RFL
Kigali

MINISPOC yasabye imbabazi abanyarwanda batabashije kubona Sauti Sol muri FESPAD

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/07/2018 8:53
0


Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 29 Nyakanga 2018 mu mujyi wa Kigali habereye ibirori byo gutangiza ku mugaragaro icyumweru cya FESPAD cyahujwe n'icyumweru cy'Umuganura, muri ibi birori hagombaga kuririmbira abahanzi banyuranye barimo na Sauti Sol yo muri Kenya gusa itabashije kuboneka.



Iri tsinda ryagombaga kuririmba nyuma y'abandi bahanzi nka Knowless Butera, Bruce Melody ndetse na Zao Zoba wo muri Congo Brazaville. Ubwo aba bahanzi bose bari bamaze kuririmba, Sauti Sol yategerejwe amasaha abiri yose, gusa aya masaha aba imfabusa dore ko nyuma y'ayo masaha abantu bayitegereje itigeze igera ku rubyiniro.

Amakuru yacicikanaga i Remera ahaberaga iki gitaramo yari menshi, gusa ukuri ni uko Sauti Sol yari ivuye muri Zambia igahita iza mu Rwanda bityo hakaba habayeho gukerererwa. Iyi mpamvu yumvikanaga kuri buri wese yatumye abanyarwanda barimo n'abayobozi banyuranye bizera iyi mpamvu barategereza. Hashize nk'isaha irengaho gato iminota makumyabiri ni bwo abacuranzi ba Sauti Sol bageze ahaberaga igitaramo.

MinispocMINISPOC yasabye imbabazi abari bitabiriye iki gitaramo

Aba bacuranzi bazanye andi makuru ko iri tsinda ryageze mu Rwanda ndetse abahanzi berekeje kuri Hotel kubanza kwitunganya, aba bamaze hafi iminota mirongo ine n'itanu bategerejwe i Remera nyamara abacuranzi babo bo bahageze bategereje Sauti Sol. Nyuma yo kubona ko iri tsinda ryakererewe rikaba rinakomeje gutinza abantu ubuyobozi bwa MINISPOC bwafashe icyemezo cyo gusubika igitaramo cya Sauti Sol.

MINISPOC ibinyujije ku rukutwa rwayo rwa Twitter yasabye imbabazi abanyarwanda bari bategereje iri tsinda ntibaribone, aha bakaba bagize bati" #MINISPOC yiseguye ku Banyakigali bose bari bitabiriye igitaramo gitangiza #FESPAD2018 kubera kutaboneka kwa #SautiSol yagombaga kubataramira ntiboneke ku masaha yari yagenwe." Usibye uru rwego rwa Leta rwihutiye gusubiza rusaba imbabazi abategereje Sauti Sol ariko abagize iri tsinda kugeza ubu ntacyo baratangaza kubyabaye.

Igor Mabano

Igor Mabano umwe mu baririmbye muri FESPAD2018

knowlessButera Knowless mu bahanzi bafunguye FESPAD Bruce MelodyBruce Melody mu gitaramo cyo gufungura FESPADFESPAD

Nyuma yuko Sauti Sol itaje Zao yabaye umuhanzi mukuru w'iki gitaramo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND