RFL
Kigali

Abatoza 12 bashyikirijwe impamyabumenyi za ‘License A’ ya CAF-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/03/2017 8:01
0


Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 20 Werurwe 2017 ni bwo ku biro bikuru by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) habereye umuhango wo gutanga impamyabumenyi zo ku rwego rubanziriza u rwa mbere muri Afurika “CAF License A”. Icyangombwa cyahawe abatoza 12.



Amahugurwa atanga iyi ‘Licence A’ yatangiye umwaka ushize ubwo bari abatoza 29 baje kugenda biga bakaza gusigara ari 17 bakoze ikizamini cya nyuma cyatsinze batanu (5) hagasigara 12 babonye amanota ashingirwho kugira ngo umuntu ahabwe iyi mpamyabumenyi.

Mu bizamini bakoze, Mashami Vincent utoza Bugesera FC niwe waje imbere mu manota akurikiwe na Cassa Mbungo Andre waje ku mwanya wa kabiri. Habimana Sosthene (Fc Musanze) yaje ku mwanya wa gatatu, Nshimiyimana Eric afata umwanya wa kane.

Umwanya wa gatanu wafashwe na Seninga Innocent na Bisengimana Justin umwungirije muri Police FC, umwanya wa karindwi wafashwe na Okoko Godfrey, Yves Rwasamanzi, Baptiste Kayiranga, Bizimana Abdou, Mbarushimana Abdou na Bizimungu Ali bakurikirana muri ubwo buryo.

Abatoza 12 batsindiye ‘License A’ ya CAF barimo; Bizimana Abdou ( Virunga Fc, DR Congo), Bizimana Ally (Nta kipe afite), Bisengimana Justin (Police Fc assistant coach), Habimana Sosthene (Musanze Fc head coach), Kayiranga Jean Baptiste (nta kmipe), Mashami Vincent (Bugesera Fc head coach), Mbarushimana Abdou (AS Muhanga head coach) na Mungo Casa Andre (Sunrise Fc head coach).

Abandi ni Nshimiyimana Eric (AS Kigali head coach), Okoko Godefroid (Gicumbi Fc head Coach), Rwasamanzi Yves (APR Fc Assistant coach) na Seninga Innoncent (Police Fc head coach). Aba batoza batsindiye iyi ‘License A’ nyuma yo kwitwara neza mu mahugurwa y’icyiciro cya kabiri yatanzwe na Mukeba Joseph (FIFA Instructor) n’umunyarwanda Antoine Rutsindura, amahugurwa yamaze ibyumweru bibiri umwaka ushize.

Magingo aya mu Rwanda hari abatoza 133 bafite ibyangombwa byemewe na CAF/FIFA dore ko bagabanyije mu byiciro bitatu. Abafite icyangombwa cy’ibanze (License C) ni 114, abafite iyisumbuyeho gato (License B) ni barindwi (7) mu gihe abafite iyo ku rwego rwo hejuru (License A) ari 12.

Bimenyimana Justin na Seninga

 Bimenyimana Justin (ibumoso)  na Seninga Innocent (iburyo)abatoza babiri ba Police FC banganya impamyabushobozi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND