Kuri iki Cyumweru tariki 11 Kamena 2017 ubwo hakinwaga amarushanwa yabarizwaga mu kiswe “20 Km de Bugesera”, ikipe ya APR Athletic Club itozwa na Rwabuhihi Innocent niyo yagize amahirwe yo gutwara ibihembo byinshi mu byatanzwe mu bahize abandi mu ntera ya kilometero 20.
Mu bihembo byatanwe mu bahize abandi mu ntera ya kilometero 20, hahembwe abahungu batandatu (6) n’abakobwa batandatu (6) baje mu myanya ya mbere.
Mu bihembo 12 byatanzwe muri iki cyiciro, icumi (10) muri byo byatwawe n’ikipe ya APR AC.
Mu bahungu, APR AC yatwayemo ibihembo bitanu (5) mu gihe mu cyiciro cy’abakobwa nabo babigenje nk’uko basaza babo babigenje batwara ibihembo bitanu (5).
Uretse kuba iri rushanwa ryari riteguye mu buryo bwubahiriza amasaha n’umutekano wari wakajijwe ku buryo nta mukinnyi cyangwa umufana wigeze agira ikibazo mu nzira zose zanyuzwemo n’aya amarushanwa.
Nk’uko Gasore Serge umuyobozi wa Gasore Serge Foundation Community yakunze kubitangaza mbere y’irushanwa, ibihembo by’uyu mwaka byari hejuru y’ibisanzwe bitangwa mu Rwanda ku bakinnyi bakina iyi ntera.
Umukinnyi wa mbere yahawe ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda (200.000 FRW), umukurikiye ahabwa ibihumbi 150 (150.000 FRW). Uwa Gatatu yatahanye ibihumbi 80 (80.000 FRW), uwa gatanu ahabwa ibihumbi 70 (70.000 FRW) mbere yuko uwa gatandatu yahawe ibihumbi 50 (50.000 FRW).
Dore uko bakurikiranye mu ntera ya 20 KM (Abahungu):
1.Nizeyimana Alexis (APR AC): 1h00’33”
2.Sugira James (MCAC): 1h00’35”
3.Nzirorera Joseph (APR AC): 1h01’32”
4.Hitimana John (APR AC): 1h01’59”
5.Hakizimana John (APR AC): 1h2’11”
6.Tuyishime Chriostophe (APR AC): 1h03’39’
Dore uko bakurkiranye mu ntera ya 20 KM (Abakobwa):
1.Yankurije Martha (APR AC): 1h12’56”
2.Mukandanga Clementine (NAS): 1h14’32”
3.Mukasakindi Claudette (APR AC): 1h16’18”
4.Niragire Vivine (APR AC): 1h21’32”
5.Musengimana Pelagie (APR AC): 1h23’55”
6.Nyirahabimana Gness (APR AC): 1h27’07”
Dore uko bakurikiranye mu ntera ya 8 KM (Abahungu):
1.Niyonzima Olivier (MCAC): 26’31”44”’
2.Nimubona Yves (Mahama): 26’42”41”’
3.Nshimiyimana Jean Baptiste (GS.Ntarama):27’54”41”’
4.Turikunkiko Eric (VJN): 28’04”07”’
5.Nizeyimana Sylvain (Nyaruguru): 28’04”25”’
6.Nkejumuto Ildefonse (NAS Ntarama): 28’25”36”’
Dore uko bakurikiranye mu ntera ya 8 KM (Abakobwa):
1.Niyirora Primitive (NAS): 32’12”
2.Nishimwe Beatha (NAS): 32’31”
3.Uwambajimana Jeannette (Kamonyi): 32’34”
4.Muhayeyezu Angelique (NAS): 33’04”
5.Nayituriki Dorothe (Rwamagana): 33’35”
6.Mutuyimana Epiphanie (MCAC): 35’50’
Dore uko bakurikiranye mu ntera ya 3KM (Abahungu):
1.Twizerimana Claude (Ntarama): 11’33”
2.Tuyishimire Jedo (Ntarama): 11’45”
3.Nsengumuremyi Emmanuel (Ntarama): 11’50”
4.Ntivuguruzwa Israel (Ntarama): 11’56”
5.Bavugensabe Joranda (Ntarama): 12’00”
Dore uko bakurikiranye mu ntera ya 8 KM (Abakobwa):
1.Tuyishimire Mediatrice (Ntarama): 13’34”
2.Uwimana Sandrine (Ntarama): 13’58”
3.Bazizane Rosine (Ntarama): 14’20”
4.Simbi Marie Claire (Ntarama): 14’54”
5.Iradukunda Muhoza (Ntarama): 15’12”
AMAGARE:
Abahungu:
1.Rushigajiki Innocent : 47’21”
2.Sebanani Jackson: 47’21”01”’
3.Dusabimana Emmanuel: 47’21”03”’
Abakobwa:
1.Manizabayo Magnifique: 50’26”
2.Niyidukunda Sandrine: 52’38”
3.Nzayihiki Scholastique: 54’56”
Nizeyimana Alexis niwe wabaye uwa mbere mu bilometero 20 mu cyiciro cy'abagabo
Rwabuhihi Innocent ari kumwe n'abakinnyi atoza
Uwase Hirwa Honorine uzwi nka Miss Igisabo yatangaga ibihembo ku bakobwa bitwaye neza mu ntera ya 20 Km
Yankurije Marthe ahabwa igihembo yatsindiye atwara umwanya wa mbere mu bakobwa basiganwe mu ntera ya 20 KM
Abana bahize abandi mu ntera ya Km 8 (Abahungu)
Abana bahize abandi mu ntera ya Km 3 mu byi bahembwe harimo n'ihene
Rusigajiki Innocent wahize abandi mu gusiganwa ku magare yahembwe ibihembo birimo n'igare rishya
Manizabayo Magnifique yahize abandi mu gusiganwa ku igare nawe yahembwe ibirimo n'igare rishya
Imanizabayo Magnifique atahana igare rye
Abanyeshuli babaye aba mberemu biganiro mpaka barahembwe ndetse baneretse abari bateraniye mu kigo cya Gasore Serge Foundation ko banazi kubyina
AMA-G The Black na mugenzi we Ndahiro Valens Pappy umunymakuru kuri City Radio nibo baririmbiye abari baje kureba amarushanwa
Ndahiro Valens Pappy umunyamakuru wa City Radio asigaye aririmbana na AMAG-The Black
AMA-G The Black imbere y'abatuye i Ntarama
Mu myanya y'icyubahiro yarimo abakozi muri MINISPOC n'akarere ka Bugesera
Abangavu b'i Ntarama bayina kinyarwanda
AMAFOTO AGARAGAZA IBICE BITANDUKANYE IRUSHANWA RYA 20 KM DE BUGESERA RYANYUZEMO:
Bamaze kwitegura neza guhaguruka kuri Golden Tulip Hotel Nyamata
Ifirimbi ivuze bose batangira isiganwa
Abafana ku mihanda
Ingabo na polisi bari bakoze ibishoboka imihanda itegurwa mu buryo nta muntu wahagiriye ikibazo
Abasiganwaga mu buryo bwo klwishimisha
Mu mihanda y'i Nyamata aho irushanwa ryagombaga guca
Aba mbere batangiye kwigaragaza
Abakomiseri b'irushanwa bagenda berekana aho isiganwa rigomba guca
Abari inyuma
Abasiganwa bagaruka bava i Nyamata mu mujyi bagana i Ntarama kuri Gasore Serge Foundation
Bageraga ahitwa kuri ARRETTE bagakata mu muhanda w'igitaka bana i Ntarama
Amakorosi agana ku biro by'umurenge wa Ntarama
Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruri kubakwa mu buryo buruta ubwari busanzwe
Ku rusengero urenze ku rwibutso rwa Jenoside ruri i Ntarama ku murenge
Aho irushanwa ryagombaga kurangirira
Myasiro Jean Marie Vianney utarakinnye kubera ikibazo cy'imvune yari yatanze ubufasha mu bakomiseri b'irushanwa
Nizeyimana Alexis ahinguka ku isonga akoresheje isaha imwe, n'amasegonda 33" (1h00'33")
Sugira James yakoresheje isaha imwe n'amasegonda 35' (1h00'35")
Nzirorera Joseph yabaye uwa gatatu akoresheje 1h1'32"
Hakizimana John uheruka kuba uwa gatatu muri Kigali International Half Marathon yabaye uwa gatanu akoresheje 1h2'11"
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO