RFL
Kigali

Ruhango :Umuryango FPR Inkotanyi uravuga ko ibikorwa by’Umuryango byivugira impamvu igomba gutuma abanyarwanda batora FPR

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:23/08/2018 8:23
0


Ubuyobozi bw'Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Ruhango buravuga ko ibikorwa by'umuryango umaze kugeza ku baturage ari impamvu nyamukuru ikwiye gutuma abaturage bayitora.Ni mu bikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida Depite bigikomeje.



Kuri uyu wa 3 ibikorwa byo kwiyamamaza byakomeje. Mu karere ka Ruhango umuryango wa FPR Inkotanyi wakomeje ibikorwa byawo byo kwiyamamariza ku rwego rw'uturere. Mu murenge wa Mwendo ahabereye ibi bikorwa ku rwego rw’akarere ka Ruhango, Theogene Rusanganwa, Umuyobozi Wungirije w'Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Ruhango yemeza ko ibikorwa byivugira.

theo

Visi chairman wa FPR Inkotanyi mu karere ka Ruhango

Theogene Rusanganwa yagize ati “Reka mbahe nk’urugero nk’ubu utudege duto  tutagira abapilote dutwara amaraso ku bitaro bitandukanye mu Rwanda, yewe hari n’aho abanyamuryango batubwiye bati mwicecekere ibyo RPF Inkotanyi yatugejejeho ni byinshi, rero ibikorwa by’umuryamgo ni byinshi ni yo mpamvu nyamukuru ikwiriye gutuma abanyarwanda batora FPR”

Benshi mu batuye umurenge wa Mwendo nabo bashima byinshi bagejejweho n’umuryango FPR Inkotanyi nk’ubwisanzure buzira ivangura rishingiye ku moko, gahunda zibakura mu bukene nka GIRINKA n’ibindi bitandukanye.

Mayor w'akarere ka Ruhango Habarurema Valens asaba abadepite b'umuryango wa FPR Inkotanyi mu gihe baba batowe kuzegera abaturage nk'uko babikora mu gihe cyo kwiyamamaza.

FPR

Meya w'akarere ka Ruhango (uhagaze) asaba abadepite ba FPR kuzakomeza kwegera abaturage

Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ugizwe n’imyanya 80 ariko ihatanirwa n’imitwe ya politiki ni 53, indi 24 igenewe abagore, ibiri igenewe urubyiruko, undi usigaye ukajyamo uhagarariye abafite ubumuga. Uretse abiyamamaza banyuze ku iturufu y’imitwe ya politiki, abigenga bemererwa kwiyamamaza basabwa kugira nibura amajwi 5% kugira ngo babone intebe mu nteko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND