RFL
Kigali

Abafana Amagaju bihangane kuko na Neymar yavuye muri FC Barcelone- SHABAN HUSSEIN TCHABALALA

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/01/2018 11:12
0


Shaban Hussein Tchabalala rutahizamu w’umurundi wamaze gusinya amasezerano y’amezi atandatu (6) muri Rayon Sports yihanganishije abafana b’Amagaju FC ko kuba yarabasize akagenda atari uko abanga ahubwo ari ubuzima bw’umupira kandi nta kindi yahindura.



Shaban Hussein bakunda kwita Tchabalala yari amaze umwaka n’igice mu ikipe y’Amagaju FC, ikipe y’Akarere ka Nyamagabe yagezemo avuye muri Vitalo’o (Burundi), yasinye amezi atandatu (6) muri Rayon Sports byasabye gutanga miliyoni eshanu n’igice z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 FRW) kugira ngo Amagaju FC yemere ko amezi atandatu yari abasigayemo yaba ahwanye n’igiciro kizatuma abana n’iyi kipe yambara umweru n’umubururu inamukeneye mu mikino Nyafurika.

Uyu mugabo, nyuma yo gusinya yahise agana ku kibuga cy’imyitozo cya Nzove aho yakiriwe neza n’abafana ba Rayon Sports banamuheka ku ntugu zabo bamurisha umunyenga. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Shaban Hussein yavuze ko ikimuzanye ari ugutanga ibyo afite byose mu mbaraga ze kugira ngo abafana ba Rayon Sports bazishimire icyizere bamugiriye.

“Kuri njyewe nzakora ibishoboka byose mfatanyije n’abandi bakinnyi kugira ngo tugeze ikipe (Rayon Sports) kure. Nta gitutu mfite kuko nzakora ibyo nshoboye ibindi nabyo nzabiharira Imana”.

Ahumuriza abafana b’i Nyamagabe, Shaban Hussein Tchabalala yagize ati“Icyo nshaka kubabwira, ni akazi k’umupira niko bigenda, na Neymar yavuye muri Barca kandi bari bamutegerejemo byinshi. Bihangane n’ubundi ni mu rugo tuzasubira. Nahisemo Rayon Sports kuko ibamo uguhatana kandi ni ikipe nziza ku bakinnyi kuko baba bagiye ku isoko”. Shaban  

Shaban Hussein yari umukinnyi amakipe yahuraga n'Amagaju FC yagombaga kubanza kwitondera

Shaban Hussein yari umukinnyi amakipe yahuraga n'Amagaju FC yagombaga kubanza kwitondera

Uyu mugabo aje mu ikipe irimo abakinnyi nka Kwizera Pierrot Mansare, Bimenyimana Bonfils Caleb na Nahimana Shassir abakinnyi basanzwe bavuga mu gihugu cy’u Burundi. Shaban Hussein Tchabalala yatsinze ibitego 13 mu mwaka w’imikino 2016-2017 mbere yo gutangira umwaka w’imikino wa 2017-2018 akaba asize Amagaju FC ku munsi wa cumi wa shampiyona.

Wanyanza ufana Rayon Sports ahetse Shaban Hussein ku ntugu

Wanyanza ufana Rayon Sports ahetse Shaban Hussein ku ntugu (Photo/Renzaho Christophe)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND