Imurikagurisha ry’ imiryango itegamiye kuri Leta ryatangijwe ku mugaragaro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 1 Werurwe 2018. Ni Imurikagurisha ryafunguwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB).
Intumwa y’uhagarariye Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB), Kagangwage Justus ni we wafunguye iki gikorwa. Uyu muhango wabereye mu mujyi wa Kigali kuri Camp Kigali mu nzu murikabikorwa ya Kigali izwi nka izwi nka Kigali Conference and Exhibition Village ukaba uzakomeza no kuri uyu wa Gatanu tariki 2/3/2018.
Kangwage Justus ni we mushyitsi mukuru wafunguye iki gikorwa ku mugaragaro anavuga ko iyi miryango izafasha mu iterambere ry’igihugu cyane cyane mu buhinzi, uburezi, ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage muri rusange. Kangwage Justus yagize ati: "Ukugushyira hamwe kurema urubuga rudufungurira imirwango tukakira abafatanyabikorwa batandukanye bityo hakaboneka amahirwe yo yo kumenyekana hirya no hino mu ruhando mpuzamahanga."
REBA HANO UKO BYARI BIMEZE MU GUFUNGURA IRI MURIKAGURISHA
Rachel Carrol, umuhuzabikorwa w’umuryango w’Abanyamerika uzwi nka USAID, asobanura ingamba z’agashami kayo kitwa Women Bakery yamurikaga ibikorwa byako, yagize ati: "Duhugura abagore mu gihe cy’amezi 3 kugeza kuri 6 bakaba bamaze kumenya kwikorera imigati, tubafasha kubona igishoro, bakiteza imbere bakabona n’uburyo bwo kurwanya imirire mibi mu ngo zabo."
Iki gikorwa kigamije guha abantu urubuga rwo gusangira ibitekerezo n’abamurikabikorwa, kumurika ibikorwa bitandukanye, kwigira ku bikorwa by’abandi ndetse no kubaka umuyoboro wihuse wo guhanahana amakuru ku buryo bwihuse (social networking).
Kangwage Justus afungura iki gikorwa
Bamwe mu bitabiriye iri murikagurisha ku miryango itegamiye kuri Leta
Bafashe ifoto y'urwibutso
REBA HANO UKO BYARI BIMEZE MU GUFUNGURA IRI MURIKAGURISHA
AMAFOTO: MUGUNGA Evode/UMUSEKE
VIDEO:Eric Niyonkuru-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO