RFL
Kigali

Prof Harerimana Jean Bosco arasaba abanyarwanda kwibumbira mu makoperative kuko bizabafasha kwiteza imbere-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/07/2018 10:14
0


Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Amakoperative Prof Harerimana Jean Bosco yagaragaje ko amakoperative yo mu gihugu akomeje gutanga umusaruro mu kuzamura ubukungu n’iterambere ry’igihugu ku kigero gishimishije.



Ubusanzwe taliki ya 14 Nyakanga buri mwaka mu gihugu hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’amakoperative. Muri uyu mwaka wa 2018, uyu munsi wizihirijwe mu karere ka Rubavu mu murenge wa Mudende mu ntara y’Uburengerazuba. Binyuze mu kiganiro umuyobozi w’amakoperative ku rwego rw’igihugu yahaye Inyarwanda.com mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu yavuze ko amakoperative yo mu gihugu amaze kugera ku rwego rwo kwikemurira ibibazo ku kigero cya mirongo inani ku ijana (80%).

Amakoperative

Hatanzwe ibihembo

Harerimana yasabye Abanyarwanda bose kwibumbira mu makoperative bagakora ibikorwa bibateza imbere aho badafite ubushobozi bagasaba ubufasha amabanki akabafasha mu buryo bwo kwitez’imbere. Yagize ati:

Abanyarwanda barasobanutse rwose kandi bigaragarira mu iterambere igihugu kimaze kugeraho ubwo rero njye mbona iki ari cyo gihe ngo na bamwe bataramenya akamaro k’amakoperative bakamenye ubundi bihuze na bagenzi babo mu buryo bwo kwiyubakira ejo hazaza h’igihugu cyacu kandi twizeye ko dufatanije tuzabigeraho na cyane ko urebye aho amakoperative yo mu gihugu ageze ni heza kandi inzira iracyari ndende.

Mu karere ka Rubavu mu murenge wa Mudende ni ho hizihirijwe ibirori by'umunsi mpuzamahanga w'amakoperative aho umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert yavuze ko ari ibyishimo kuba uyu munsi warizihirijwe mu karere ka Rubavu, Bwana Habyarimana Gilbert kandi yaboneyeho gusaba abari mu makoperative gukomeza guharanira ko akomeza gutanga umusaruro nk'uko insanganyamatsiko y'uyu mwaka yabivugaga.

Amakoperative

COTAMORU yahawe igihembo

Yasabye abatarayagana kuyajyamo kuko ari byo bizafasha kwiteza imbere. Muri uyu muhango kandi umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Amakoperative Prof Harerimana Jean Bosco yagaragaje ko amakoperative akomeje gutanga umusaruro mu kuzamura ubukungu bw'igihugu. Yongeyeho ko kugeza ubu amakoperative afite ibibazo ari 20% gusa ndetse ko nayo mu rwego rwo kuyafasha biyemeje kumanuka aho akorera mu mu mirenge bakayageraho.

Mu butumwa bwatanzwe na Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Munyantwali Alphonse yagarutse ku kamaro k'amakoperative aho Abanyarwanda basaga miliyoni 4 bamaze kuyitabira asaba n'abasigaye kuyagana. Yagarutse kandi kuri gahunda y'ivugurura ry'amakoperative asaba abanyamuryango kuyitabira ariko kandi no guharanira ko koperative zabo zikorera ku mihigo kugira ngo zirusheho kwiteza imbere. Yabibukije kurangwa n'umuco wo kwizigama kugira ngo bazabashe gushora imari no mu bindi.

Amakoperative

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Munyantwali Alphonse 

Yijeje ubufatanye bw'Ubuyobozi mu guharanira ko koperative zikomeza gukora neza kugira ngo abanyamuryango bazo bakomeze kwiteza imbere. Yasoje yibutsa ko umutekano ari umusingi wa byose asaba buri wese gukomeza kugira uruhare mu kuwubumbatira hitabirwa amarondo ndetse hanatangwa amakuru kugira ngo byinshi byiza bimaze kugerwaho bikomeze kurindwa, nk’ubutumwa bukunda guhabwa abaturage b’akarere ka Rubavu. Muri ibi birori ngaruka mwaka byabereye mu karere ka Rubavu hahembwe koperative zabaye indashyikirwa zirimo COTAMONO Ubumwe, COFAR na SACCO Seruka.

Amakoperative

COFAR yahembwe nka Koperative yakoze neza

Amakoperative






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND