RFL
Kigali

TOP 5: Abatoza bazabura ibisobanuro mu gihe bazagira umusaruro mubi mu mwaka w'imikino 2017-2018

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/08/2017 18:27
1


Akenshi na kenshi iyo umwaka w’imikino urangiye undi ukaza, amakipe aba yiyubaka andi asenyuka ku mugaragaro. Gusa biba bikomeye ku makipe byibura akunda kuza mu rugamba rwo gushaka igikombe kuko bagura abakinnyi bafite amazina bateganya kuzababyaza umusaruro. Nyuma yo kwiyubaka usanga umuzigo usigara ku batoza.



Nyuma yuko umwaka w’imikino 2016-2017 ugeze ku musozo, Rayon Sports yabitse igikombe cya shampiyona naho APR FC itwara igikombe cy’Amahoro itsinze Espoir FC ku mukino wa nyuma.

Cyane amakipe y’abafana iyo abatoza baguriwe abakinnyi beza, ikiba gisigaye ni ukureba akazi umutoza azakora abaganisha ku ntsinzi. Ibi biba bisa neza no ku ruhande rw’abayobozi kuko iyo batsinzwe umukino umwe, ibiri ejo ikaba itatu…batangira kwegura urupapuro rw’amasezerano bakanagaho akajijsho biyibutsa icyo amasezerano bagiranye avuga. Muri rusange birangira umutoza runaka yirukanwe.

Muri uyu mwaka w’imikino 2017-2018 ubura iminsi ibarirwa ku ntoki, hari urutonde rw’abatoza batanu (5) INYARWANDA ibona ko mu gihe baba bagize ibihe bibi byo kutabona umusaruro ushimishije byazabagwa nabi haba kuba banengwa n’abafana cyangwa se bagashwana n’abayobozi babahaye akazi.

5. Jimmy Mulisa (APR FC)

jimmy Mulisa

Jimmy Mulisa kuri ubu ufite amasezerano abura amezi abiri ngo arangire, mu gihe yaba yongeye kugirirwa icyizere agakomeza kuba ku ntebe y’abatoza bakuru ba APR FC, byazaba ikibazo gikomeye iyi kipe yambara umukara n’umweru yongeye kubura igikombe cya shampiyona hakiri kare nk’uko byagenze mu mwaka w’imikino ushize.

Gusa bigendanye n’icyerekezo, ikipe ya APR FC biboneka ko izakoresha abakinnyi bakiri bato, uwuzatoza APR FC azaba afite ibyireguzo bijya kuboneka kuko ashobora kuvuga ati “Nahawe abakinnyi badafite ubunararibonye, bityo nibamara kumenyerana tuzitwara neza”.

4.Cassa Mbungo André (Kiyovu Sport)

Cassa Mbungo Andre

Cassa Mbungo André kuri ubu ni umutoza mushya wa Kiyovu Sport, ikipe yamanutse mu cyiciro cya kabiri ikagarurwa na FERWAFA mu cyiciro cya mbere, kuri ubu mu biganiro byose mwagirana muganisha ku hazaza h’iyi kipe yo ku Mumena akubwira ko aje kuyubaka igakomera inaganisha mu gutwara ibikombe.

Abafana, abakunzi n’abatera iyi kipe inkunga barikokoye bagura abakinnyi basanzwe bazwi mu mupira w’amaguru wo mu Rwanda ndetse banafite ubunararibonye. Mu gihe uyu mutoza atahesha Kiyovu Sport umwanya mwiza muri shampiyona, nawe ashobora kunengwa cyangwa akaba yakongera agatandukana n’iyi kipe yambara umweru n’icyatsi dore ko bitaba ari igitangaza kuko yayihozemo kare na mbere.

Ubu Kiyovu Sport ifite abakinnyi bakomeye barimo; Mbogo Ali, Kabula Mohammed, Maombi Jean Pierre, Uwihoreye Jean Paul, Twagirimana Innocent, Sebanani Emmanuel Crespo, Ndoli Jean Claude, Kyambade Fred, Jeremie, Vincent, Mugheni Kakule Fabrice na Habyarimana Innocent.

3.Karekezi Olivier (Rayon Sports):

Abakinnyi ba Rayon Sports basogongeye ku myitozo ya Karekezi Olivier-AMAFOTO

Karekezi Olivier Fils umutoza mukuru akaba na mushya mu ikipe ya Rayon Sports, yageze muri iyi kipe asanga imaze gutwara igikombe cya shampiyona y’umwaka w’imikino 2016-2017, igikombe bahawe na Irambona Masud Djuma. Kuri ubu icyo Karekezi ari gukora ni ugutyaza ikipe izamufasha gutwara ibindi bikombe biri imbere ndetse no kubafasha gukina imikino ya gishuti yo kwishimira ibyagezweho na Masud Djuma.

Muri rusange ikipe ya Rayon Sports iterwa inkunga na SKOL ndetse abafana n’abakunzi bayo bakikokora bagakora iyo bwabaga ikipe ikabaho. Nyuma y’ibi rero, ikipe yaguze abakinnyi bashya banongera amasezerano y’abo bari basanganywe mu gihe andi makipe yabifuzaga bikomeye nka Manzi Thierry washakwaga na APR FC bityo Rayon Sports igatangirira hafi.

Nyandwi Sadam, Habimana Yussuf, Bimenyimana Bonfils, Rutanga Eric, Mugisha Gilbert, Nsengiyumva Kasim, Usengimana Faustin n’abandi bitararangira neza ngo babe basinya, ni abakinnyi Rayon Sports yaguze kugira ngo itazasubira inyuma mu mwaka w’imikino 2017-2018.

Mu gihe rero Karekezi Olivier Fils uzwi nka Danger Man yabura umusaruro byaba ari igisebo kuri we kuko Aba-Rayon Sports nta kintu gishoboka batakoze ku isoko ry’igura n’igurisha.

2.Eric Nshimiymana (AS Kigali FC)

Eric Nshimiyimana

Umwaka ushize w’imikino 2016-2017, AS Kigali ni imwe mu makipe yagiye ku isoko ry’igura itira n’itiza ry’abakinnyi muri gahunda bari bafite yo gutwara igikombe cya shampiyona. Gusa siko byaje kugenda kuko uko imikino yagendaga iba myinshi ni nako iyi kipe y’umujyi wa Kigali yagendaga ihunga umwanya wa mbere. Muri uku guhunga igikombe, Eric Nshimiyimana yarangije ku mwanya wa kane n’amanota 53 mu gihe Rayon Sports yari ku isonga n’amanota 73.

Mubumbyi Bernabe, Nshutinamagara Ismael Kodo, Tubane James, Ndoli Jean Claude, Ndahinduka Michel, Ntamuhanga Thumaine Tity, Sebanani Emmanuel Crespo na Nizeyimana Alphone Ndanda ni abakinnyi ikipe ya As Kigali yari yaguze ishaka guhangana n’andi makipe ariko nta kintu kigaragara byatanze.

Kuri ubu ikipe ya AS Kigali yaraye ku isoko igura abakinnyi inambuka imipaka y’u Rwanda izana amazina azayifasha kwitwara neza. Mu gihe byaba byanze ko itwara iki gikombe ikanabura igikombe cy’Amahoro byaba ari umuco mubi wo kugura abakinnyi nyamara ntacyo bakora kidasanzwe.

Frank Kalanda, Savio Nshuti Dominique, Jimmy Mbraga, Ndarusanze Jean Claude,  Ngandu Omar, Ishimwe Kevin na Ngama Emmanuel ni abakinnyi barindwi (7) AS Kigali yibitseho nyuma y'umwaka w'imikino 2016-2017 iteganya ko bazayifasha mu guhatana mu mwaka w'imikino 2017-2018.

1.Seninga Innocent (Police FC)

Seninga  Innocent

Seninga Innocent ni umutoza ufite amasezerano muri Police FC azamugeza mu 2020 nyuma yuko yarangije umwaka w’imikino 2016-2017 akongera amasezerano ari nako gusinya imyaka itatu (3).

Ni amasezerano yasinye nyuma yo kugeza iyi kipe ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona. Nyuma abayobozi bakuru b’iyi kipe yitoreza ku kibuga cya Kicukiro baje kumubonamo ubushobozi bituma bamuha uburenganzira bwo kujya ku isoko ry’igura n’igurisha.

Abakinnyi bashya Seninga Innocent azaba areba niba bazamufasha muri shampiyona n’igikombe cy’Amahoro barimo, Nzabanita David wari kapiteni wa Bugesera FC, Iradukunda Jean Bertrand nawe wakiniraga Bugesera FC, Munezero Fiston wavuye muri Rayon Sports kimwe na Nsengiyumva Moustapha, Usabimana Olivier bakuye muri FC Marines, Ishimwe Issa Zappy na Manishimwe Yves wavuye muri Etincelles FC.

Mu gihe aba batamuha umusaruro, ntibazagire uwo bitungura ibyari imyaka itatu bibaye ibindi.

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • DANIEL6 years ago
    ese iyo wandika gutya uba ushaka kuvuga iki none se ibikombe ni bingahe?kereka niba ari 5..





Inyarwanda BACKGROUND