RFL
Kigali

Tom Close yakoze indirimbo ya Merck Foundation mu bukangurambaga bwo kurwanya ubugumba-VIDEO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:18/10/2018 17:44
0


Mu gihe umushinga wa Merck Foundation uri gukora igikorwa cy’ubukangurambaga mu by’ubuzima, ku munsi w’ejo basohoye ku mugaragaro indirimbo ya Tom Close mu kurushaho gutanga butumwa mu banyafurika n’abatuye isi yose ku kibazo cy’ubugumba.



Merck Foundation yashizwe mu mwaka w’2017, ni umuryango washinzwe n’abadage ugamije guteza imbere imibereho myiza mu by’ubuzima bifashishije ubumenyi n’ikoranabuhanga ndetse no mu gukora ubukangurambaga bunyuranye bibanze cyane ku miryango ituye mu byaro bya kure.

Ku munsi w’ejo rero Merck Foundation yashyize ku mugaragaro indirimbo yitwa “Life is Bigger” y’umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda, Tom Close mu bukangurambaga bwo kurwanya ubugumba haba muri Afurika no ku isi yose nk’uko twabivuze haruguru mu bukangurambaga bwise ‘Merck More Than a Mother’ bishatse kuvuga ‘Merck byinshi birenze kuba umubyeyi’.

Merck

 Dr. Rasha Kelej uhagarariye Merck Foundation

Muri iyi ndirimbo ya Tom Close yumvikana atanga ubutumwa bwibuta ko atari abagore gusa bagira ikibazo cy’ubugumba, kutabyara. N’abagabo barakigira ndetse akanatanga icyizere cy’ubuzima ku batabyara nk’uko Dr. Rasha Kelej umuyobozi mukuru wa Merck Foundation akaba na Perezida wa Merck More Than a Mother yabisobanuye ati:

Iyi ndirimbo ivuga ku butumwa bw’ingirakamaro muri sosiyete ko atari abagore gusa ahubwo n’abagabo baba intandaro y’ubugumba. Igaruka kandi ku biterwa n’ubugumba ndetse ikavuga ko ubuzima ari bunini cyane kurenza kugira abana ikanatambutsa ubutumwa nshingiro bwa Merck Foundation bwo kwibutsa umugore ko arenze kuba umubyeyi n’umugabo akarenga kuba umubyeyi.

Bavuga ko impamvu bahisemo gukoresha umuhanzi ari uko bazi neza ko ubuhanzi bufasha mu gutabutsa ubutumwa byoroshye kandi bikagera ku bantu benshi cyane kuruta ubundiburyo bwose bushoboka. Iyi ndirimbo bamwe mu bagabo bazayumva bazabiganiriza abagabo bagenzi babo ndetse abafite ibyobibazobegere abagore babo bafatanye urugendo rwo kwivuza ndetse banakomezanye bibatere imbaraga zo kumva ko nta gikuba cyacitse hari byinshi bakora birenza gutwita, kubyara no konsa cyane ko n’utabyara yakora ibindi, yarera imfubyi zitagira kirera n’ibindi bitandukanye.

Kanda hano urebe 'Life is Bigger' ya Tom Close






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND