RFL
Kigali

Angela Merkel uyobora u Budage ni we wizewe n’abatuye isi kurusha abandi bategetsi b'ibihugu bikomeye

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:8/10/2018 9:41
0


Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko Angela Merkel uyobora u Budage afitiwe icyizere muri politiki kurusha abandi bategetsi bakomeye nka Donald Trump w’Amerika na Vladmir Putin w’Uburusiya.



Ni ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo kigenga Pew Research center gifite icyicaro i Washngton bwakorewe ku bantu bagera ku 26,112 mu bihugu biri ku migabane itandukanye 25, hagati y’italiki ya 20 Gicurasi n’italiki ya 12 Kanama uyu mwaka wa 2018.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko politiki mpuzamahanga abategetsi b’ibihugu bikomeye bashyiraho zizerwa ko zizagira icyo zihindura ku isi iyo ari ibitekerezo byaturutse mu Budage kwa Angela Merkel uyobora iki gihugu, kurusha muri Amerika, mu Burusiya cyangwa mu Bushinwa.

Ubu bushakatsatsi bugaragaza ko Angela Merkel uyobora Guverinoma y’u Budage  yizerwa n’abatuye isi muri rusange ku kigero cya 52 %, agakurikirwa na Xi JinPing w’u Bushinwa wizerwa ku kigero cya 34 %. Mu gihe na Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin yizerwa ku kigero cya  30%, naho Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika akizerwa ku kigero cya 27 % .

Chinese President Xi, Russian President Vladimir Putin, and U.S. President Donald Trump pose with other Asian leaders during the Asia-Pacific Economic Cooperation summit in Danang, Vietnam on Nov. 11, 2017.
(Jorge Silva/AFP/Getty Images)

Ku gihugu cy’Amerika ngo ni ikigero cyamanutse ugereranije n’uko perezida w’Amerika yabaga yizewe kuri politiki mpuzahamga ku butegetsi bwa Barack Obama wamubanjirije. Ibihugu by’Amerika, u Burusiya, u Budage, u Bushinwa n’u Burusiya ni bimwe mu bikize kurusha ibindi ku isi byose bivuga rikijyana aho ariho hose.

Mu kwezi gushize mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku nshuro ya 73, perezida Donald Trump yatangaje ko yitandukanije n’imitekerereze yo guhuriza isi ku nyungu zimwe (ideology of globalism) kuko ngo yifitemo gukunda igihugu cye kandi n’ibindi bihugu bikwiye kugenza nka we. Ibi byatumye benshi bibaza ku mitegekere mishya y’igihugu cy’igihanganjye cyamagana gahunda z’iterambere ry’isi yose mu ruhame.

Src: CNN.                           






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND