RFL
Kigali

Menya byinshi kuri Willy Karuta wabaye umuraperi mwiza muri Groove Awards 2015 - VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/12/2015 17:18
0


Umuraperi Willy Karuta ni umwe mu bazamukanye imbaraga mu gukorera Imana akoresheje impano yahawe yo kuririmba mu njyana ya Hip Hop. Karuta waraye yegukanye igikombe cya Groove Awards nk’umuraperi ufite indirimbo nziza ya Hip Hop hari byinshi yasezeranyije abakunzi b’iyi njyana.



Willy Karuta wo mu itorero Bethesda Holy Church, yatangiye kuririmba mu njyana ya Hip Hop kuva muri 2011, kugeza ubu afite indirimbo 6  nka: Mube maso, Mana ndagushimye, Urasubijwe, Birababaje na Yarabirangije yahawe igihembo nk’indirimbo nziza ya Hip Hop mu irushanwa rya Groove Awards 2015.

Mu Kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Willy Karuta yishimiye cyane igikombe yahawe avuga ko nta ko bisa gushimirwa igihe wakoze cyane. N’ubwo atatahanye igikombe yahawe kuko icye kiri mu byamenetse mbere yo kubitanga, Willy Karuta yavuze ko nagihabwa azishimana n’abakunzi be n’abo mu muryango we.

Willy Karuta

Willy Karuta yabaye umuraperi ufite indirimbo nziza ya Hip Hop "Yarabirangije'

Yakomeje avuga ko n’ubwo yashimiwe hari ikintu kitamushimishije cyane, nko kuba abahanzi bahembwe nta kindi kintu babahaye giherekeje igikombe, habe n’itike mu gihe umwaka ushize batanze amaterefone. Yasabye abategura iri rushanwa kujya nabyo babitekerezaho kuko bifasha cyane abahanzi.

Willy Karuta

Umuraperi Willy Karuta

Mu nzozi afite, uyu muraperi avuga ko agiye gukora cyane akagera kure ndetse agakora indirimbo igakundwa mu Rwanda no hanze, zigahindura imitima y’abantu. Mbere yo gutwara iki gikombe, Karuta yari yabwiye Inyarwanda.com ko afite icyizere cyo gutsinda kuko indirimbo ze, azitondera akandika izifite ubutumwa.

Mu mwaka wa 2016 yifuza gukora amashusho y’indirimbo ze ndetse byanamushobokera agakora igitaramo cyo kumurika alubumu ye ya mbere. Iyi ndirimbo ye “Yarabirangije”yahawe igihembo, yakozwe na Producer Dr Mashi ari nawe wakoze Rubasha ya Karyango nayo yegukanye igikombe cya Groove Awards muri 2013 nk’indirimbo nziza ya Hip Hop. 

Muri iyi ndirimbo ye "Yarabirangije"yahawe igihembo, Willy Karuta avuga ko Yesu Kristo yabirangije ku musaraba akaducira inzira akemera kubabazwa no kwicwa urw'agashinyaguro azira ibyaha by'abatuye mu isi kandi we nta cyaha yari afite. Akomeza asaba abantu guca bugufi bagatanga urugero rwiza bakubaha ababyeyi, bagatunganya umunsi w'Imana, bakaba umunyu w'isi bakamurikira abantu bose, bagacira bugufi ubuyobozi kuko na Bibiliya ibisaba. 

Umuraperi Willy Karuta

Willy Karuta arashima Imana kuko yabirangije

REBA HANO "YARABIRANGIJE"YA WILLY KARUTA YABAYE INDIRIMBO NZIZA YA HIP HOP







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND