Benshi mu bahanzi bagezweho mu muziki nyarwanda w’ubu batangiye kugenda bigaragaza mu myaka micye ishize gusa nta gushidikanya ko bamwe muri bo hari aho bavuye hagaragara bakaba bamaze kugera ku rundi rwego mu myaka itarenze icumi.
Aba bahanzi bagizwe ahanini n’urubyiruko iyo witegereje amafoto yabo ya mbere bifashishaga mu bitangazamakuru no ku byapa byamamazaga ibitaramo babaga bagomba kwitabira biguha ishusho nyayo y’urugendo bamaze gukora kuva batangira umuziki uhereye igihe buri wese muri bo yatangiriye kwigaragaza mu ruhando rwa muzika.
Muri iyi nkuru twabakusanyirije amwe mu mafoto yagiye akoreshwa bwa mbere mu bitangazamakuru no ku byapa byamamaza ibitaramo, aho kenshi na kenshi aya mafoto wasangaga umuhanzi nyuma yo kwiyemeza gukora umuziki ari we waganaga ahantu habugenewe akifotoza ifoto azajya yifashisha mu bikorwa byo kwamamaza ubuhanzi bwe.
Tukaba tubanje kubiseguraho kuko amwe muri aya mafoto atagaragara neza kubera ahanini igihe amaze mu bubiko cyangwa uburyo yafotowemo muri icyo gihe.
Iyi ni imwe mu mafoto ya mbere yagaragaje isura y'umuhanzi Rafiki
Mani Martin nawe iyi ni imwe mu mafoto ye ya mbere yagaragaye ku mbuga za interineti
Itsinda rya Kigali Boys ryahoze rigizwe na nyakwigendera Henry Wow, Mr Skizz na MYP
KGB
Iyi foto niyo yakundaga kwifashishwa n'itsinda rya Family Squard
Liza Kamikazi nawe iyi iri mu mafoto ye yakoreshejwe bwa mbere
Iki cyapa nacyo cyatumye benshi muri icyo gihe babasha kumenya isura ya Liza Kamikazi
Miss Jojo muri 2009
Umuhanzikazi Nirere Shanel aha yaramaze kumenyekana nka Miss Shanel
The Brothers itsinda ryakanyuijijeho mu ndirimbo nka Byabihe, Ikirori,..
Iyi foto ya Kamichi yasohotse nyuma gato y'indirimbo Zoubedha yamumenyekanishije cyane
Umuraperi DMS
Pacson
K8 Kavuyo
N'ubwo muri kino gihe indirimbo ze zari zikunzwe nta mashusho zagiraga, iyi foto ni imwe mu za mbere zamenyekanishije isura y'umuraperi Riderman
Nyuma yo gushyira ahagaragara indirimbo ye ya mbere yise Akamunani, Dany Nanone nawe yahise yifotoza iyi foto maze ayigeza ahashoboka hose kugirango imufashe gusa iyi ni nayo foto yatumye se umubyara amenya ko umuhungu we yinjiye iya muzika ubwo yayisangaga hamwe mu hacururizwaga ibihangano by'abahanzi mu mujyi wa Kigali
Umuraperikazi Paccy ni gutya yatangiye muzika angana gusa kuri ubu uretse ubunararibonye amaze kugira yaranakuze ku buryo bugaragara
Tom Close mu njyana ye ya R&B, umuhanzi usa nkuwakanguye bagenzi be mu bigendanye no kwamamaza ibikorwa byabpo bya muzika
Iyi foto nayo yaramamaye cyane nyuma y'indirimbo ye Si beza
The Ben nawe iyi foto benshi mu bakunzi be barayibuka
Mugisha Benjamin a.k.a The Ben
Nyuma y'indirimbo Amayobera yakunzwe cyane ariko itaragiraga amashusho, benshi Meddy bamubwiwe n'iyi foto
Abakunzi ba King James nabo ntibateze kuzibagirwa iyi foto
King James
Nyuma y'indirimbo Komeza, benshi bakunze Knowless bifuza kubona isura ye iyi foto yarabafashije cyane.
Iyi nayo abakunzi ba Knowless barayibuka, Aha yigaga mu mwaka wa gatandatu muri APACE anatangira urugendo rwe rwa muzika
Princess Priscillah nawe iyi iri mu mafoto ya mbere yamugaragaje
Princess Priscilla
Allioni aha ni mu mpera za 2010 nyuma yo gukora indirimbo yise Wake
Iyi nayo iri mu mafoto ya mbere ya Allioni
Iyi niyo foto ya mbere ya Bruce Melody yashyize hanze mu mwaka wa 2012 nyuma y'indirimbo ye Tubivemo.
Nyuma y'indirimbo Iri joro, iyi niyo foto Christopher yifashishaga mu kwamamaza ibikorwa bye bya muzika
Iyi nayo iri mu mafoto ya mbere ya Christopher
Naason nyuma yo gushyira hanze indirimbo Mfite Amatsiko
Aha Urban boyz bari bamaze igihe gito basohoye indirimbo Si ndindyarya yabamenyekanishije cyane mu mujyi wa Kigali
Urban boyz mu mafoto yabo ya mbere
Abakunzi ba Dream boys nabo aka gafoto ka Platini na TMS ntabwo bakibagirwa
Iyi foto ya Tuff Gangs nayo yasigaye mu mitwe ya benshi mu bakunzi b'injyana ya Hip hop
Kitoko Bibarwa
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO