RFL
Kigali

Abatsindiye ibihembo muri shampiyona 2015-2016 bahembwe ariko hazamo impinduka

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/08/2016 12:46
1


Ku mugoroba wo kuwa 29 Nyakanga 2016 nibwo mu busitani bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda habaye umuhango wo gutangaza abatsindiye ibihembo nyuma yo kwitwara neza muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda mu mwaka w’imikino 2015-2016, shampiyona yatwawe n’ikipe ya APR FC.



Kuri uwo munsi abatsinze babwiwe ko ibihembo byabo bari gutangira kubyakira nyuma y’iminsi itatu kuko icyo gihe hari kuwa Gatanu, bagombaga kujya kubyakira kuwa Mbere tariki ya 1 Kanama 2016. Icyo gihe ntibyakunze ko babihabwa bitewe n’impamvu itazwi nubwo ubuyobozi bwa Azam TV bari batangaje ko amafaranga yari guhemba abatsinze yayahaye FERWAFA.

Amakuru yavuye mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yavugaga ko amafaranga Azam TV yayatanze ariko hategerejwe perezida w’iri shyirahamwe Nzamwita Vincent de Gaule wari mu mikino Olempike i Rio kuko yari ashinzwe imwe mu mikino yabereye kuri Sitade yitwa Corinthians Arena.

Nyuma yo kugera mu Rwanda, Nzamwita yahise aha umugisha ibi bihembo niko guhita bitangwa. Gusa mu itangwa ryabyo hajemo impinduka ku gihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi. Ku mwanya w’umukinnyi watsinze ibitego byinshi byari biteganyijwe ko uwatsindiye uyu mwanya azahabwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000FRW). Byaje guhinduka kuko uyu mwanya wariho abakinnyi babiri aribo Usengimana Danny rutahizamu wa Police FC ndetse na Hakizimana Muhadjili wari muri Mukura VS ariko ukina muri APR FC.

Danny Usengimana

Usengimana Danny (Ibumoso) umwe mu batsinze ibitego byinshi muri shampiyona

Kuri uwo mwanya, byaje kuba ngombwa ko abo bakinnyi babiri bazagabana iyo miliyoni imwe, byumvikana neza ko buri umwe yagombaga gufata ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500.000 FRW) dore ko buri umwe yari yaratsinze ibitego 16 muri shampiyona.

Amakuru yizewe agera ku INYARWANDA aravuga ko aba bakinnyi batahembwe ibihumbi magana atanu (500.000FRW) ahubwo ko yagabanyijwemo kabiri bityo buri umwe agahabwa amafaranga angana n’ibihumbi magana abiri na mirongo itanu y’u Rwanda (250.000 FRW).

Danny Usengimana na Muhadjili

Usengimana Danny (Ibumoso) na Hakizimana Muhadjili (iburyo) nibo batsinze ibitego byinshi muri shampiyona

Twashatse kuvugana na Nzamwita Vincent de Gaule umuyobozi wa FERWAFA ariko ntibyadukundira kuko telefoni ye igendanwa itari ku murongorusnage.

Abatsindiye ibihembo:

*Umutoza utanga ikizere(Revelation Coach):Masud Djuma (Rayon Sports)

*Umutoza w’umwaka (Coach of the Year): Eric Nshimiyimana (AS Kigali)

*Abatsinze ibitego byinshi (Topscorers):Danny Usengimana (Police FC) na Hakizimana Muhadjili(Mukura VS /APR FC)

*Umuzamu w’umwaka (Best goalkeeper): Ndayishimiye Eric Bakame (Rayon Sports)

*Umusifuzi mwiza wo ku ruhande (Best assistant referee): Niyonkuru Zephanie

*Umusifuzi mwiza wo hagati (Best Central referee): Hakizimana Louis

*Best VIP Fan (Umufana w’icyubahiro):Mike La Garette

*Umufatanyabikorwa w’icyubahiro (Best VIP sponsor):Azam TV

*Umukinnyi utanga ikizere (Best Promisng Player):Savio Nshuti Dominique

*Abafana 16 baturutse mu makipe 16 yakinnye shampiyona (Buri kipe yavuyemo umufana umwe)

*Ikipe y’umwaka (Team of the year/Nta gihembo): Ndayishimiye Eric Bakame (Rayon Sports), Ombolenga Fitina (Kiyovu Sports), Munezero Fiston (Rayon Sports), Rwatubyaye Abdul (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (Rayon Sports, Kwizera Pierrot (Rayon Sports), Niyonzima Ally (Mukura VS), Hakizimana Muhadjili (Mukura VS), Savio Nshuti Dominique (Rayon Sports), Ismaila Diarra (Rayon Sports) na Iranzi Jean Claude (APR FC).

Bakame

Ndayishimiye Eric Bakame wabaye umunyezamu w'umwaka

ogdsfhh

Eric Nshimiyimana (AS Kigali) niwe wabaye umutoza w'umwaka w'imikino 2015-2016

Kwizera Pierrot yabaye umukinnyi w’umwaka, Nshimiyimana Eric aba umutoza mwiza-AMAFOTO

Kwizera Pierrot (Rayon Sports) umukinnyi w'umwaka w'imikino 2015-2016






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Commission, akantu etc.





Inyarwanda BACKGROUND