RFL
Kigali

Madamu Jeannette Kagame yasangiye iminsi mikuru n'abana basaga 200 nabo bamugaragariza impano bafite-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:10/12/2018 9:58
2


Kuri iki Cyumweru tariki 09/12/2018 Madamu Jeannette Kagame yasangiye iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani n'abana barenga 200 baturutse mu turere 30 tw'u Rwanda. Aba bana nabo bagaragarije Madamu Jeannette Kagame impano ikomeye bafite.



Ni ibirori by'umunezero byabereye mu busitani bwa Village Urugwiro, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu aho Madamu Jeannette Kagame umufasha w'umukuru w'igihugu Nyakubahwa Paul Kagame, yakiriye abana basaga 200 bari bahagarariye abandi mu gihugu hose bari hagati y'imyaka 7 na 12 y'amavuko. Madamu Jeannette Kagame yasangiye na bo abaha n'impano mu rwego rwo kubifuriza iminsi mikuru myiza ya Noheli n'Ubunani. Ni igikorwa Madamu Jeannette Kagame akora mu mwaka.

Abana bitabiriye iki gikorwa bafite impano zitandukanye ndetse banazigaragarije Madamu Jeannette Kagame. Bamwe muri bo bafite impano ikomeye yo kuririmba, abandi bafite iyo gushushanya, abandi bafite iyo kuvuga imivugo,...Umwana muto cyane witwa Fabrice Niyonkuru waturutse mu karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kagano yagaragaje impano ikomeye afite mu kuvuga imivugo kandi adategwa ndetse nta n'ubwo yasomaga. Yavugaga ubona bimurimo rwose.

Fabrice Niyonkuru yavuze umuvugo ushimira Perezida Kagame na Jeannette Kagame. Yanakomoje kuri nyakatsi yacitse burundu mu Rwanda. Ati: "Ndashimira Perezida Kagame n’Umubyeyi Jeannette Kagame badutangiye mituweli, ntawe ukirwara ngo arembere mu nzu. Ubu turiga, tukanatsinda. Batuzaniye Girinka Munyarwanda natwe tunywa amata yera. Ndashima ko yaduteje imbere mu turere twose.” Si uyu gusa ahubwo hari n'abandi bana benshi bagaragaje ko ari abanyempano koko.

REBA HANO FABRICE AVUGA UMUVUGO IMBERE YA MADAMU JEANNETTE KAGAME

Fabrice Niyonkuru ubwo yavugaga umuvugo

Madamu Jeannette Kagame yabwiye aba bana ko bagomba kubaho bafite intego. Yabasabye bategura gahunda zabo, bakazubahiriza ndetse bakanagira umwanya wo gusoma no gukora ibindi byabafasha kwiyungura ubumenyi. Yagize ati: “Mugomba kubaho mufite intego. Niba ushushanya ugomba kwiha umubare w’ibyo uzakora. Uwandika imivugo nawe akagira umubare yiha. Mugomba gutegura gahunda zanyu, mukazubahiriza, mukagira n’umwanya wo gusoma no gukora ibindi bibafasha kwiyungura ubumenyi."

Madame Jeannette Kagame yatanze impanuro za kibyeyi ku bana baturutse hirya no hino mu Rwanda

REBA HANO ANDI MAFOTO

Xmas Gift

Bishimiye cyane kwakirwa no gusangira na Madamu Jeannette Kagame

Byari ibyishimo kuri aba bana

Bafite impano no mu gukina Basketball

Ni abahanga cyane mu kuririmba

Nta cyo wamubeshya kuri Piano

Bahawe impano y'iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani

Bafashe ifoto y'urwibutso bari kumwe na Madamu Jeannette Kagame

AMAFOTO: Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Isingizwe Edouard3 years ago
    nkuko duhoratuba shimira ibyiza mudukorera,twifuje kubandikira tubasaba ubufasha natwe bwatuma tujya kwishuri kukotugira inyotayokwiga tukabura ubwajya kwishuri(ndipfubyi idafite kivugira,uretsemwe babyeyipfitemwamye mutwitaho kuvaturimukigocyipfubyi cya Rusayo irusizi)mumurengewanyakarenzo,bishoboka mwapfasha babyeyi kukopfitinyota yokwiga,mbashimiye ukomubyakiriye.
  • ISINGIZWE EDOUARD3 years ago
    Nibyiza gukorana ikirori nabana cyangwa urubyirukorwigihugu kukobituma,bakunda igihugu,akarusho ipfubyi nabapfakazi,ababananubumugabwomumutwe ndetse namaso nokuvuga kukobibarindakwiheba bakabonakobose aribamwe.





Inyarwanda BACKGROUND