Nyuma yo gukubitirwa muri Uganda n'abagizi ba nabi akajya mu bitaro nyuma akaza koroherwa, Theo Bosebabireba arashima Imana yamusimbukije urupfu akaba agihumeka umwuka w'abazima. ADEPR yagize icyo itangaza ku kuba yaratereranye uyu muhanzi wahembuye imitima ya benshi mu ba ADEPR n'abandi bakristo muri rusange ndetse benshi bakakira agakiza ku bwe.
Tariki 28 Mutarama 2018 ni bwo humvikanye amakuru ko Theo Bosebabireba yakubiswe n’abagizi ba nabi bamukubitira mu gihugu cya Uganda mu mujyi wa Kampala ubwo yari avuye Masanafu i Kampala mu gitaramo yari yatumiwemo. Bivugwa ko yatezwe n'abantu bataramenyekana, bakamukubita bakamwambura terefone ye igendanwa bakamusiga ari intere bazi ko yapfuye.
Theo Bosebabireba yahise ajyanwa mu bitaro by'ahitwa Mukano Arbet muri Kampala, yitabwaho n'abaganga, bamupfuka ibikomere yatewe n'inkoni yakubiswe. Mu minsi ishije yaje kubikwa ko yapfuye, gusa aya makuru ahita anyomozwa n'abamurwaje i Kampala batangaza ko yorohewe akava mu bitaro ubu akaba ari mu rugo.
Theo Bosebabireba yarakubiswe ajyanwa mu bitaro ari intere
Kuri ubu Theo Bosebabireba arashima Imana yamusimbukije urupfu ndetse ikamurinda mu bigeragezo byose yanyuzemo mu minsi ishize dore ko yakoze impanuka nyuma y'iminsi micye ahagaritswe n'itorero rya ADEPR. Theo Bosebabireba yashimiye abantu bose bamusuye i Kampala anashimira umugore we Mushimiyimana Marie Chantal wamwitayeho bishoboka kabone n'ubwo atabashije kujya kumusura i Kampala. Yagize ati:
Ndashima Imana nyuma y'imbyabayeho n'ibigeragezo nahuye nabyo ubu nkaba numva ntangiye kugira imbaraga, ndumva ntangiye gukira ndabyizeye. Ndizera y'uko ntazongera gusubira ku gitanda kwa muganga cyangwa se kuryamayo. Hanyuma ikindi nshimira Imana nuko nabonye ubufasha bw'abantu, hari abagiye bava mu Rwanda, hari abapasitori bagiye bava mu Rwanda bakansura muri iyi minsi, hari n'abapasiteri ba hano muri Kampala bagiye bansura, Imana ibahe umugisha. Kandi ndashimira n'umufasha wanjye nawe yagize icyo amarira n'ubwo atabashije kunsura.
REBA HANO THEO BOSEBABIREBA ASHIMA IMANA
ADEPR ngo ntiyafasha abanyamahanga,.. Theo yamaze kugirwa umunyamahanga
Uwiringiyimana Theogene uzwi nka Theo Bosebabireba ni umukristo wa ADEPR Kicukiro Shell. Mbere yo gukubitirwa muri Uganda, yahagaritswe n'itorero rye aho rimushinja ibyaha binyuranye, icyakora rikavuga ko nasaba imbabazi azazihabwa. Umuvugizi Mukuru wa ADEPR, Rev Karuranga Ephraim yabwiye Ibyishimo.com ko kuba bataragize icyo bakorera Theo Bosebabireba kandi byaravuzwe kenshi ko ari mu byago ngo byaturutse ku kuba nta muntu n'umwe wegereye ADEPR ngo ayibwire ibyago Theo Bosebabireba yagize.
Rev Karuranga yakomeje avuga ko ibyabaye kuri Theo Bosebabireba babibonye mu itangazamakuru. Nubwo uyu mushumba ariko yavuze ko banze gufasha Theo Bosebabireba kuko ibyamubayeho babibonye mu itangazamakuru, umwe mu bayobozi ba ADEPR aherutse kudutangariza ko mu guhagarika uyu muhanzi, bagendeye ku makuru babonye mu itangazamakuru, aha ukaba wakwibaza impamvu amakuru y'ibyago yagiriye muri Uganda yo atahawe agaciro. Yunzemo ko Theo Bosebabireba atakiri umukristo wabo (hakunze gukoreshwa ijambo abanyamahanga/ abo mu yandi matorero atari ADEPR) bityo ngo ntibyari kubacira ishati bajya kumusura na cyane ko nta makuru bahawe. Rev Karuranga yagize ati:
Ntabwo twebwe tubizi, ibyo tubona ni ibyo dusoma mu binyamakuru kimwe n’abandi bose, nta muntu waje ngo abitubwire, n’umudamu we ntabyo yatubwiye kandi we ni umukirisitu wacu ariko nta muntu n’umwe wigeze aduha amakuru y’impamo ku byabaye kuri Theo ari muri Uganda, n’urwo rugendo rwe twebwe ntabwo turuzi kuko ntakiri umukirisitu wacu n’ibitaramo akora abikorera mu matorero yandi atari ADEPR.
Rev Karuranga umuvugizi mukuru wa ADEPR
Amakuru ava mu nshuti za hafi za Theo Bosebabireba avuga ko ibyo yakorewe na ADEPR muri ubu burwayi amaranye iminsi i Kampala, ari ibintu bidakwiriye abakristo kabone nubwo bari baramuhagaritse, ngo ADEPR yagombaga kumwitaho ikamusura ikamwihanganisha, ikibuka ko Yesu Kristo yavuze ko ibyiza ari ugusiga intama 99 ukajya gushaka imwe yazimiye. Bamwe ntibiyumvisha ukuntu umuntu yahura n'ibyago bikomeye ku rugero rw'ibyabaye kuri Theo, uwo afata nk'umubyeyi (ADEPR) ntamugereho cyangwa ngo amwihanganishe.
Andi makuru atugeraho ni uko abahanzi bo muri ADEPR bari bagiye kumusura i Kampala, nyuma bakaza kubihindura ku munota wa nyuma bikarangira batagiyeyo aho bivugwa ko bagiwe mu matwi na bamwe mu bayobozi bakuru ba ADEPR. Umwe mu baduhaye amakuru yatunze agatoki abayobozi ba ADEPR bari muri Uganda ariko bakaba bataragize umutima wo gusura Theo. Umwe mu bayobozi bakuru ba ADEPR twabashije kumenya bari muri Uganda, ni Pastor Zigirishuti Michel ushinzwe ivugabutumwa muri ADEPR. Uwaduhaye amakuru tutari buvuge amazina ye ku mpamvu z'umutekano we yagize ati:
Ndakeka Theo ari kwibaza byinshi na cyane ko kuva ahuye na biriya bibazo, hamenyekanye ko hari abayobozi batatu bakuru ba ADEPR bari muri Uganda, aho bafite ibiterane bimaze igihe ndetse n'ubu baracyariyo ariko kugeza ubu nta n'umwe uramugeraho kandi ni abantu yitaga nk'ababyeyi be nta n'uwigeze ashaka kumenya amakuru,.. niba bifitanye isano n'ibyamubayeho ntawamenya.
Theo Bosebabireba ubwo yari mu bitaro by'i Kampala
Theo Bosebabireba yarorohewe ubu ntakiri mu bitaro
TANGA IGITECYEREZO