RFL
Kigali

Kuri uyu wa gatanu ‘Rwanda Royal Tour’, Filime igaragaramo Perezida Paul Kagame izerekanwa kuri RTV

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:25/04/2018 16:18
0


Abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane bagiye babona amashusho atandukanye agaragaza nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu ncamake (trailer) ya filime yiswe ‘Rwanda Royal Tour’. Perezida Paul Kagame yitabiriye ishyirwa ku mugaragaro ry’iyi filime muri Amerika, Chicago ariko bidatinze iyi filime iragera no ku banyarwanda.



Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki 27/04/2018 ku isaha ya saa moya zuzuye z’umugoroba ari bwo iyi filime benshi bafitiye amatsiko izaca kuri Televiziyo y’u Rwanda RTV. 'Rwanda the Royal tour' ni filime mbarankuru ivuga ku byiza nyaburanga by’u Rwanda birimo amapariki, inyubako, ibikorwa by’umuco ndetse n’ahandi hantu hakurura ba mukerarugendo mu Rwanda.

Iyi filime ivuga ku Rwanda ndetse n'ibyiza bitandukanye biruranga

Ni filime imara iminota 60 yafashwe mu mwaka ushize wa 2017 muri Nzeli mu gihe cy’icyumweru kimwe. Muri iyi filime Rwanda the Royal tour Perezida Kagame agaragara ahantu hatandukanye nyaburanga mu Rwanda nko muri Parike ya Nyungwe, mu Birunga, mu Kiyaga cya Kivu, muri Parike y’Akagera ndetse n’ahandi hatandukanye mu Mujyi wa Kigali ari kumwe n’umunyamakuru Peter Greenberg.

Abanyarwanda benshi bategereje n'amatsiko iyi filime igaragaramo na nyakubahwa perezida wa repubulika 

Peter Greenberg wakoreye iyi filime mu Rwanda ni umunyamakuru w’Umunyamerika w’inararibonye mu gukorana ibiganiro n’abayobozi bakuru b’ibihugu bikomeye ku isi. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter umunyamakuru Peter Greenberg,yagize ati “Iyi ni filime mbarankuru ku bukerarugendo nkorana n’abakuru b’ibihugu ni iya 8,ariko muri izo zose Perezida Kagame yambereye umuyobozi (Tour guide) udasanzwe mu cyumweru namaze mu Rwanda."

SRC:Kigali Today






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND