RFL
Kigali

Abagenzuzi ba CAF basabye ko amasitade azakira CHAN ashyirwamo intebe zigezweho kandi akaba yabonetse bitarenze Kanama

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:20/05/2015 13:22
0


Aba bagenzuzi boherejwe n’ impuzamashyirahamwe y’ umupira w’ amaguru ku mugabane w’ Afurika (CAF) ngo bagenzure aho imyiteguro yo kwakira irushanwa rya CHAN igeze, basabye u Rwanda gushyira intebe zigezweho mu bice byose bya sitade zizakira iyi mikino.



Aba bagenzuzi bagenzuye amasitade yose azaberaho iyi mikino harimo sitade ya Huye imaze imyaka ine yubakwa ariko ikaba itararangira, sitade y’ i Rubavu ndetse na sitade ya Kigali zombie ziri kuvugururwa. Basuye kandi n’ ibindi bikorwa bitandukanye bizaba bikenerwa mu gihe u Rwanda ruzaba ruri kwakira iyi mikino kuva muri Mutarama 2016.

Bamaze gusura sitade ya Huye bahise basaba u Rwanda ko rwashyira intebe mu bice byose bigize amasitade aho kubishyira mu gice kimwe, kuko aribyo bigezweho muri iki gihe. Ibi kandi nibiramuka bikozwe hose hagashyirwamo intebe bizatuma imyanya yari iteganijwe ko abantu bakwicaramo ihita igabanuka cyane.

Ikindi ni uko u Rwanda rwasabwe gukora ibi byose nyamara mu gihe habura iminsi mike dore ko izi nzobere zanasabye ko bitarenze Kanama amasitade yose azakira iyi mikino yaba yarangije gutunganywa, hamwe n’ ibibuga by’ imyitozo bizakoreshwa ndetse n’ amahoteli abakinnyi, abayobozi n’ abasifuzi bazaba bacumbitsemo mu gihe cy’ iri rushanwa.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’ Umuco na Siporo ari nayo ikuriye itegurwa ry’ iri rushanwa, bavuze ko iby’ ingezi byamaze gutungana ibindi bikaba ari ibyifuzo kandi bakaba bagomba kubiganiraho, bagafatira imyanzuro hamwe.

Tubibutsa ko u Rwanda ruzakira iyi mikino ya CHAN ihuza amakipe y' ibihugu ariko bakoresha abakinnyi bakina imbere mu gihugu, kuva tariki ya 16 Mutarama 2016 kugeza tariki ya 7 Gashyantare 2016, rikazabera i Kigali, i Rubavu no mu karere ka Huye.

Alphonse M.PENDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND