RFL
Kigali

Kigali: YEGO Innovision Limited yamuritse ‘YEGOCABS’ ikuyeho guciririkanya kw’abagenzi n’abatwara ‘taxi voiture’-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/09/2018 21:00
3


Ikigo Yego Innovision Limited cyatangije uburyo bushya ‘Yegocabs’ bugiye gufasha abagenzi batega ‘taxi voiture’ kwishyura hagendewe kubirometero bagenze aho guciririkanya n’abashoferi kenshi byanatumaga hari abahendwa.



Iki kigo kiba cyamuritse uburyo bise ‘Yegocabs’ aho umugenzi ahamagara ‘9191’ akavuga aho aherereye agahuzwa n’umushoferi wa ‘taxi’ umutwara. Ni uburyo bizeye ko buje gukuraho guciririkanya igiciro cy’urugendo hagati y’umugenzi n’umushoferi.

Umuhango wo kumurika ubu buryo ‘Yegocabs’ wabereye mu nyubako ya Kigali Heights, kuri uyu wa kane tariki 27 Nzeri 2018. Umuyobozi Mukuru wa Yego Innovision Limited, Karanvir Singh, yatangaje ko ‘Yegocabs’ ari uburyo bugiye gufasha abakora ingendo kwishyura bagendeye ku birometero bagenze. Avuga ko iri koranabuhanga baritekerejeho mu buryo bwo gufasha impande zombi (umushoferi n’umugenzi).  

Ngo umugenzi ahagamara ‘9191’ agahuzwa  n’umushoferi umukura aho ari mu gihe cy’iminota itanu gusa. Singh yavuze ko iyo habayeho gutinda, umugenzi arabimenyeshwa.

Ubu buryo bumaze kwiyandikishimo abashoferi barenga 700 mu mujyi wa Kigali aho atwara ‘taxi’ yanditseho aya magambo ‘Yegocabs’. Bivuze ko aba afite ibyangombwa byose birimo na mubazi yifashishwa mu kwerekana igiciro cy’urugendo yakoranye n’umugenzi.

umuyoboz mukuru

Umuyobozi Mukuru wa Yego Innovision Limited, Karanvir Singh

Kugeza ubu, abamaze gufata mubazi baragera kuri 720. Pophia Muhoza Ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Yego Innovision Limited yabwiye INYARWANDA ko mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa cumi (Ukwakira) bateganya ko abashoferi bagera ku 100 bazaba bamaze kwiyandikisha muri ubu buryo.

Barashaka y’uko abashoferi bo muri Kigali babanza guhabwa ‘meters’ [mubazi] hanyuma bakazakurikizaho kuzitanga mu Ntara zose zigize u Rwanda. Ngo hari na gahunda y’uko iyi ‘Yegocabs’ yagezwa no mu bindi bihugu. Muhoza ati “ Kugeza ubu dufite umubare uri hagati ya 700 na 800. Tukaba turangije gutanga mubazi ku bantu bangana na 720 duteganya ko muri cyumweru hakiyongeraho nk’abantu 100….

Twifuza kubanza gutangirana na Kigali tukabanza kureba ko buri muntu wese wa Kigali twamuhaye mubazi akayikoresha bikaba nk’itegeko n’ubundi nk’uko RURA ibitegeka. Hanyuma tukaba twajya no mu Ntara ndetse no gusohoka no mu Rwanda tukajya no mu bindi bihugu,..”  

Yakanguriye n’abandi bashoferi kwitabira kugura izi mubazi mbere y’uko biba itegeko. Avuga ko harimo inkungu nyinshi yaba ku mugenzi ndetse n’umushoferi, ngo ni uburyo buje gufasha  umukiriya aho ashobora kwirebera amafaranga asabwa kwishyura, ngo n’abashoferi nabo bagiye kubona abakiriya mu buryo bworoshye.

ishami

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe gutwara abantu n'ibintu  muri RURA, Emmanuel Asaba Katabarwa

Katabarwa yatubwiye ko ubu buryo bushya bwa ‘Yegocabs’ buje guhuza umugenzi n’utwara ‘taxi voiture’ mu buryo bworoshye . Avuga ko n’ubwo kenshi baba bataziranyi ariko buri wese aba yifuza amafaranga undi nawe akeneye serivisi. Yagize ati ” Ni uburyo buje koroshya imitangire ya serivisi zo gutwara abantu n’ibintu kandi bunayihutisha,..”

Yavuze ko ‘Yegocabs’ igiye gukuraho guciririkanya kwa bagenzi n’abashoferi ba taxi kuko mubazi iba iri mu mudoko yerekana igiciro cy’urugendo kuva utangiye kugeza urusoje. Ni kenshi hari abaturage bumvikana bavuga ko bagowe n’ikoranabuhanga. Kuri Emmanuel siko abibona ahubwo ngo usanga biterwa no kuba abo baturage badasobanukiwe neza gukoresha iryo koranabuhanga.

Guhamagara kugira ngo ubone umushoferi wa ‘taxi’ ugutwara ni ubuntu! Umurongo ukoresha ni ‘9191’ ukora amasaha 24 kuri 24, iminsi irindwi kuri irindwi. Kwishyura urugendo ushobora gutanga amafaranga cyangwa se ugakoresha uburyo bwa ‘Mobile Money’ mu minsi iri imbere Tigo na Airtel nazo ziraba zifashishwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • patrick5 years ago
    ndumva ari uguhitiramo abanyarwanda ibyo bishakiye bagendeye ku nyungu zabo! ngo bazugure vuba bitaraba itegeko!? iyo nta democratie irimo! bajye bareka abanyarwanda bagire uruhare muri service bagenerwa!
  • Bizengarame 5 years ago
    Muzi kwikunda gsa.ubuse mujya kubikora harubwo mwabanje kubiganiriza abantu?rura iratuvangira cyane.ubuse komutavuze ayomuzajya mutwara kuriburimugenzi?ibintu mukorabyose inyungu nyinshi nimwe muzitwarira.ubumurumva umuntu azajya atwara umugenzi kuva ikgli kugera irusizi umugenzi abone ayiyiahyuye?Nzaba mbarirwa
  • joseph5 years ago
    nonese ko muvuga ko aribwo iyo mita ije.kandi harizindi zisanzweho.wenda bavugako zivuguruye.ariko mita nta Taxi nimwe itayigiraga.kandi ndumva kuyambara ari agahato.subushake bwa nyirimodoka.mwatubariza igihe bizamara bafata 10kwijana kumugenzi.





Inyarwanda BACKGROUND