RFL
Kigali

WARI UZI KO: 'KOKORA' byakorwaga n'abanyarwanda bo hambere ari byo byasimbujwe ikimenyetso cy'umusaraba cy'ubu-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/08/2018 23:03
0


Kenshi abanyarwanda n'abanyafurika muri rusange bakunze gushinja abazungu kubicira umuco bagambiriye kwinjiza umuco wabo mu banyafurika, ibi ni nako byagenze mu Rwanda aho abanyarwanda badasiba kugaragaza ko nyuma y'umwaduko w'abazungu hari imico yinjijwe mu banyarwanda ndetse bimwe mu byakorwaga n'abo ha mbere biburirwa irengero.



Mu minsi ishize ubwo i Nyanza haberaga igitaramo cya 'I Nyanza Twataramye' abasizi b'abanyamateka Kanyandekwe na Nyirishema baganirije abari bitabiriye iki gitaramo ku mateka y'u Rwanda ariko by'umwihariko bibanda ku mateka y'i Nyanza. Mu kuganira kuri aya mateka ni bwo aba banyarwenya baje gukomoza ku kimenyetso cyo 'Kokora' cyakorwaga n'abanyarwanda bo ha mbere kuri ubu cyamaze gusimbuzwa ikimenyetso cy'Umusaraba .

Basobanura iby'iki kimenyetso cyakorwaga n'abanyarwanda bo hambere aba banyamateka b'abasizi batangaje ko abanyarwanda bakoraga kuri iki kimenyetso bagakora ahantu hane bakavuga amagambo atatu, bikaba bihuye neza n'ibikorwa ku kimenyetso cy'umusaraba dore ko naho ngo bakora ahantu hane bakavuga amagambo atatu. Baragize bati: "No ku kimenyetso cy'umusaraba buriya bakora ahantu hane bakavuga amagambo atatu, no mu banyarwanda rero nabo bagiraga ikimenyetso nabo bagakora ahantu hane bakavuga amagambo atatu."

Nyanza twataramye

Abasizi bakaa n'abanyamateka Kanyandekwe na Nyirishema

Umwe muri bo yahise atangira kuhakora nk'ukora ku kimenyetso cy'Umusaraba agira ati"Uruhanga uri indahangarwa, Igituza kigutuze mu Rwanda, Urutugu ruguture (kugutura) abanzi" Aya magambo ngo ni yo abanyarwanda bo hambere bakoreshaga iyo babaga bari 'Kokora' ubu byasimbujwe ikimenyetso cy'umusaraba.

REBA HANO UKO ABA BANYAMATEKA BABASIZI BASOBANURA IBY'IKI KIMENYETSO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND