RFL
Kigali

Abakinnyi 11 batahiriwe na shampiyona y’umwaka w’imikino 2016-2017

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/05/2017 20:15
1


Harabura imikino ine gusa kugira ngo imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda irangire kuva yatangira kuwa 14 Ukwakira 2016. Ni shampiyona yatangiye amakipe yarikwije abakinnyi batandukanye ari nako andi abatakaza. Gusa hari abo uyu mwaka utazibagirana mu mwuga wabo bitewe n’ibihe bibi bawugizemo.



Muri iyi shampiyona bisa naho Rayon Sports yamaze gutwara igikombe kuko isabwa gutsinda umukino umwe gusa, hari abakinnyi bagiye bagira ibibazo bitandukanye byatumye babura umwanya wo kwigaragaraza bamwe atari uko bagize ibibazo by’imvune cyangwa ubundi burwayi (hari ababigize) ahubwo ari ugusanga imyanya bakinaho yaramaze gufatwa n’abandi babarusha imbaraga cyangwa kuba bubahwa n’abatoza.

Ku rutonde rw’abakinnyi icumi (11) INYARWANDA yabashije gukurikirana, ni abakinnyi bari basanzwe bazwi cyane mu mupira w’amaguru wo mu Rwanda ndetse banafite icyubahiro cyo gukina mu ikipe y’igihugu Amavubi cyangwa ibihugu bakomokamo ariko ubu bakaba baramaze gutakarizwa icyizere bitewe no kubura umwanya wo gukina ngo bakomeze bubakire ku byiza bagezeho.

11.Rwigema Yves (Rayon Sports)

Rwigema Yves

Mbere yuko umwaka w’imikino 2016-2017 utangira, Yves Rwigema yasezerewe mu itsinda ry’abakinnyi ikipe ya APR FC itifuzaga. Uyu musore yahise agana mu ikipe ya Rayon Sports avuga ko agiye kwigaragaza ndetse akereka abayobozi n’abatoza ba APR FC ko bakoze ikosa ryo kumwirengagiza nyamara ashoboye.

Ageze muri Rayon Sports, yagombaga kujya yitabazwa nka myugariro w’iburyo (Right back) ndetse agenda akina imikino imwe n’imwe ya gishuti n’iya shampiyona ariko birangira atabaye umwami kuri uyu mwanya.

Ibi byatumye Irambona Masud Djuma umutoza mukuru wa Rayon Sports afata umwanzuro wo kuzajya afata abakinnyi basanzwe bakina indi myanya mu kibuga akabitabaza kuri uyu mwanya nyamara Rwigema Yves yicaye ku ntebe y’abasimbura.

Shampiyona igeze aho rukomeye, uyu musore yahise agira ikibazo cy’imvune bituma atanitabazwa ku rutonde rw’abakinnyi bifashishwaga mu guhura n’amakipe yo hanze y’u Rwanda yahuraga na Rayon Sports mu marushanwa Nyafurika ya Total CAF Confederations Cup.

Muri izi mpera za shampiyona, uyu mukinnyi arasa naho yamaze gukira imvune yari yaragize akaba yaratangiye gushyirwa mu bakinnyi 18 bitabazwa ku mukino nk’uko byagaragaye ku rutonde Rayon Sports itsinda Kirehe FC ibitego 2-1.

 10.Ndoli Jean Claude (AS Kigali)

Ndoli  Jean Claude

Ndoli Jean Claude umunyezamu wageze muri AS Kigali avuye muri APR FC mbere yuko imikino ya shampiyona itangira, nawe ntiyahiriwe n’iyi mikino kuko ubwo APR FC yamaraga kumurekura akagana mu ikipe y’umujyi, abasanzwe bazi ubunararibonye ubwe biyumvishaga ko agiye kuba umunyezamu ngenderwaho muri iyi kipe ariko siko byaje kugenda.

Nubwo yatangiye ahabwa umwanya wo kubanza mu kibuga, Ndoli ibye byaje kuzamba kuwa 30 Ukwakira 2016 ubwo Rayon Sports yakinaga na AS Kigali umukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona, umukino wateje ibibazo kuri uyu mugabo w’imyaka 30 kuko amagambo n’imvururu byamugaragayeho byatumye abatoza batangira kumutakariza icyizere kugeza ubu ubwo shampiyona igeze ku ndunduro atarabona umwanya uhamye kuko Shamiru Bate bisa naho izamu rya AS Kigali yariranguye adahenzwe.

9. Mazimpaka André (Mukura Victory Sport)

Mazimpaka Andrew

Mazimpaka André umunyezamu w’ikipe ya Mukura Victory Sport umwaka w’imikino 2016-2017 watangiye ari mu banyezamu igihugu cyari giteze amaso ko agiye kwigaragaza akaba yanahamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi bitewe nuko byasaga nuko abanyezamu nka Ndoli Jean Claude bagenda batamba zivamo.

Gusa siko byaje kugenda kuko uyu mugabo yagonzwe n’ibibazo by’imyitwarire mibi yatumye abantu batangira kwibagirwa imipira afata bagahugira ku bipfunyika by’amarozi n’agatambaro (Essui-Mais) byateje impagarara ubwo Mukura yakinaga na Rayon Sports.

Nyuma y’iki kibazo ntabwo byarangiriye aha kuko ubwo Ivan Minaert Umubiligi wari umaze guhabwa iyi kipe yari atangiye kuyimenyera, yaje kugirana ikibazo na Mazimpaka bapfa ko uyu munyezamu atagira imyitwarire mibi.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura Victoy Sport baje gufata umwanzuro wo kumuhanisha kujya gukorana imyitozo n’abana bato b’iyi kipe kimwe mu bintu byatumye agenda asubira hasi ndetse akanaza kubura amahirwe yo guhamagarwa mu igeragezwa ry’ikipe y’igihugu.

Kimanuka Jean Claude yaje gufata umwanya ubanza mu izamu ariko nyuma y’amakosa yikurikiranya yagiye akora Mukura ikabura amanota atatu, Minaert yagiye agarura Mazimpaka ariko mu bigaragara urwego yakabaye ariho sirwo ariho magingo aya shampiyona yenda kurangira.

8.Habyarimana Innocent (APR FC)

Habyarimana innocent wa APR FC

Habyarimana Innocent ukina ku ruhande mu ikipe ya APR FC kuri ubu abibuka ko yigeze kwitwa Di Maria barabarirwa ku ntoki nyuma yuko avuye muri Police FC aho yari yamaze kugirwa kapiteni.

Habyarimana yavuye muri Police FC agana muri APR FC aguzwe miliyoni umunani z'amafaranga y'u Rwanda (8.000.000 FRW), abakunzi ba APR FC bari bazi ko babonye umucunguzi n'umusimbura wa Mike Silengo ariko siko byabagendekeye kuko uyu mugabo imikino ya shampiyona yagaragayemo yabarirwa ku ntoki.

7. Hategekimana Bonheur (Kiyovu Sport)

Hategekimana Bonheur wa KIYOVU SPORT

Hategekimana Bonheur umunyezamu w’ikipe ya Kiyovu Sport yatangiye uyu mwaka w’imikino abakunzi b’umupira w’amaguru bamubonamo ejo hazaza h’ihazamu ry’ikipe y’igihugu Amavubi ariko uko shampiyona yagiye yisunika niko Hategekimana yagiye atakarizwa icyizere n’abatoza ba Kiyovu Sport.

Uretse kuba yarashinjwaga imyitwarirre mibi hanze y’ikibuga, Kanamugire Aloys yakunze gutaka ko afite ikibazo cy’umunyezamu kuko ngo ishoti ryose bateraga mu izamu ryarinjiraga. Ibi byaje guhabwa agaciro n’abayobozi ba Kiyovu Sport banyarukira mu Isonga FC bahagura Nzeyurwanda Djihad aba ari we bagira umunyezamu wa mbere w’iyi kipe ibarizwa ku Mumena.

6. Ndikumana Bodo (Espoir FC)

Ndikumana Bodo

Ndikumana Bodo rutahizamu w’ikipe ya Espoir FC kuri ubu aragenda yibagirana mu mitwe y’abantu kuva yava muri Rayon Sports akagana muri Etincelles FC aho yaciye agana i Rusizi muri Espoir FC aho yatangiye avuga ko agiye gushaka ibitego bihagije ariko kugeza ubu uyu mugabo afite ibitego bibiri (2). Uyu musaruro udahagije watumye Ndizeye Jimmy umutoza wa Espoir FC amushyira ku ruhande akaba yitabaza abakinnyi abona bamufasha ku mikino isigaye muri shampiyona.

5.Tubane James (AS Kigali)

Tubane James

Tubane James myugariro w’ikipe ya AS Kigali wavuye muri Rayon Sports, uwavuga ko iyi shampiyona yamuhiriye yaba amubeshyeye kuko uyu mukinnyi yavuye muri Rayon Sports avuga ko agiye gushaka umwanya wo kwigaragaza muri AS Kigali ariko naho byahumiye ku mirari.

Akigera muri iyi kipe yahahuriye na Nshutiyamagara Ismael Kodo ndetse na Bishira Latif wari umaze kuhamenyera cyo kimwe na kapiteni Kayumba soter. Tubane yakomeje kurwana no kubona umwanya ubanzamo mu bwugarizi bw’ikipe ya AS Kigali ariko biranga kugeza magingo aya aho shampiyona yirenze atarabona umwanya uhamye.

4.Ngandu Omar (APR FC)

Ngandu Omar wa APR FC

Ngandu Omar myugariro w’ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, ntiyigeze imwitabaza mu mikino myinshi ya shampiyona bitewe n’ubushobozi budahagije yagiye agaragaza mu bwugarizi kuko baje kumutakariza icyizere ku mukino APR FC yatsinzwemo na Gicumbi FC igitego 1-0 ayoboye ubwugarizi.

Uyu musore uva inda imwe na Ally Niyonzima kapiteni wa Mukura Victory Sport, yaje muri APR FC atangira kwigaragaza nka myugariro ushoboye ariko byaje kugenda biyoyoka birangira igice cy’ubwugarizi cyeguriwe Rugwiro Herve na Nsabimana Aimable.

3.Senyange Ivan (Rayon Sports)

Senyange Ivan ubwo yari mu myitozo ya mbere muri Rayon Sports

Senyange Ivan myugariro mushya w’ikipe ya Rayon Sports yayigezemo akubutse muri Gicumbi FC aho yaboneye agaciro ko gukina mu ikipe y’igihugu. Yaje muri Rayon Sports nk’umutabazi mu bwugarizi bw’inyuma ku ruhande rw’ibumoso (Left-back) ariko ubwo imyiteguro ya shampiyona yari yinikije ni bwo Senyange Ivan yahise agira imvune kugeza magingo aya iyi nkuru iri gukorwa ntaragaruka mu kibuga akina umukino. Gusa kuwa Gatanu tariki 5 Gicurasi 2017 ni bwo yagaragaye akora imyitozo yoroheje bisa naho yatangiye urugendo rwo kugaruka mu kibuga.

2.Ndayishimiye Celestin (Police FC)

Ndayishimiye Celestin

Ndayishimiye Celestin myugariro mu ikipe ya Police FC kuri ubu asa naho yatangiye kwibagirana mu mitwe y’abakunzi be bamukurikiraga muri Mukura Victory Sport n’ikipe y’igihugu Amavubi aho yari afite umwanya ubanzamo ariko ubu bikaba byaratangiye kuba amateka.

Mu ntangiriro z’umwaka w’imikino 2016-2017 nibwo ikipe ya Police FC yasinyishije Ndayishimiye Celestin imukuye muri Mukura Victory Sport aho bari baje kuziba icyuho cya Mwemere Ngirinshuti wari wamaze kugana muri Bugesera FC.

Akigera muri Police FC, Ndayishimiye Celestin yahasanze Muvandimwe Jean Marie Vianney wari warabuze uko yigaragaza kubera ko Mwemere bari bahuje umwanya inyuma ku ruhande rw’ibumoso(Left-back).

Abatoza babanje kugirira impuhwe Muvandimwe wari umaze igihe ku gatebe bamuha umwanya ngo barebe nawe niba afatisha ibijigo yanga kurekura kuko yahise yemeza Seninga Innocent n’abayobozi ba Police FC ko umwanya ari uwe.

Ibi byatumye Ndayihimiye aba yibagiranye kugeza ubu aho yaburiye amanota amujyana mu ikipe y’igihugu Amavubi ahubwo Muvandimwe agahita aba uwa mbere wahamagawe aturuka muri Police FC.

1.Ngama Emmanuel (Nta kipe afite)

Ngama Emmanuel

Ngama Emmanuel rutahizamu ukomoka i Bujumbura mu Burundi wakiniraga ikipe ya Mukura Victory Sport yirukanywe muri iyi kipe tariki 14 Mata 2017 azira imyitwarire mibi yo kutumvira ubuyobozi n’abatoza b’iyi kipe ikorera i Huye.

Ibi byaje nyuma yaho uyu musore w’imyaka 27 yagiye agorana na Okoko Godefroid watozaga Mukura nyuma akaza kuyivamo ajya gutoza Gicumbi FC. Ubwo Ivan Minaert yari amaze kugera i Huye, abakunzi ba Mukura batangiye kwizera ko Ngama agiye kuba umukinnyi mwiza bibwira ko yavangirwaga na Okoko ariko siko byaje kugenda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • steve6 years ago
    Mwibagiwe gushyiraho Ndahinduka Michel, Hegman, Evariste, Kone, Faustin, Djamal, Mubumbyi, Nicolas, Rwatubyaye, Mugheni, Ndatimana,





Inyarwanda BACKGROUND