RFL
Kigali

Women Foundation Ministries yateguye igiterane ngarukamwaka '7 Days of Worship'cyo kuramya no guhimbanza Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/05/2016 11:33
9


Women Foundation Ministries, iyobowe na Apotre Umunezero Alice Mignonne Kabera, ku nshuro ya 5 yongeye gutegura Igiterane cy’iminsi 7 cyo kuramya no guhimbaza “7 Days of Worship”



Women Foundation Ministries, imaze imyaka igiye hafi 10 ivutse, ni Impuzamatorero  ifite ishingano zo kubaka umuryango binyuze ku mugore, ikaba ifite ikicaro cyayo Kigali  ku Kimihurura. Buri mwaka uyu muryangi ukaba utegura ibiterane bitandukanye harimo n'iki kigiye kuba kitwa '7 Days of Worship'.

Nk’uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Pastor Liz Bitorwa umuhuzabikorwa wa gahunda zitandukanye zibera muri Women Foundation Ministries, yavuze ko kuri iyi nshuro ya gatanu y'igiterane “7 days of Worship”,icyo muri uyu mwaka wa 2016, gifite insanganyamastiko igira iti “Fill My Cup” bisobanura “Igikombe cyanjye gisesekare nkuko byanditswe muri Zaburi ya 23:5

Apotre Alice Mignone

Apotre Mignone Alice Kabera niwe uzaba ayoboye icyo giterane

Women Foundation Ministries, muri iyi minsi 7 yo kuramya no guhimbanza Imana,izaba iri kumwe n’umukozi w’Imana  Prophet Joel  Francis Tatu, wo mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Apotre Umunezero Alice Mignonne Kabera, aho bazaba basangiza abitabiriye igiterane ijambo ry’Imana buri munsi.

Prophet Joel Tatu

Prophet Joel Francis Tatu yatumiwe muri iki giterane

Hazaba hari n’abaramyi batandukanye itsinda Precious Stones (worship team ya Women Foundation Ministries),Alarm Ministries, Heaven Melodies, Gisubizo Ministries, Herman choir, INJILI bora choir n’abandi.

Igiterane “7 days kizatangira kuwa kabili  taliki ya 31/05/2016, gitangirire i Kagugu mu kibanza bwite cya Noble Family Church. Taliki ya 01/06/2016, kizakomereza ku kicaro cya Women Foundation Ministries akaba ari naho kizakomereza kugeza taliki ya 07/06/2016. Kizajya gitangira saa kumi z’amankwa,gisoze saa tatu z’umugoroba.

Women Foundation Ministries






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Joyful jacky7 years ago
    Wooowww ,Bizaba aribihe bidasanzwe ,nzabampari!!!wat about you ?come &we be blessed together !
  • nina7 years ago
    Ndahabaye too. Ariko mbisabire muzambare mwikwize kuko harigihe tuza twiteguye gufashwa ugakubitana n'ibirangaza. Naho ubundi muri organisation murabambere.
  • Bella7 years ago
    I can't wait
  • Deborah7 years ago
    Omg mbega ibihe byiza !! Imana izahe umugisha uyu mudamu nukuri afasha abanyarwandakazi ndamukunda cyane, sinshobora kubura nzaza kuko mwaranumiye kandi nzi neza ko nzahabonera umugisha igikombe cyanjye kizasesekara, murakoze
  • TONY7 years ago
    waouu Mana nshoboza sinzabure peee...
  • B'sa7 years ago
    Ooooh!mbega byiza ntakubura ahantu nkaha.igikombe kizasesekara.
  • 7 years ago
    There is always the presence of God can't wait to be there
  • C'est mignon7 years ago
    Mbega umugore mwiza unakunda nako unaramya Imana. Genda Kabera waratomboye ariko na mignonne nawe n'uko da kuko mwembi muri beza wagirango ni mushiki na musaza. Ariko niba mufite umukobwa urimo kubyiruka, buriya si mwiza nkamwe? Buri n'akaba nkaka future miss. Imigisha myinshi rero mignonne nabo mufatanyije gutegura iki gitaramo gifasha benshi kudatekereza cyane kuby'Isi.
  • uwamahoro esperance7 years ago
    Thx nukuri kije gikenewe.





Inyarwanda BACKGROUND