RFL
Kigali

Yves Rwibutso ukorera umuziki muri Canada yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Mwami Ngenderera’

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/02/2017 14:28
0


Umuhanzi Yves Rwibutso ubarizwa ku mugabane wa Amerika mu gihugu cya Canada ari naho akorera umuziki yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Mwami ngenderera’ aho asaba Imana ko yamugenderera ikamukoraho.



Rwibutso Yves amaze gushyira ahagaragara indirimbo zigera kuri eshatu ndetse ukaba wazisanga kuri Youtube, izo ndirimbo ni ‘Shikama Mu Kwizera, Ni kuki ndetse n’iyi nshya yise ‘Mwami ngenderera’. Yves Rwibutso yabaye umunyamakuru, umukinnyi w’amakinamico, umuvugabutumwa,umusizi ,umushyushyarugamba(MC),umuririmbyi n’umwanditsi w’ibitabo.

Yves Rwibutso ni umunyamakuru wagize uruhare kandi rukomeye mu guteza imbere ibiganiro n’umuziki bifatiye ku iyobokamana ku maradiyo yo mu Rwanda ndetse n’umuziki. Yves Rwibutso abajijwe na Inyarwanda.com ubutumwa bw’ingenzi bukubiye mu ndirimbo ye, yadusubije muri aya magambo:

Ndifuza ko twese hamwe abanyarwanda ndetse n’abarundi n’uwo ari we wese wumva ikinyarwanda cyangwa wakunda iyi ndirimbo,kugira umwanya wo kwikiranura n’Imana.Uyu munsi turi mu isi aho benshi muri twese twumva turi abantu batunganye rwose ariko si byo.Hari abandi usanga bazi ibyinshi bakora bidashimisha Imana ndetse n’abandi bantu ariko ugasanga bihagararaho ndetse ntibakozwa no guca bugufi ngo basabe Imbabazi abo bagomera ndetse n’Imana. Abo bose ndabasaba ngo twemere twese tugire kwisuzuma kandi twemere guhinduka.Kudaca bugufi no kudasaba imbabazi twe abamera Imana bituma tugomba kuzirikana ko bituma Imana itatwishimira ndetse ko kandi bituma tutabasha kubana n’abandi mu mahoro asesuye. (…)

Tumubajije imigabo n’imigambi afite ku birebana n’ubuhanzi muri 2017, Rwibutso yasubije ati “Njye sinkunda kuvuga ibitaraba cyangwa ibyo nteganya.Nshimishwa no gusangira n’abantu banjye ibimaze gushya kandi byizewe.Abantu banjye barabizi kandi nagiye mbivuga.Icyo navuga ubu nuko nticaye kandi ntanaryamye.Ibindi Imana izadushoboza tuzagenda tubisangira rwose.

REBA HANO 'MWAMI NDENGERA' YA YVES RWIBUTSO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND