RFL
Kigali

Abahanzi b’ibyamamare basusurukije abantu ibihumbi bari mu gikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/07/2017 16:40
1


Tariki 14 Nyakanga 2017 ni bwo mu Rwanda hatangiye ibikorwa byo kwamamaza abakandida bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu. Abahanzi nyarwanda b’ibyamamare ni bamwe mu bari inyuma ya Nyakubahwa Paul Kagame.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2017 ni bwo Perezida Paul Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi yagiye kwiyamamariza mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Ruhango mu kibuga cya Kibingo ahari hateraniye abantu ibihumbi by’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida wayo, Paul Kagame.

Perezida Paul Kagame yari yaherekejwe na benshi mu bahanzi nyarwanda barimo abatwaye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) abo akaba ari: Tom Close, King James, Riderman, Jay Polly, Knowless, Urban Boyz na Dream Boyz.

JPEG - 59.5 kb

Kuri abo bahanzi hiyongeraho kandi n’abandi bahanzi banyuranye bakunzwe mu muziki nyarwanda ari bo Kitoko Bibarwa, Jules Sentore, Christopher, Senderi, Intore Tuyisenge, Masamba Intore, Muyango, Mariya Yohana n'abandi.

Aba bahanzi bari baherekeje Paul Kagame, basusurukije imbaga y’abantu bari bateraniye mu kibuga cya Kibingo mu karere ka Ruhango aho bari bazinduwe no gushimangira ko bashyigikiye Perezida Paul Kagame, baririmba indirimbo zamamaza Perezida Paul Kagame, aho bamuvugaga ibigwi ndetse bagahamya ko nta wundi ubereye kuyobora u Rwanda atari Paul Kagame wazaniye u Rwanda amahoro n’iterambere.

Paul Kagame

Perezida Paul Kagame ubwo yiyamamazaga kuri uyu wa Gatanu

Aba bahanzi nyarwanda twavuze haruguru, bakaba barafashe iya mbere mu gushyigikira perezida Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi aho bazajya bamuherekeza aho agiye kwiyamamariza hose. Biteganyijwe ko Perezida Kagame aziyamamariza mu turere 30 tw’u Rwanda nkuko umuryango FPR Inkotanyi uherutse kubitangariza itangazamakuru. Twabibutsa ko nyuma yo kuva mu Ruhango, Perezida Kagame yakomereje i Nyanza muri gahunda yo kwiyamama. 

Hari abantu ibihumbi n'ibihumbi

Bambariye gushyigikira umukadinda wa FPR Inkotanyi

Paul KagamePaul KagamePaul KagamePaul KagamePaul KagamePaul Kagame

Berekaga Paul Kagame ko bamushyigikiye

Mu kanya turabagezaho uko byari bimeze i Nyanza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Zizu6 years ago
    Iyo nza kuba nizeye ko igitekerezo cyange gitambuka nari kugitanga ariko kuko kitatambuka reka nkireke.





Inyarwanda BACKGROUND