RFL
Kigali

Alpha Blondy mbere yo kujya ku rubyiniro yigiye ikinyarwanda mu maso ya Minisitiri Uwacu Julienne -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/07/2018 13:32
0


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 26 Nyakanga 2018 ubwo mu Rwanda hatangizwaga iserukiramuco rya Kigali Up, umwe mu bahanzi bagombaga gutaramira muri iki gitaramo ni icyamamare Alpha Blondy uzwi cyane mu njyana ya Reggae. Uyu muhanzi mbere yo kujya ku rubyiniro yabanje kwiga amagambo y'ikinyarwanda ari bwifashishe.



Ubwo yiteguraga kujya ku rubyiniro Alpha Blondy yahamagaye Lion Imanzi wari MC muri iki gitaramo maze amusaba kumwigisha amwe mu magambo amwe n'amwe y'ikinyarwanda. Ubwo yayamwigishaga ni nabwo Minisitiri w'Umuco na Siporo wari witabiriye iri serukiramuco yari ageze aho abahanzi biteguriraga agiye kuramutsa uyu muhanzi.

Minisitiri Uwacu yatunguwe no gusanga uyu muhanzi ari kwiga ikinyarwanda ashyizeho umuhate kugira ngo agende hari amagambo make azi agiye kwifashisha ku rubyiniro aganira n'abanyarwanda bari bitabiriye Kigali Up. Nyuma yo kwiga no gufata amagambo yashakaga kwifashisha ku rubyiniro Alpha Blondy yahise afata ifoto z'urwibutso na Minisitiri Uwacu Julienne wakurikiranye iki gitaramo.

Nyuma yo gusuhuzanya na Minisitiri w'Umuco na Siporo mu Rwanda, umuhanzi Alpha Blondy yahise azamuka ku rubyiniro aho yashimishije abanyarwanda batari benshi bari bitabiriye iki gitaramo cyo gufungura iserukiramuco rya Kigali Up.

REBA HANO UKO ALPHA BLONDY YIGIYE IKINYARWANDA IMBERE YA MINISITIRI UWACU JULIENNE

Andy Bumuntu ni we wafunguye urubyiniro

Milly wiga muzika ku Nyundo nawe yataramiye abari bitabiriye iki gitaramo

Minisitiri Uwacu Julienne yari yaje kwihera ijisho iby'iki gitaramoMc Lion Imanzi niwe wari uyoboye iki gitaramoNubwo bari bake abantu bari bagerageje kwitabiraAlpha Blondy yiga ikinyarwanda mbere yo kujya ku rubyiniroAlpha Blondy na Minisitiri Uwacu Julienne bafatana ifoto y'urwibutsoAlpha Blondy yishimiye guhura na Minisitiri imbonankubone bakaramukanyaIfoto y'urwibutsoAlpha Blondy yashimishije benshi mu bitabiriye iki gitaramoAlpha Blondy yongeye kwerekana ko agifite imbaraga ndetse n'ubuhanga mu muziki 

AMAFOTO:Cyiza Emmanuel-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND