RFL
Kigali

Ese indwara ya “hepatite virale” iri kugaragara muri ino minsi yaba ari ndwara ki?

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:7/07/2015 13:51
2


Hepatite virale ni indwara iterwa na mikorobe yo mu bwoko bwa virusi ikazahaza inyama y’umwijima.Iyi ndwara iboneka mu moko y’ingenzi agera kuri atanu: Hepatite A,B,C, Delta ndetse na E. Iyi ndwara nubwo iboneka mu moko atandukanye, buri bwoko bugenda bwiganza bitewe naho igihugu giherereye, ndetse n’imyumvire y’abaturage ba buri gihugu.



Hepatite A na B zikunze kwiganza mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere aho usanga ubumenyi mu baturage bukiri hasi ku buryo abana benshi bashobora kwandura bavuka. Ibimenyetso biranga izi hepatite zose usanga byenda gusa ari naho bigoranira mu kumenya ngo umurwayi afite ubuhe bwoko.

Hepatite B,C na Delta ziganisha ku kuba karande(chronique) ku murwayi wamaze kuzandura. Ugereranyije hepatite B,C na Delta nizo zifite ubukana cyane kandi ni nazo zikunze kuboneka. Hepatite A iri mu zoroheje kuko umubiri uhita uyirwanya ku buryo mu byumweru bike abasirikari b’umubiri baba bayinesheje.

Hepatite B imwe mu ziganje ndetse ihitana n’umubare munini w’abantu ku isi, ikubye inshuro hagati ya 50 - 100 virusi itera SIDA mu kuyirusha kwandura, abantu banduye B umubiri uhangana nayo ariko muri bo 5% ibabaho akarande bakabana nayo, urukingo rwayo ruhari kuva 1982.

Hepatite C imwe mu zikaze cyane kuko igora abasirikari b’umubiri mu kuyihangamura, 80% by’abayanduye ibabaho karande (chronique)bakabana nayo, nta rukingo igira ahubwo ku murwayi itangiye kuzahaza basimbuza ibice by’umwijima we(transplantation).

20% y’abagore batwite banduye hepatite E irabahitana, HepatiteE nayo ntigira urukingo.Uretse hepatite virale(=hepatite itewe na virusi) hari na hepatite(hepatite toxique) ishobora guterwa no kunywa inzoga bikabije, hepatite ishobora guterwa n’uburozi cyangwa gukoresha imiti imwe n’imwe ku kigero cyo hejuru

Ese ni ibiki bigaragara ku murwayi ucyandura hepatite?

Umurwayi atangira guhinda umuriro, agacika intege, iseseme ivanzemo no kuruka, kuribwa mu nda ndetse no guhitwa ,kwihagarika inkari zijimye ndetse no kwituma umwanda udasa n’usanzwe, ariko nanone hari igihe umurwayi atagaragaza ibimenyetso.

Bimwe mu bintu byongera ikwirakwizwa rya hepatite

-Imibonano mpuzabitsina

-Ubutinganyi

-Ingendo hirya no hino ku isi(traveling) aho usanga umuntu ahura n’abantu benshi b’imico n’imyumvire itandukanye ndetse n’isuku rimwe na rimwe iri hasi.Ni byiza gufata inkingo mu buryo bwo kwirinda.

-Ibikoresho bimwe na bimwe nk’inshinge nabyo bigira uruhare mu guhererekanya hepatite.

-Ibikoresho bakoresha mu gushyiraho za tatuwaje(tattoo)

Ni iyihe nama wagira umuntu ufite indwara ya hepatite?

-Kuzajya afata umwanya uhagije wo kuruhuka

-Isuku ku mubiri ndetse nahandi hose

-Kunywa no kurya ibintu birimo intungamubiri zihagije

-Kwirinda kunywa ibintu birimo alcool nk’inzoga ndetse n’itabi

-Kwirinda gukoresha cyane imiti irimo aspirine na paracetamol kuko ishobora kongera ibibazo ku mwijima.

Hepatite

Bakunzi bacu ,hepatite virale ni indwara yandura ariko nanone yakwirindwa. Kwikingiza amoko yayo agira urukingo bifasha umuntu guhangana nayo kuko iyo ije isanga umubiri ufite abasirikare bahagije, kugeza ubu ubwoko bwayo bukiri ingorabahizi mu kubwirinda ni hepatite c kuko nta rukingo rwayo ruraboneka.

Twisuzumije,twirinde turinde n’abandi. Uwaduha igitekerezo cyangwa ikibazo yatwandikira mu mwanya w’ibitekerezo cyangwa agakoresha e-mail:baumarco81@gmail.com.

By Phn  N.Marcelo Baudouin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • julienne8 years ago
    Mwaturangira se aho bayikingira
  • Nestor IZUWAYO7 years ago
    NONE KO HEPATITE C IDAKIRA KO NAYANDUYE KUVA 2015 NKENYE NTA MITI KUKO IZIMVYE BIZOGENDA GUTE?





Inyarwanda BACKGROUND