RFL
Kigali

Ku nkunga y'u Bushinwa imiryango 6000 yo mu Rwanda igiye guhabwa Dekoderi ku buntu

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/07/2018 9:03
1


Ku wa kane, tariki 28 Kamena 2018, mu Karere ka Musanze habereye umuhango wo gutanga dekoderi 200 za television ku baturage batoranyijwe.



Ni umuhango wabereye mu murenge wa Gataraga, uyoborwa na Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Francis KABONEKA afatanyije n'uhagarariye u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hangwhei. Ni muri gahunda yiswe Access to Satellite TV for 10,000 African villages, gahunda igihugu cy'u Bushinwa kiri gukora kibinyujije mu kigo kigenga cy'itumanaho rya Television Star Africa Media. Biteganyijwe ko mu Rwanda honyine hazatangwa dekoderi ibihumbi bitandatu na television 900 za rutura mu gihugu hose.

Muri uyu muhango wo gutangiza iyi gahunda ku rwego rw'igihugu wabereye mu murenge wa Gataraga, mu karere ka Musanze, Minisitiri KABONEKA yashimiye leta y'u Bushinwa kuri iyi nkunga ndetse anaboneraho kubwira abaturage bahawe izi dekoderi ko ari impano ikomoka ku mibanire myiza y'u Rwanda n'amahanga ihora iharanirwa na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Nyakubahwa Paul KAGAME, maze abasaba kurinda ibi bikoresho no kubifata neza.

Ku ruhande rwe, Rao Hangwei yashimangiye ko iki gikorwa gihamya umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi ndetse ko mu biganiro by'ubufatanye abayobozi b'u Rwanda na ab'u Bushinwa bagiye bagirana mu bihe bitandukanye, ko uyu ari umwe mu myanzuro yagiye ivamo. Mu ijambo ryabo, abahawe izi dekoderi bavuze ko zizarushaho kubafasha kuva mu bwigunge bamenya ibibera hirya no hino ndetse by'umwihariko bamenya amakuru ajyanye na gahunda za leta.

Access to Satellite TV for 10,000 African villages , mu Rwanda izagera mu turere twose tw’igihugu uko ari mirongo itatu. Uretse abaturage batoranyijwe bazahabwa dekoderi n'ibijyana nazo nk'ibisahani n'ibindi biteganyijwe kandi ko hazanatangwa ibikoresho bya television za rutura na dekoderi zazo ahatangirwa service rusange ku baturage, nko ku Biro by'utugari, imirenge, ibigo nderabuzima ndetse no kuri za SACCO.

UbushinwaMu karere ka Musanze hatanzwe dekoderi 200KabonekaMinisitiri Kaboneka FrancisUbushinwaMinisitiri Kaboneka aganira n'uhagarariye Ubushinwa mu RwandaUbushinwaUbushinwaImpande zombi zaganirije itangazamakuru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Izabayo Innocent5 years ago
    Burera Kivuye Akagari Kanyirataba Natwe Muzatuzanire Apana Kuzigabira Mumpako





Inyarwanda BACKGROUND