RFL
Kigali

Abakinnyi ikipe ya APR FC yamaze kurekura

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/08/2017 9:02
2


Buri mbere y'uko umwaka w’imikino utangira ikipe ya APR FC iba igomba kugura abakinnyi benshi baba baragize uko bitwara mu makipe yabo ariko bakaza babisikana n’irindi tsinda ry’abakinnyi iba ibona batazagira icyo bayifasha mu mwaka w’imikino uba ugiye gutangira. Kuri ubu iyi kipe yamaze kurekura abakinnyi barimo na Usengimana Faustin.



Nyuma yo kuba myugariro Rusheshangoga Michel yarasinyiye Singida United muri Tanzania, Ngandu Omar agasinyira AS Kigali, Eric Rutanga akagana muri Rayon Sports, kuri ubu amahirwe ahari nuko Usengimana Faustin yasubira muri Rayon Sports yavuyemo muri Kamena 2015.

Mu bandi bakinnyi ikipe ya APR FC yamaze kuba yaha impapuro zibasezerera barimo; Irambona Fabrice bari baguze muri Miroplast FC, Mucyo Ngabo Fred baguze muri AS Muhanga, Ninihahazwe Fabrice we yagize vuba ahita asinya muri Bugesera FC na Habyarimana Innocent bakuye muri Police FC binashoboka ko yasubirayo.

Dore abakinnyi APR FC itagifite muri gahunda:

1.Usengimana Faustin

2.Mucyo Ngabo Fred

3.Irambona Fabrice

4.Nininahazwe Fabrice

5.Habyarimana Innocent

6.Mwiseneza Djamal

Usengimana Faustin ubu ari mu nzira zimusubiza muri Rayon Sports

Usengimana Faustin ubu ari mu nzira zimusubiza muri Rayon Sports

Nininahazwe Fabrice yamaze kugera muri Bugesera FC

Nininahazwe Fabrice yamaze kugera muri Bugesera FC

Mwiseneza Djamal nawe ashobora gusubira muri Rayon Sports

 Mwiseneza Djamal nawe ashobora gusubira muri Rayon Sports

Mucyo Ngabo Fred nawe ntakiri muri gahunda za APR FC

Mucyo Ngabo Fred nawe ntakiri muri gahunda za APR FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rayon6 years ago
    Rayon Sport ntikore ikisango igarure Faustin na Djamal twiheshe agaciro twanga agasuzuguro bagiye nabi barabajugunye none ngo tubandurure oya Gacinya turakwemera widuteza abantur
  • sibomana jeanboco6 years ago
    Nibigendere nonesekobyabangiye





Inyarwanda BACKGROUND