Kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Nzeri 2014, i Atlanta muri Leta ya Georgia yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika habereye ibirori bya Rwanda Day ku nshuro yayo ya gatandatu, ibi birori by’agahebuzo bikaba byagaragaje umwihariko ugereranyije n’ibindi byabibanjirije, abahanzi b’abanyarwanda batandukanye bakaba basusurukije ibirori.
Ibi birori byitabiriwe n’abarenga ibihumbi bibiri baturutse hirya no hino ku isi, byaranzwe n’ibyishimo, kungurana ibitekerezo n’ubusabane, abanyarwanda batandukanye n’inshuti z’u Rwanda bakaba basangiye umuganura na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wanasabanye n’abantu cyane baba abana ndetse n’abakuze, abitabiriye ibi birori bose bakaba bagaragazaga ibyishimo.
Abitabiriye Rwanda Day bose bagaragazaga kwishima cyane
Muri ibi birori abanyarwanda bari bafite ishema ryo kwitwa Abanyarwanda
Mu ijambo rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yasabye abanyarwanda kudasigana ahubwo bakamenya ko barimo kwikorera buri wese akagira uruhare mu iterambere ry’igihugu, kimwe n’abandi bose bagiye bafata ijambo bakaba bakomeje kugaragaza ko intera u Rwanda rugezeho mu iterambere ari iyo kwishimirwa.
Ibyishimo n'ubusabane biri mu byaranze Rwanda Day i Atlanta
Nzayisenga Sophia, Masamba, Jules Sentore, Teta, King James, Meddy, The Ben, K8 Kavuyo, Emmy, Alpha Rwirangira n’abandi batandukanye bakaba bari mu bahanzi bitabiriye ibirori bya Rwanda Day i Atlanta ndetse bamwe muri bo babasha gushimisha abari bitabiriye ibi birori mu ndirimbo n’imbyino zitandukanye dore ko hari n’itorero ribyina Kinyarwanda.
Masamba Intore muri Rwanda Day i Atlanta
Nzayisenga Sophia n'inanga ye yasusurukije ibirori bya Rwanda Day
Itorero ribyina Kinyarwanda ririmo na Clauyde Ndayishimiye wamenyekanye mu Rwanda nk'umunyamideli
Teta Diana muri Rwanda Day
Umuco Nyarwanda wagaragajwe mu buryo butandukanye
King James muri Rwanda Day i Atlanta
Abanyarwanda baba mu mahanga bakumbujwe imbyino z'iwabo
Nta rungu ryarangwaga muri Rwanda Day i Atlanta
Mu bitabiriye ibi birori harimo abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Canada, i Burayi ndetse n’inshuti z’u Rwanda zaturutse hirya no hino ku isi, mu Rwanda naho hakaba hari havuye abashoramari barenga 250 bose bagiye kwitabira ibi birori byitabiriwe n’abantu b’ingeri zose.
Perezida Paul Kagame yasabanye n'abana
Abantu batandukanye barimo n'abanyamahanga batanze ibitekerezo banabaza ibibazo
Ange Kagame nawe yari yitabiriye Rwanda Day i Atlanta
Mu babajije ibibazo harimo n'inshuti z'u Rwanda zitari abanyarwanda
Abantu bari benshi
Perezida Paul Kagame yasabye abari bitabiriye Rwanda Day gukora nk'abikorera nta gusigana
Gusangira umuganuro, ibyishimo n'ubusabane biri mu byaranze ibi birori
Abitabiriye ibirori benshi bamwenyuraga kubera ibyishimo
Abatangaga ibitekerezo banabaza ibibazo bari benshi
Abahanzi batandukanye bakomezaga kubasusurutsa
Perezida Kagame n'umufasha we Jeanette Kagame basabanye n'abana
Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bose bakurikiranaga amatsiko imbyino n'indirimbo z'abahanzi
Abana bahawe amata ubwo habaga umuhango wo gusangira umuganura
Teta yashimishije abanyarwanda baba mu mahanga n'ubwo batari basanzwe bamubona cyane
Masamba na Jules Sentore nabo basangije injyana za Gakondo abitabiriye Rwanda Day
Ibi birori byahuje n'abahanzi b'abanyarwanda. Aba ni Emmy, Meddy na K8 Kavuyo
K8 Kavuyo, Claude Ndayishimiye na Meddy
K8 Kavuyo n'umunyamideli Claude Ndayishimiye
Emmy na Teta nabo bahuriye muri Rwanda Day i Atlanta
PHOTOS -Event: Flickr/PaulKagame
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO