RFL
Kigali

Kwica Abatutsi, imiryango yabo ikazima ni ikimenyetso cy’ubugome ndengakamere Jenoside yakoranywe-CNLG

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:20/05/2018 20:08
1


Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside ivuga ko kuba abatutsi barishwe muri Jenoside imwe mu miryango yabo ikazima burundu,byerekana ubugome bw’indengakamere Jenoside yakoranywe ari yo mpamvu inkotanyi zikwiye guhora zishimwa kuko ari zo zatabaye.



Mu muhango ngarukamwaka wo kwibuka imiryango y’abatutsi yazimye ku nshuro ya 10, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside Dr Jean Damascène Bizimana yabwiye abitabiriye uyu muhango wo kwibuka imiryango yazimye ko bagomba guhora bashimira inkotanyi kuko iyo zitahaba umugambi wo gutsemba abatutsi bakazima burundu wari kugerwaho.

Dr Bizimana yagize ati”Mbona tugomba kubanza gushima Inkotanyi kuko ari zo zadutabaye, sinemeranywa n’abavuga ko ari Imana kuko bibaye bimeze gutyo byaba bivuze ko abishwe bo yabatereranye.”

Mu buhamya bwa Jeanne D’Arc Musabyimana bwatangiwe muri uyu muhango wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye mu karere ka Kirehe mu ntara y’Uburasirazuba, Musabyimana yavuze ko interahamwe zari zifite umugambi wo gutsemba abatutsi bakazima burundu. Yagize ati”Baje kutwica iwacu, badushyira hamwe bavuga ko bagomba kutwica ntihazagire usigara wo kubara inkuru”

Image result for urwibutso rwa Nyarubuye

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye 

Urwibutso rwa Nyarubuye rubitse mateka ki?

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye rwatashywe ku mugaragaro muri 2016, Usibye kuba rubitse imibiri 57,387 y’abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, urwibutso rwa Nyarubuye rubumbatiye amateka yaranze Jenoside yakorewe abatutsi bari bahungiye ku Kiliziya cya Nyarubuye. Muri uru rwibutso hari ibisongo bajombaga abana b’abakobwa. Muri uru rwibutso hari ifuru botsagaho inyama z’imyijima n’imitima y’abatutsi babaga bamaze kwicwa.

Imivure ubusanzwe ikoreshwa benga ibitoki, ariko abicanyi mu gihe cya Jenoside bayikoreshaga batega amaraso ubwo bicaga abatutsi, ngo barebe uko amaraso yabo asa. Hari n’akuma bifashishaga basya urusenda rwo kunyanyagiza mu mirambo ngo barebe ko hari ugihumeka, bagahita bamuhuhura.

Ku kiliziya ya Nyarubuye mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi habaga ishusho nini ya Yezu/Yesu, nayo yaratemaguwe bayiziza ko ngo ifite isura y’Abatutsi. Igikorwa cyo kwibuka imiryango y’Abatutsi yazimye gitegurwa n’Umuryango w’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, barangije Kaminuza (GAERG). Kugeza ubu GAERG ivuga ko imaze kubarura imiryango yazimye igera ku 9706 mu turere 19 mu gihugu hose, icyakora ubushakashatsi buracyakomeje.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Byukusenge5 years ago
    Imana niyo izi byose.





Inyarwanda BACKGROUND