RFL
Kigali

Women Foundation Ministries yashyize igorora abakristo bakundana ibategurira ibirori 'Couples' dinner' kuri St Valentin

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/02/2018 18:58
0


Women Foundation Ministries ikuriwe n'Intumwa Mignonne Alice Kabera, yateguye ibirori by'abakundana 'Couples' dinner' bizaba ku munsi wahariwe abakundana (St Valentin) uba buri mwaka tariki 14 Gashyantare.



'Couples' dinner' ni ibirori bizaba kuri St Valentin mu mugoroba uzaba umurikiwe n'urukundo. Ni ibirori byateguwe na Women Foundation Ministries bizaba kuwa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2018 ibere muri Serena Hotel i Kigali kuva isaa kumi n'ebyiri z'umugoroba. Apostle Mignonne Kabera ni we uzaba uyoboye ibi birori nk'uko abateguye iki gikorwa babitangarije Inyarwanda.com.

Ibi birori by'abakundana byatumiwemo abakozi b'Imana bo muri Kenya ari bo Bishop Allan n'umufasha we Rev Kathy Kiuna bayoboye Jubilee Christian Church. Ku bantu bakundana bifuza kujya muri ibi birori, barasabwa guhamagara nimero zatanzwe na Women Foundation Ministries ari zo 0783134038 na 078228718.

Image result for Apotre Mignonne amakuru

Apotre Mignonne ni we uzaba uyoboye ibi birori

Kuri St Valentin umunsi witiriwe abakundana, ntibimenyerewe cyane cyane hano mu Rwanda kubona ibirori bihuza abakristo bakundana dore ko akenshi usanga kuri uyu munsi haba hateguwe ibirori by'abahanzi baririmba indirimbo z'urukundo bigatumirwamo abakundana muri rusange, hano abakristo bakajyayo bikandagira.

Muri uyu mwaka wa 2018 ni agashya ndetse ni n'amahirwe kubona abakristo bakundana bahurira mu birori birimo abakozi b'Imana dore ko kuri iyi St Valentin bazaba bafite aho bidagadurira mu myemerere yabo ya Gikristo ari nako bahabwa impanuro z'urukundo rukwiriye abakristo biciye mu bakozi b'Imana barimo;Apotre Mignonne Kabera, Bishop Allan n'umufasha we Rev Kathy Kiuna.

Apotre Mignone

Bishop Allan n'umufasha we Rev Kathy Kiuna bazitabira 'Couples' dinner'

St Valentin

Ibirori Women Foundation yateguye kuri St Valentin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND