RFL
Kigali

Uwamahoro Adeline ucuruza imboga ni we wegukanye moto ya 10 muri Airtel Tunga-AMAFOTO

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:23/11/2017 18:43
0


Uyu mudamu w’imyaka 25 yari asanzwe acuruza inyanya, intoryi na karoti nk’uko abivuga, nyuma yo gukina muri Airtel Tunga niwe wabaye umunyamahirwe wa 10 wegukanye moto. Uyu mudamu afite abana 2 ndetse umwe muto yari kumwe nawe ubwo yahabwaga iyi moto.



Uwamahoro Adeline yagize ati “Na n’ubu sindabyumva, numvaga ntatsinda ariko ubu noneho ndabyemeye ko bya bintu atari amanyanga.” Yavuze ko yari amaze ibyumweru 2 akina ariko aho yashyize imbaraga cyane mu gukina ari mu cyumweru cyashize ari nacyo yatsinzemo. Yavuze ko iyi moto atsindiye agiye kuyiha umuntu uzajya uyitwara akajya amwishyura bityo akabasha gukoresha ayo mafaranga yagura ubucuruzi bwe bw’imboga.

Munganyinka Liliane ni umukozi wo muri Airtel, yavuze ko abantu bashobora gukomeza gukina muri iki gikorwa Airtel yashyizeho cyo kwishimana n’abafatabuguzi bayo. Yagize ati “Ntihagire uwumva acikanwe kuko gukina biba buri cyumweru kandi waba uguze na simukadi aka kanya ushobora guhita utangira gukina. Dutanga moto buri cyumweru” Kugeza ubu hasigaye moto 3 zo gutsindirwa ndetse n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Avanza ifite imyanya 7 yo kwicaramo.

Kugira ngo umunyamahirwe abe yatsindira moto byibuze bimusaba amanota 1000 kuzamura naho kuzatsindira imodoka nk’igihembo gikuru muri Tunga bikaba bisaba amanota 5000 kuzamura. Twabibutsa ko kugira ngo nawe ujye mu mubare w’abanyamahirwe bashobora kwegukana moto, uhamagara kuri 155 cyangwa ukandika 1 ahandikirwa ubutumwa bugufi muri telephone yawe maze ukohereza kuri 155 ubundi ugatangira gusubiza ibibazo ari nako ugwiza amanota.

AMAFOTO UBWO UWAMAHORO YAHABWAGA MOTO

Uwamahoro ashyikirizwa kontaki

Yahawe ibyangombwa byose bya moto


Uwamahoro Adeline aganira n'abanyamakuru

Moto ziracyahari, nawe amahirwe yagusekera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND