RFL
Kigali

Guverineri Mureshyankwano yashyigikiye Miss Rwanda Elsa wagaruye icyizere cy’ubuzima ku bari barwaye urushaza-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/07/2018 17:36
0


Kuri uyu wa 12 Nyakanga 2018, Guverineri w'Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yasuye Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa umaze iminsi mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Nyamagabe ku bitaro bya Kigeme aho amaze iminsi avuza abantu bari bafite uburwayi bw'ishaza aho benshi bari barahumye kubera iyo ndwara bari bamaranye igihe kinini.



Guverineri Mureshyankwano wishimiye cyane iki gikorwa yanashimishijwe cyane n’akanyamuneza yasanganye abari bamaze kuvurwa aho benshi muri bo baje batabona ubu bakaba babasha kubona. Yavuze ko iki gikorwa byaba byiza gikomerereje n’ahandi muri iyi Ntara kuko ari igikorwa gifasha abaturage cyane kuko n’abari barabuze ubushobozi bwo kugera ku bitaro bya Kabgayi ubu noneho babasanze aho batuye.

Yakomeje ashimira Nyampinga Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017 ndetse n’inzobere z’abaganga bavuye mu bitaro bya Kabgayi ishami rivura amaso aho yavuze ko bakoze igikorwa cyiza kandi cy'ingirakamaro yaba ku baturage b'Intara y’Amajyepfo ndetse no ku gihugu muri rusange. Yagize ati:

Iki gikorwa nacyakiriye neza cyane kuko ni igikorwa kije gufasha abanyarwanda cyane cyane abaturage b’intara y'Amajyepfo. Nkaba nshimira Miss Rwanda 2017 wateguye iki gikorwa ndetse n’abandi bafatanyije barimo abaganga bo mu bitaro bya kabgayi nshimira na Leta yacu ikomeje gufasha kugira ngo yongerere ubushobozi aba baganga ndetse hanaboneke ibikoresho bigezweho bifashisha.

Guverineri Mureshyankwano yakomeje agira ati"Ikindi nshima, kuri iki gikorwa ni uko baruhuye abarwayi. Ni cya gikorwa nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ahora atubwira cyo kwegereza abaturage serivisi. Ndashimira rero abaganga biyemeje bakava i Kabgayi bakaza Kigeme bafatanije n’abaganga ba Kigeme bagaha serivisi abaturage babasanze iwabo kandi benshi muri bo bitangiye ubuhamya ko bari batakibona ariko ubu batangiye kubona bagiye gusubira iwabo bagatangira gukora bakiteza imbere, bagateza imbere n’igihugu muri rusange. Ni igikorwa cy’indashyikirwa, nshimira abagiteguye ariko mbona ko tugiye kugikwiza mu ntara hose dufatanije na Miss ndetse n’abaganga "

mARI ROSE

Guverineri Mureshyankwano yashimye umusaruro umaze gutangwa n'iki gikorwa cyo kuvuza abarwaye urushaza

Yashimiye Nyampinga w' u Rwanda 2017 wateguye iki gikorwa anashimira Nyampinga w'u Rwanda wa 2018 wafashije cyane mugenzi we anabashimira kuri ubwo bufatanye anabasaba gukomeza gukora ibikorwa bifasha abaturage kuko mu byo bagenderaho batorwa harimo umuco, kandi mu muco nyarwanda hakaba harimo gukundana.

Yasabye n’abandi bakobwa kurebera kuri ba nyampinga bagashishikazwa no gukora ibyateza imbere abanyarwanda ndetse no guhesha ishema umuryango nyarwanda. Iki gikorwa Miss Rwanda 2017 ari gukora giteganyijwe kuzasozwa kuri uyu wa Gatandatu aho bateganya kuba bamaze kuvura abarwayi 300.

ANDI MAFOTO:

ELSA

Miss Elsa yashimwe ku bw'icyizere yagaruriye abari barwaye urushaza

mureshyankwano

Miss Elsa aganira na Guverineri Mureshyankwano

Miss iradukunda

Guveriner

akanyamuneza

Akanyamuneza ku bamaze kuvurwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND