RFL
Kigali

Umugore ubyaye 5 yihinduje igitsina aba umugabo, umuhungu we yihindura umukobwa, umugabo we abyakira neza

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/03/2017 22:11
4


Mu gihe abantu batari bacye bamaze kwihinduza igitsina, abari abagore bagahinduka abagabo ndetse n’abari abagabo bagahinduka abagore,ubu noneho hari kuvugwa inkuru y’umumama witwa Erica Maison ubyaye gatanu wihinduje igitsina aba umugabo, umuhungu we yihindura umukobwa.



Erica Maison wo mu mujyi wa Detroit muri Leta ya Michigan mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yihinduje igitsina nyuma y’imyaka ine umuhungu we rukumbi witwa Corey w’imyaka 15 na we yihinduje igitsina akaba umukobwa. Uyu mugore akimara kwihinduza igitsina yahise yiyita Eric, izina ryitwa abantu b’abagabo, ubu asigaye yitwa Eric Maison.

Nk’uko yabitangarije Australia's 60 Minutes dukesha iyi nkuru, Les umugabo wa Erica Maison bamaranye imyaka 10 babana nk'umugabo n'umugore, avuga ko kuba umugore we n’umuhungu we barihinduje igitsina nta kibazo na kimwe bimutwaye kuko azakomeza gukunda umugore we nkuko yamukundaga mbere atari yihinduza igitsina, yagize ati:

"Nagiye mu rukundo ni umuntu,ibyo birahagije’." Uyu mugabo abajijwe uko yakiriye kuba umugore yarihinduje ibitsina akaba umugabo bivuze ko agiye kubana n’umugabo mugenzi we, yagize ati “Njye niyumvisha ko nashakanye n’umuntu nk’abandi kandi tumaranye imyaka 10, ibyo nta kibazo, sinzi ikindi navuga."

Uyu mugore wihinduje igitsina akaba umugabo, yatangaje ko icyamuteye kwihinduza igitsina ari uko kuva kera atishimiraga umubiri we aho akiri umwana ngo atishimiraga kugira amabere ahubwo akaba yarifuzaga kurwara Cancer, bakamukuraho amabere yombi. Amaze gukura ngo ntabwo yishimiraga gutwita kuko ngo byabaga bimubangamiye, yagize ati:

Nkiri umwana najyaga nifuza kurwara Cancer kugira ngo bambage bankureho amabere yombi (mastectomy). Nangaga no gutwita. (...) Ntabwo nzi impamvu nangaga umubiri wanjye, ntabwo nzi impamvu ntishimiraga umubiri wanjye.

Erica Maison kuri ubu witwa Eric Maison ubwo yasobanuraga icyamuteye kwihinduza igitsina akaba umugabo, yavuze ko mu myaka ine ishize yarebye filime mbarankuru ivuga ku mukobwa witwa Jazz Jennings wihinduje igitsina akaba umuhungu, Erica Maison ngo ahita ahishurirwa ko na we (Erica Maison) ari umugabo ndetse ngo n’umuhungu we Corey amaze kureba iyo filime, na we asanga ari umukobwa, birangira bombi biyemeje kwindura igitsina.

Corey we avuga ko yihinduje igitsina ashaka guhesha ikuzo ababyeyi be bakishimira uwo ari we nyawe. Aha yavugaga ko yaje kwimenya neza agasanga ari umukobwa. Yakomeje avuga ko nyina nyina yihinduje igitsina akaba umugabo, ko azakomeza kujya amuhamagara ‘mama’ kugeza ubwo nyina ubwe azamusaba kujya amuhamagara ‘Papa’.

Transgender

Ifoto iri ibumoso ni Corey wihinduje igitsina akaba umukobwa hano afite imyaka 15, ifoto iri iburyo ni Erica Maison hamwe n'umugabo we n'abana babo, akana kambaye umutuku ni Corey akiri muto






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • marthebs7 years ago
    Isi igeze kure irangira pe ntawutabibona mundebere ukuntu abantu babuze uko bifata
  • Rwema7 years ago
    Uyu muryango wuzuye imivumo!
  • didi7 years ago
    Isi igeze kure pe!!! uwashaka yakizwa kuko ndabona igeze kundunduro kugezaho umuntu ahindura umubiri we ahaaa!!!!nzaba ndeba amaherezo yayo gusa ikigaragara njye ukombibona nuko aba babikora baba bafite amafranga kuko ntakuntu waba waburaye cg wabwiriwe ngurabona ajya muribyo bigayisha Imana nimureke duhinduke tutararimbuka.
  • MUCYO7 years ago
    Ba rugigana muge mubareka n'ubundi ijuru ryabo ni isi?





Inyarwanda BACKGROUND