RFL
Kigali

Mituweli y'inka yahesheje igikombe umurenge wa Kamembe wo muri Rusizi uba uwa mbere muri Afrika yose-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/11/2018 12:37
0


Irushanwa mpuzamahanga ryo guhanga udushya mu rwego rwo gukemura ibibazo by’abaturage ryaberaga i Gaborone mu gihugu cya Botswana ryasojwe u Rwanda rwegukanye igikombe rwaheshejwe n'Umurenge wa Kamembe wo mu karere ka Rusizi.



Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’ibihugu birimo Misiri, Afrika y’Epfo, Tunisia, Moroco ndetse n’ibirwa bya Maurice muri conference ya AAPAM (African Association for Public Administration and Management). Muri iri rushanwa, umurenge wa Kamembe waserukiye akarere ka Rusizi n’u Rwanda muri rusange wamuritse agashya ko kugira Ubwisungane mu kuvuza inka (Cows health insurance programs). Ubusanzwe uyu murenge wahanze agashya aho buri muturage wese woroye inka asabwa gutanga buri mwaka 2,000Frw y'ubwisungane mu kuvuza inka. 

Kamembe

Ubwo Vincent de Paul Nsengiyumva yashyikirizwaga igikombe

Agashya k'uyu murenge kahanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Kamembe Vincent de Paul Nsengiyumva ari nawe waserukiye u Rwanda, bikarangira yegukanye igikombe cya INNOVATIVE MANAGEMENT AWARDS. Akigera ku kibuga k’indege cya Konombe, Vincent de Paul Nsengiyumva yakiriwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase washimiye by’umwihariko umurenge wa Kamembe ndetse n’akarere ka Rusizi muri rusange.

Abaturage bo mu karere ka Rusizi bishimiye cyane iki gikombe batwaye. Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 13 Ugushyingo 2018, Vincent de Paul Nsengiyumva yagize ati:”Birantunguye cyane, kubona urukundo abo dukorana banyeretse. Ni naho igikombe kiva guhuza umutima nta guhishanya”.

Kamembe

Ibyishimo byari byose kuri Vincent de Paul Nsengiyumva

Akomeza atubwira uko uyu mushinga wamenyekanye ati”: Nahamagawe na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA) na Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu (MINALOC). Umushinga wanjye warishimiwe kuko naje gusanga ari uwa 3 mu mishinga 194 yo mu bihugu by’Africa ndetse na bitatu byo muri Asia gusa aho ni mu kwiyandikisha ni bwo bambwiye ko ndi muri 5 batsinze bazitabira gusa."

Icyakora avuga ko yari afite ubwoba nyuma yo kubona abazitabira uru rugendo. Gusa avuga uko yashimiwe umushinga we nyuma yo kwerekana aka gashya dore ko ari we waje guhamagarwa nk’uwa mbere, ni bwo ibendera ry’u Rwanda ryazamuwe ndetse ngo sinawe wenyine ahubwo n’ibihugu by’Africa y’Uburasirazuba byose byazamuriwe amabendera. 

Kamembe

Iki gikombe ni cyo gikombe cya 2 gitashye mu Rwanda kuko icya mbere cyari cyatwaye na Immigration. Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase mu ijambo rye yasabye abayobozi b'inzego z'ibanze guhora batekereza udushya ndetse no gufatanya n'abo bayobora mu rwego rwo guteza imbere ubuyobozi. By'umwihariko yasabye Vincent de Paul Nsengiyumva kugeza aka gashya mu karere kose ka Rusizi ndetse no mu Rwanda hose na cyane ko igihembo yahawe atari icya Kamembe gusa ahubwo ari icy'u Rwanda rwose.

Kamembe

Shyaka Anastase

Ubwo igikombe cyamurikirwaga Minisitiri Shyaka Anastase

MINALOC

Abaturage b'i Kamembe bakiranye ibyishimo iki gikombe

MINALOC

Mituweli y'inka

Ubwo igikombe cyari kigeze i Rusizi

MINALOC

Vincent de Paul Nsengiyumva yinjiranye ibyishimo bikomeye mu karere ka Rusizi

AMAFOTO y'i Rusizi: Francois Nelson Junior NIYIBIZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND