Ibyamamare ni bamwe mu bantu bakunze kuvugwaho kugira abagore benshi ndetse no kubyarana n’abatari bacye n’ubwo bamwe muri bo batabyemera ariko hakaba n’abatabihisha ndetse banemera abana babo, ibi bikaba biba mu Rwanda, mu bihugu duturanye, ku mugabane w’Afrika no ku rwego rw’isi.
Nk’uko bigaragazwa n’icyegeranyo cyakozwe na Inyarwanda.com, abanyarwanda ni bamwe mu bagaragaraho kubyara abana benshi ku bagore batandukanye, ibi bikaba mu bihugu duturanye, bikaba n’ahandi hirya no hino muri Afrika ndetse bikanaba ku isi yose, aha kuri buri cyiciro tukaba tunatanga urugero rw’umwe mu byamamare byagaragayeho uku kubyara abana benshi ku bagore benshi batandukanye.
1. Rwanda - Samusure
Kalisa Ernest uzwi ku izina rya Samurure, ni umwe mu banyarwanda b’ibyamamare bavugwaho kugira abana benshi ndetse nawe ubwe arabyiyemerera kandi ku myaka ye 39 y’amavuko aracyari ingaragu. Uyu musore uzwi muri sinema nyarwanda, we ubwe yivugira ko adashobora kumenya umubare w’abagore n’abakobwa amaze kuryamana nabo, mu gihe bivugwa ko ashobora kuba yarabyaye abana barenga 10 we yemereye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko abana yemera afite kugeza ubu ari batanu (5) kandi bose badahuje nyina.
Samusure azwi cyane akinana na Mukarujanga mu mafilime
2. Mu Karere (Ibihugu duturanye) - Weasel
Muri ibi bihugu duturanye naho hagaragara ibyamamare bifite abana benshi babyaye ku bagore benshi batandukanye, urugero rw’uwaciye agahigo akaba ari umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda uzwi ku izina rya Weasel, uyu akaba ari murumuna wa Jose Chameleone ndetse akaba n’umuhanzi wamenyekanye cyane muri GoodLyfe aririmbana na mugenzi we Radio. Uyu muhanzi wavuzweho kwiruka mu bagore ku rugero rukabije, ubu yafashe icyemezo cyo guhitamo umwe bakazarwubakana, uyu akaba ari umukobwa witwa Samira utwite inda nkuru, nabyara akazaba ari umugore wa 25 ubyaranye na Weasel naho umwana bazabyara we azaba ari uwa 35 Weasel azaba abyaye.
Weasel n'umugore wa 25 bagiye kubyarana uzamuhesha umwana wa 35
3. Ku rwego rw’umugabane w’Afrika – 2Face Idibia
Icyamamare 2Face Idibia wo muri Nigeria wamenyekanye mu ndirimbo nka “African Queen”, n’ubwo kugeza ubu afite umugore bamaranye imyaka ibiri babana, uyu mugore bamaze kubyarana umwana umwe nyamara uyu mugabo afite abandi bana batandatu yabyaye akiri ingaragu kandi akababyara ku bagore batandukanye, aba bana kandi bakaba ari abemerwa kuko hari abandi benshi yagiye avugwaho ariko akabihakana.
2Face Idibia nawe azwiho kubyara abana benshi ku bagore batandukanye
4. Ku rwego rw’isi - Akon
Icyamamare Akon azwi nk’umuhanzi ukunda abagore cyane kandi ntabihishe, uyu ariko akaba avugwaho kugenda abyara abana hirya no hino ntabemere n’ubwo yemera ko ubu afite abagore bane kandi bose akaba abafata nk’abagore be bwite atari inshoreke. Akon kandi yabyaranye n’umukobwa wo mu gihugu cya Uganda yateye inda ubwo yajyaga kuhakorera igitaramo ndetse n’ahandi hatandukanye hirya no hino ku isi, ubu arabarirwa abana bagera ku munani (8) yabyaranye n’abagore batandukanye.
Akon aha yari kumwe n'abana be yabyaye akiri ingaragu ku bagore batandukanye
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO