukurangiza umuhango ahubwo ko ari ikintu baba bagomba guha agaciro bakabanza bakamenya impamvu baba bahawe ibirango by’igihugu bakanamenya ko icyo baba basabwa ari intsinzi kugira ngo  rizazamurwe ahazaba habera amarushanwa. Uwacu Julienne yagize ati:

Mugomba kugenda mugahatana mu izina ry’igihugu, mugafatanya kuko ntabwo muzakina ku minsi imwe. Abakinnyi bagakina ariko abatakinnye mugashyigikira bagenzi banyu. Ibendera ry’igihugu ni ikintu gifite agaciro kuko si buri umwe wese uhabwa ibirango by’igihugu uko yiboneye. Ntabwo turibahaye ngo mugende muribike mu bikapu byanyu muririnda kwandura, murasabwa gutsinda kugira ngo rizazamurwe aho muzaba muri.

Abakinnyi basabwe gucika ku ngeso mbi yo gutoroka

Abakinnyi basabwe gucika ku ngeso mbi yo gutoroka

Uwacu Julienne Minisitiri w'umuco na Siporo

Uwacu Julienne Minisitiri w'umuco na Siporo  

Uwacu Julienne uyobora Minisiteri y’umuco na siporo kandi yabibukije ko bagomba gutandukana n’ingeso yo gutoroka igihugu kuko ngo n’abatorotse bifuza kugaruka bakabura uko baza, bityo ko bagomba kugenda muri Algeria bagakora ikibajyanye. Uwacu Julienne yagize ati:

Hari abantu twohereza mu marushanwa bakigira mu bindi, ntabwo mugiye muri Algeria guherayo kuko aho mwajya hose hano ni ho iwanyu. Iyo mico mibi, izo ngeso mbi muzicikeho. N'abo muvugana nabo muzababwire ko ari ibigwari. Umuntu wese agira agaciro ariko agira aho ava, iyo udafite aho ubarizwa buri gihe uba uri ikibazo. Kuba umunyarwanda si igisebo kuko twishimiye aho tugeze kandi tubifitiye ishema.

Mu bakinnyi 13 bahamagawe, harimo batandatu (6) bakina umukino ngorora mubiri wo gusiganwa ku maguru (Athletics) bazaba batozwa na Eric Karasira usanzwe ari umutoza mukuru w’ikipe ya APR AC inakunze kwiharira imidali mu marushanwa y’imbere mu gihugu.

Munezero Valentine ukina Beach-Volleyball niwe kapiteni w'abana b'u Rwanda bazakinira muri Algeria

Munezero Valentine ukina Beach-Volleyball ni we kapiteni w'abana b'u Rwanda bazakinira muri Algeria

Munyabagisha Valensperezida wa Komite Olempike y'u Rwanda yijeje abanyamakuru ko abakinnyi bitije bihagije

Munyabagisha Valens perezida wa Komite Olempike y'u Rwanda yijeje abanyamakuru ko abakinnyi bitoje bihagije

Umukino w’intoki wa Volleyball ikinirwa ku mucanga bafitemo abakinnyi bane (4) barimo abakobwa babiri (2) n’abahungu babiri (2) bose bazatozwa na Mudahinyuka Christophe mu gihe abakina umukino njya rugamba wa Karate harimo abakinnyi batatu (3). Aba bazatozwa na Nkuranyabahizi Noel usanzwe ari umutoza w’ikipe y’igihugu ya Karate.

Nkuranyabahizi Noel umutoza w'ikipe y'igihugu ya Karate umukino witezwemo imidali

Nkuranyabahizi Noel umutoza w'ikipe y'igihugu ya Karate umukino witezwemo imidali

Minispoc

Abanayamakuru n'ababyeyi b'abana bari muri uyu muhango

Abanyamakuru n'ababyeyi b'abana bari muri uyu muhango

Dore itsinda ry’abazahagararira u Rwanda:

Abasiganwa n’amaguru (Athletics):

1.Karangwa Kwane (100m, 200m no gusimbuka aharehare)

2.Bakunzi Aime Phraditte (1500m na 3000 m)

3.Nishimwe Belyse (800 m)

4.Ibishatse Angelique

5.Ugeziwe Dieudonne

6.Iradukunda Mediatrice

Umutoza: Eric Karasira

Volleyball yo ku mucanga (Beach-Volleyball):

Abakobwa:-Munezero Valentine  na Musabyimana Penelope

Abahungu:-Kageruka Cedric na Masabo Bertin

Umutoza: Mudahinyuka Christophe

Umusifuzi:Ntanteteri Vedaste

Umukino njya rugamba wa Karate:

1.Shyaka Victor Kaberuka (Kata Individuel)

2.Niyitanga Halifa (Kumite -51Kgs

3.Umunezero Jovia (Kumite -59 Kgs)

Umutoza: Nkuranyabahizi Noel

Abakina Beach-Volleyball

Abakina Beach-Volleyball n'umutoza wabo Mudahinyuka Christophe 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND