RFL
Kigali

Abanyamakuru ba EnviroNews Line mu kubungabunga ibidukikije bateye ibiti byera imbuto ziribwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/06/2015 13:25
0


Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije itsinda ry'abanyamakuru ba environews bakoze igikorwa cyo gutera ibiti byera imbuto zirizwa babitera mu ishuri ryisumbuye G.S APAPEC Murambi mu karere ka Rulindo. Indi mpamvu aba banyamakuru bateye ibiti by'imbuto ziribwa ngo ni uko bigira uruhare mu gutanga amafunguro yuzuye.



Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 27/06/2015 itsinda ry’abanyamakuru bakorera igitangazamakuru www.environews.rw riyobowe na Kwizera Ayabba Paulin usanzwe azwi nk’umunyamakuru wa Gospel ryahagurutse mu mujyi wa Kigali ryerekeza mu karere ka Rulindo umurenge wa Murambi mu gikorwa cy’umuganda rusange aho bateye ibiti byera imbuto ziribwa babitera mu kigo cy’Amashuri cya GS APAPEC Murambi aho bafatanyije n’ubuyobozi bw’iki kigo ndetse n’abanyeshuri biga muri iki kigo.

Gutera ibiti

Nkuko Paulin Kwizera umuyobozi w’iki gitangazamakuru www.environews.rw yabitangarije imbaga y’abanyeshuri bari bitabiriye iki gikorwa yavuze ko bifuje gutera ibiti byera imbuto ziribwa rwego rwo kubungabunga ibidukikije ndetse no kurwanya imihindagurikire y’ikirere ariko cyane cyane bigisha abana bakiri bato gufata icyemezo kiza ku bijyanye n’uko bitwara ku bidukikije Yagize ati:

Twaje hano muri APAPEC Murambi gutera ibiti bifite imimaro ibiri, icya mbere ni uko ari ibiti bizagira uruhare mu gutanga umwuka mwiza, kubungabunga ibidukikije ndetse n’imihindagurikire y’ikirere, icya kabiri ni ibiti biribwa bizagira uruhare mu gutanga amafunguro yuzuye.

Ibidukikije

Uyu muyobozi kandi yatangaje ko ubusanzwe www.environews.rw itangaza amakuru yose y’ibijyanye na environment, ariko na bo nk’abanyamakuru bakaba batagomba kuvuga gusa ahubwo bagomba no gutanga urugero rwiza ku bandi cyane cyane abana bakiri bato.

Ibiti

Aha kandi  yemeje ko kuba itsinda ryabo rigizwe n’abantu batandatu (6) bakaba bateye ibiti icumi (10) bivuze ko abanyarwanda basaga miliyoni icumi n’ebyiri bashobora gutera ibiti miliyoni makumyabiri bityo u Rwanda rugatandukana burundu n’amapfa ndetse n’ibiza.

Gutera ibiti

Itsinda ry'abanyamakuru bakoze icyo gikorwa cyo gutera ibiti

Umunyeshuri  witwa Sharon MUNYANA  wiga muri iki kigo yagaragaje ko bishimiye iki gikorwa ndetse ko bazakomeza kubungabunga no gufata neza ibi biti cyane ko basobanukiwe neza  ko ibiti aribyo bibyara imvura, bigatanga umwuka mwiza bahumeka, ariko kandi bikanatanga imbuto ziribwa.

Iki gikorwa cyakozwe n’iri tsinda akaba ari kimwe muri byinshi bari gutegura gukora.

Paulin

Kwizera Paulin mu musanzu wo kubungabunga ibidukikije






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND