RFL
Kigali

DUTEMBERE: Ikiyaga cya Kivu gikikije umujyi wa Rubavu, hamwe mu hantu nyaburanga ukwiye kumenya

Yanditswe na: Jean Luc Habimana
Taliki:4/05/2017 8:45
2


Rubavu ni umwe mu mijyi igendwa cyane n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga. Ahanini biterwa n’ubwiza nyaburanga usangana uyu mujyi, dore ko ukora ku kiyaga cya Kivu. Muri iki gice cya mbere turabatembereza bimwe muri ibyo bice.



Nk’uko bisanzwe mu nkuru zacu za Dutembere, tubajyana ahantu hatandukanye mu gihugu, tubinyujije mu mafoto meza tuba twafatiyeyo. Nimufate udukoti twanyu, maze dutangire urugendo.

Ni urugendo rw’amasaha atatu n’iminota icumi ku muntu uturutse i Kigali akaba ageze i Rubavu mu mujyi. Ni umujyi uri ku mazi. Muri iki gice, turibanda ku ruhande rwegereye inkengero z’ikiyaga cya Kivu. Mu gice gitaha tuzinjira mu mujyi rwagati.

    Bimwe mu byiza bitatse uyu mujyi, harimo kuba ahenshi uhagaze uba witegeye I Kivu 

 

                                           Usanganirwa n’amazu acumbikwamo ndetse n'amahoteli atandukanye


        Iyi ni Hoteli Gorilla, hoteli inafite amashami mu mujyi wa Kigali

                         Aha ni ahazwi nko “Kwa Nyanja” hakundwa n’ababa baje kuruhukira inaha

                       Aha ni ho ubutaka bw’u Rwanda bugarukira (Grande Barriere), hakaba harimo hatunganywa kuri ubu 


                        Amazu meza muri aka gace usanga ari menshi

                             Utereye amaso hakurya, ubona umujyi wa Goma ho mu Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo

                                I Kivu ari nacyo kiyaga kinini mu Rwanda, ukitegereje agirango hakurya gifashe ku bicu 

 

  Twigiye hakurya gato, aha turagana kuri Serena Hotel Rubavu. Ni umuhanda uteye amabengeza

                       Hoteli HillView nayo ifite ishami I Kigali nayo iherereye kuri uyu muhanda


                             Usuye Rubavu ntataha atageze ku mucanga (Beach) 


       Ni ahantu h’amabengeza hatuma abantu baturutse imihanda yose baza kuharuhukira


Tukiri aha, umujyi wa Goma turacyawitegeye

      Bitewe n’ikibuga cy’indege cya Goma, indege ziba zinyuranamo zigwa izindi ziguruka

     Ku manywa usanga amazi aba arimo umuhengeri mwinshi

          Iyi nzira yubatswe yinjira mu mazi , ba mukereragendo ibafashe kureba amazi basa nk’abayari hejuru

Usibye kandi ubukerarugendo bukorerwa kuri iki kiyaga cya Kivu, hari indi mirimo myinshi ihakorerwa. Aha twavuga nk’uburobyi, aho usanga hari abaturage benshi baturiye iki kiyaga ubu burobyi bubatunze.

     Aya ni amato akoreshwa mu kuroba ubwoko bw’amafi bw’isambaza

       Maritini we yahisemo gukora akazi ko gutwara abantu mu bwato bwe, aho anabaha bonasi (Bonus) yo kugashya

       Akagoroba kuri iki kiyaga gatuma abahari banyurwa

      Aha kandi hagaragara amato yasoje akazi kayo bigaragara ko yakoze mu bihe bya mbere

                Iwabo wa byeri, cyangwa se aho uruganda rwa Bralirwa rukorera ibinyobwa bisembuye naho ni ku nkengero z’iki kiyaga. 

Urugendo rw’uyu munsi turusoreje aha. Mu nkuru za “Dutembere” zitaha tuzabagezaho ibindi bice bisigaye by’uyu mujyi wa Rubavu, ndetse n’ahandi hantu hagiye hatandukanye mu gihugu.

Amafoto: Jean Luc HABIMANA/ Afrifame Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • JABO Samuel6 years ago
    Bamwe bahita MIAMI Abandi Uti BRASIL Njye mpita Murugo(HOME) inyarwanda.com kbsa
  • bizimungu 6 years ago
    Jean luc komerezaho kabsa turakwemera sana ....... ubutaha uzadutembereze nakagera





Inyarwanda BACKGROUND