Kigali

NTIBAGUHENDE: Dore uko ibiciro by’ibiribwa byifashe ku isoko ryo mu Mujyi wa KIGALI-AMAFOTO

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:23/02/2017 18:24
1


Mu mpera z’iki cyumweru,ibiciro by’ibiribwa bimwe na bimwe ku isoko biri kugenda bihindagurika bimwe bigabanuka ibindi byiyongera, abacuruzi bo bagataka ko ntabaguzi bari kubona amafaranga akaba yabuze.



Kuri uyu wa kane tariki 23 Gashyantare 2017 ni bwo Inyarwanda.com yasuye abacuruzi bo mu isoko rya Nyarugenge riherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati kugira ngo tubarebere uko ibiciro bihagaze hato hatagira ujya guhaha bakamuhenda. Ukihagera uhita ubona umubare utari munini w’abaguzi waganira nabo bakavuga ko muri iki gihe amafaranga yabuze.

ibijumba

umunzani

Umunzani wemewe upima ibiro

ifi

Iyi fi ni 4000frw

indundi

Indundi ziragura ibihumbi 8

isukali

amavuta

Uko ibiciro bya bimwe mu biribwa bihagaze

Ibiciro by'ibiribwa binyuranye abacuruzi bo mu isoko rya Nyarugenge badutangarije bemeza ko bidatandukana cyane n'ibyo mu yandi masoko atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali. Badutangarije ko ibintu byose byazamutse muri iki gihe aho ibirayi bikunzwe byitwa kinigi ubu bigura amafaranga y’u Rwanda 350 ku kilo kimwe naho ibindi bikagura 250frw.

Ikilo kimwe cy’ibijumba ni amafaranga 350frw, naho icy’igitoki kikaba ari 400frw iyo umuntu atagitwara cyose, waba utwara igitoki cyose umucuruzi ashobora kukugabanyiriza akagira 350 frw ku kilo kimwe. Amateke ya Bwayisi ni 700 frw ku kilo kimwe, ikilo cy’imyumbati kiri kugura 500 frw. Ibishyimbo by’umuhondo bizwi ku izina rya ‘Coltan’ biri kugura amafaranga 900 ku kilo kimwe, ibizwi ku izina rya Mutiki bikagura 700 FRW ku kilo kimwe, ibyitwa ‘Rwanda rushya’ na byo ni 700 FRW naho ibishyimbo by’umweru biri kugura 1000 FRW.

Iyo ubajije umucuruzi w’ibishyimbo impamvu bitagura amafaranga amwe, agusubiza ko ubu bwoko uko butandukanye ari na ko butandukana mu buryohe. Ifu y’ubugali bw’i Gitarama ni 800frw ku kilo, Ikilo cy’amashaza mabisi kiri kugura 1500 frw naho ayumye akagura 1800frw. Indagara z’indundi ziri kugura 8.000 frw ku kilo kimwe,indagara z’ingande zikagura 2000frw.Isambaza zo mu Kivu ziri kugura 6000frw ku kilo,naho ikilo cy’indagara ziva muri Zanzibar kikagura 5500 frw.

igitoki

Ibitoki ni bimwe mu bicuruzwa byihagazeho, gusa nujya muri iri soko ntibaguhende

Amafi azwi ku izina ry’ibibonde ari kugura 1000 frw, naho amafi ya Makayabu imwe ikagura 4000frw bitewe n’ubunini bwayo. Amafi ya telapiya ari kugura 3500 frw. Iroti y’inyama ni amafaranga 2500 naho inyama z’imvange ni 2200 frw. Inyama z’inkoko z’inyarwanda ziri kugura 4200frw ku kilo kimwe naho ikilo kimwe cy’inyama z’inkoko z’inzungu ni 2400 frw.

Amavuta y’amamesa y’Amarundi litilo imwe riri kugura 2000frw.naho amavuta y’ubuto sunseed iragura10000frw,jambo iragura 9000frw,golden iragura 6800frw,sunny iragura 9000frw,Ikilo kimwe cy’isukali kiri kugura 1000frw,umunyu ni 400frw ku kilo,amakaloni maremare aragura 650frw,amagufi akagura 700frw,umuceli w’umutanzaniya uragura 1000frw ku kilo,umutayirandi uragura 900frw,umupakisitani uragura 800frw ku kilo.

Ibiciro by’imboga n’imbuto

Ikilo cy’isombe ni 800frw,Igiciro cy’amadegede cyo kiri guhinduka bitewe n’uko iryo umuguzi ashaka ringana. Amacye ni 1500 FRW naho irinini cyane ni 3500 FRW. ‘Cocombre’ nini imwe ni 200frw, Umufungo wa Beterave ni 400frw. Inyanya ziragura 800frw ku kilo.Ikilo kimwe cya kaloti ni 500frw,Ishu nini iri kugura amafaranga 300. Poivro (soma puwavuro) imwe ni 100frw naho imiteja ikagura 700frw ku kilo kimwe.

Amagi y’amanyarwanda rimwe riri kugura 130frw naho amagi y’inkoko z’inzungu ni 80frw ku igi rimwe. Ikilo cy’intoryi ni 600frw,ikilo cy’ibitunguru by’umweru ni 600frw naho iby’umutuku ni 500frwimboga za dodo ziragura 150frw ku mufungo naho epinald zikagura 350frw,ubunyobwa bubisi buragura1500frw ku kilo ndetse n’ifu yabwo ikagura 1500frw. Amatunda ikilo kimwe kiri kugura 1400frw, ibinyomoro na byo ni 1400frw ku kilo kimwe. Amacunga hari agura 2500frw ku kilo ndetse n’agura 1500frw,pomme 1 iragura 300frw,ikilo kikagura 3000frw,umuneke umwe ni 100frw.

umucuruzi

Umwe mu bacururiza mu isoko rya Nyarugenge

isoko

v

Gusa abacuruzi bo bavuga ko ibyinshi muri ibi bicuruzwa ibiciro byabyo atari ihame kuko hari igihe uza bagakatura.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nkundina 5 years ago
    Ibibiciro byaribikwiye gugabanwa kuko nimikorere ntayihagije



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND